Raporo y’Umuryango wo muri Norvège, Internal Displacement Monitoring Centre (IDMC), yagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abantu bavuye mu byabo ari abana bari munsi y’imyaka 18.
Iyi mibare IDMC ivuga ko itarimo abantu bahunze ibihugu byabo bakajya mu mahanga. Uyu muryango uvuga ko imibare ikomeje gutera inkeke kuko yiyongera uko umwaka utashye, ndetse mu 2022 bwo iziyongera cyane nyuma y’intambara u Burusiya bwagabye muri Ukraine.
Umwaka wa 2021 wabaye uwa kabiri mu myaka icumi ishize, ugaragayemo abantu benshi bavuye mu byabo kubera intambara n’ibiza karemano.
Raporo ya Loni iherutse kugaragaza ko nyuma y’intambara muri Ukraine, abantu basaga miliyoni umunani bavuye mu byabo.
Umwaka ushize Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara na yo yagaragayemo umubare munini w’abavuye mu byabo. Nko muri Ethiopia honyine, abasaga miliyoni eshanu bavuye mu byabo kubera amapfa n’intambara mu Ntara ya Tigray.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na ho hagaragaye ubwinshi bw’abantu bava mu byabo.
Uretse muri Afurika, Afghanistan ni ikindi gihugu cyagaragayemo abantu benshi bavuye mu byabo nyuma y’intambara yatumye Abatalibani basubira ku butegetsi.
Syria ni cyo gihugu kiza imbere mu kugira umubare munini w’abakuwe mu byabo n’amakimbirane aho basaga miliyoni 6.7, RD Congo ifite abantu miliyoni 5.3, Colombia ifite abantu miliyoni 5.2, Afghanistan na Yemen buri kimwe gifite abantu miliyoni 4.3.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!