Ikoranabuhanga rihuriweho rigiye gukoreshwa mu gukurikirana abashoferi b’amakamyo n’imizigo muri EAC

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byemeranyije ku ishyirwaho ry’uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu gukurikirana abashoferi batwara amakamyo n’imizigo yabo mu rwego rwo kurushaho guhangana na COVID-19.

Iri koranabuhanga ryiswe ‘EAC Regional Electronic Cargo and Drivers Tracking System’ rizajya rigenzurirwa ku cyicaro cy’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, ryunganirwe n’ahandi hantu hane hateguwe mu bihugu bine ari byo Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ndetse no ku mupaka wa Nimule muri Sudani y’Epfo hakiri gutunganywa.

Itangazo rya EAC rivuga ko iri koranabuhanga ryitezweho kujya risangirirwaho amakuru y’abashoferi batwara amakamyo […] uburyo bwari busanzwe bugenzurwa n’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro ndetse n’inzego z’ubuzima mu bihugu byose bigize uyu muryango.

Gusangira aya makuru bizajya bikorwa mu buryo buciye mu mucyo kandi abashoferi bazajya basabwa gushyira ‘application’ y’iri koranabuhanga muri telefoni zabo bwite.

Gupima mu buryo buhoraho bizajya bikorerwa mu bice byateganyijwe kandi amakuru avuyemo asangizwe ibihugu byose bigize EAC.

Ibijyanye no gusuzuma impapuro bizajya bikorerwa kuri za gasutamo, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, inzego cyangwa abantu babishinzwe babe ari bo bemeza niba umushoferi runaka yemerewe gukomeza urugendo rwe.

Iri koranabuhanga kandi rizahuzwa na laboratwari zihariye mu gupima COVID-19 mu bihugu binyamuryango bya EAC ku buryo buri yose izajya iba ifite ubushobozi bwo gutanga icyemezo cy’uko umuntu yapimwe icyo cyorezo kandi ari muzima.

Iki cyemezo n’ibindi bijyanye na cyo byafatiwe mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga; igahuza abayobozi muri za Minisiteri z’Ubuzima, Ubwikorezi n’ibibazo by’Umuryango wa EAC, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2020; iyoborwa na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel.

Aba bayobozi bamenyeshejwe ko telefoni ngendanwa z’abashoferi n’abo bari kumwe mu modoka zizajya zifashishwa mu kubakurikirana buri uko batangiye urugendo, kandi ko ibiro bishinzwe gukoresha iri koranabuhanga bizajya bavugana ako kanya n’abashoferi mu gihe telefoni zabo zitazimye.

Ibihugu binyamuryango byose bya EAC byasabwe gukora ibyo bisabwa byose kugira ngo ibikenewe muri iri koranabuhanga bishyirwe mu bikorwa ritangire gukoreshwa nta mbogamizi.

Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC bwasabwe kwihutisha ishyirwaho ry’iri koranabuhanga ryo gukurikirana abashoferi bashobora kuba baranduye COVID-19, gukurikirana ikurwaho ry’uburyo bwakoreshwaga mu gukurikirana imizigo kandi bugafatanya n’ibihugu binyamuryango n’amashyirahamwe y’abakora ubwikorezi mu bukangurambaga bwo kurimenyekanisha.

Baba abashoferi n’abo bari kumwe bahawe icyemezo cy’uko bapimwe COVID-19, bagasanga ari bazima; amakuru yabo azajya asangizwa abafatanyabikorwa bose barebwa n’iki cyemezo.

Icyemezo cy’uko umuntu yapimwe kandi ari muzima kizajya kimara iminsi 14, kikazajya gifasha uwagihawe gukora ingendo mu bihugu byose bya EAC bitamusabye kongera gusuzumwa COVID-19, cyeretse igihe agaragaje ibimenyetso bituma akekwa ko yanduye.

Abazajya basuzumwa bagasanga baranduye bo ntibazajya bahabwa icyo cyemezo, ahubwo bazajya bakurikiza amabwiriza ateganywa n’inzego z’ubuzima arimo no gushyirwa mu kato, bakavurwa.

Imizigo n’abashoferi b’amakamyo bagiye kujya bakurikiranwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga muri EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .