00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yagaragaje ibiribwa adashobora gukoza mu kanwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 13 January 2025 saa 02:36
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagaragaje ko hari ibiribwa biboneka ku bwinshi mu gihugu ayoboye nk’amagi, inkoko n’ingurube, adashobora kurya.

Ubutumwa bwa Perezida Museveni bwashyizwe ku rukuta rwa X rwa Perezidansi ya Uganda kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 bugaragaza ko Perezida Museveni atarya ibiribwa birimo amagi n’inkoko.

Ati “Ni abarya imigati n’umuceri batuma dutumiza hanze bimwe mu biribwa. Sindya inkoko, ingurube, amagi, n’ibindi kuko ndi uwo mu bice bikunze kurangwa n’umukenke, ariko ibyo birahari ku bwinshi.”

“Ni yo mpamvu serivisi za restaurant n’amahoteli muri Uganda zanywanye n’urwego rw’ubuhinzi rwacu usibye ibiribwa nk’umuceri n’ingano.”

Ibiribwa bigaragara muri Uganda bifitanye isano n’ibiri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nk’ibigori, ibitoki, imyumbati, ibijumba n’ibindi.

Umuceri uribwa muri Uganda urimo utumizwa hanze, ndetse nko mu 2023 hatumijwe ufite agaciro ka miliyoni 126 z’Amadorali ya Amerika mu bihugu birimo Tanzania, Pakistan n’u Buhinde.

Perezida Museveni yagaragaje ko abarya imigati ari bamwe mu batuma igihugu gitumiza ibintu hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .