00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka rya Ramaphosa n’irya Zuma yasaranganyije amajwi mu matora

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 June 2024 saa 09:01
Yasuwe :

Ishyaka ANC rya Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ryarasanganyije amajwi y’Inteko Ishinga Amategeko na MK (uMkhonto we Sizwe) rya Jacob Zuma yasimbuye ku butegetsi bw’iki gihugu.

Komisiyo y’amatora yigenga ya Afurika y’Epfo yari imaze kubarura amajwi 97% kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024. ANC yari imaze kubona amajwi 40% muri rusange, ikurikirwa na DA (Democratic Alliance) yari imaze kugira 21%. MK ya Zuma yo yari imaze kugira 15%.

Nubwo ANC ari yo ifite amajwi menshi kugeza ubu, ni ubwa mbere igize ari munsi ya 50% kuva mu 1994 ubwo yari iyobowe na Nelson Mandela wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, na Thabo Mbeki nka Visi Perezida. Zimwe mu mpamvu zatumye itakarizwa icyizere, nk’uko abasesenguzi babigaragaza, ni ubukungu bw’iki gihugu bwahungabanye ndetse n’ubushomeri bwiganje mu rubyiruko.

Umusesenguzi muri politiki, Sizwe Mpofu-Walsh yatangarije Al Jazeera ati “Ntekereza ko ari byiza. Hari icyizere cyinshi nk’uko hari ubwoba. Abantu barahangayitse, ntabwo bazi igishobora kuba. Bizahindura inzira nshya y’impinduka no kubazwa inshingano.”

Sandile Swana we yatangaje ko gutakarizwa icyizere kwa ANC kuyishyira mu mwaka mubi nk’uwo ishyaka Swapo ryo muri Namibia na ZANU PF ryo muri Zimbabwe arimo. Ati “Swapo yo muri Namibia, Zanu PF yo muri Zimbabwe na ANC yo muri Afurika y’Epfo ari mu bwato bumwe.”

Biteganyijwe ko Komisiyo y’amatora itangaza bidasubirwaho umusaruro w’amatora y’abagize Inteko kuri uyu wa 2 Kamena 2024. Ni mu gihe ANC iri gutekereza kwihuza n’andi mashyaka, kugira ngo ijwi ryayo mu nzego zifate ibyemezo rizakomeze kumvikana.

Zuma na Ramaphosa basimburanye ku butegetsi bahoze mu ishyaka rimwe, ANC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .