Mu ijambo rye ku wa 3 Gashyantare 2025, Malema yasabye ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo kudakomeza gufata u Rwanda nk’inshuti, ashinja Perezida Kagame gufasha M23 no kugira uruhare mu rupfu rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo, "Bakomeje kuborera muri RDC," nk’uko yabitangaje.
Malema yatangaje ibi, mu gihe mu kiganiro Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagiranye na Perezida Kagame, Ramaphosa yamubwiye ko abasirikare b’igihugu cye bagera kuri 14 baguye muri RDC, bishwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, FARDC.
Ikindi kandi, ni uko ubuyobozi bw’u Rwanda, butahwemye kuvuga ko M23 ari abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo, ko ibyo leta ya RDC yitwaza ibitirira u Rwanda, ari ibinyoma bidafite ishingiro, ndetse no kwihunza inshingano.
Mu gusubiza ku byatangajwe na Julius Malema, Gen Kainerugaba, abinyujije kuri X, kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025, yabwiye Malema ko atagomba gusebya ba se na ba se wabo, aha akaba yavugaga se, Museveni na Perezida Kagame akunze kwita se wabo, kuko Malema yari yabagarutseho abibasira.
Yagize ati "Umuvandimwe wanjye Julius Malema agomba kurekera aho gusebya ba data na ba data wacu. Ibyo ni bibi kuri we kandi ntabwo bikenewe na gato. Ahubwo yari akwiye kuza akavugana natwe. Perezida Cyril Ramaphosa ni umugabo mwiza, nta muntu ukwiye kumusuzugura. Turamwubaha cyane, atunze inka z’Abanyankore, nta muntu ukwiye kumutuka."
Yongeyeho ati "Kohereza ingabo za Afurika y’Epfo muri RDC ntibyari bikwiye mu buryo ubwo aribwo bwose. Ariko abavandimwe bacu bo muri Afurika y’Epfo ntibajya batugisha inama mbere y’uko bakora ibintu byabo."
Imvugo Julius Malema yakoresheje yumvikana nk’ishinja ubuyobozi bw’u Rwanda na Uganda kugira uruhare mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Yakomeje ashimangira cyane ko u Rwanda ari rwo ruri gutesha agaciro igisirikare cya Afurika y’Epfo, asaba ko basubira inyuma byaba ngombwa bagasubira muri Afurika y’Epfo bagategura gutera u Rwanda.
Yagize ati "Hari ikibazo gikomeye. Nta bushobozi dufite ni yo mpamvu ntari kuvuga ngo tugende dutere, ndikuvuga ngo tuveyo, twongere twishyire hamwe, twongere twitoze, hanyuma niba u Rwanda rufite aho ruhuriye n’ibi ngibi, turutere."
"Ntabwo tuzemera ko u Rwanda rudutegeka, ntabwo tuzemera ko Kagame avugisha Cyril nk’uko yamuvugishije, turabizi Cyril ni umunyantege nke, ariko yabaye Perezida w’igihugu cyacu."
Malema yavuze ko igisirikare cy’igihugu cyabo cyasebye, bitewe n’ibyabereye muri RDC, aho kuri ubu abasirikare babo bariyo, ibirindiro byabo bigenzurwa na M23, ari yo basaba uruhushya ku kintu cyose bashaka gukora, nubwo itegeze ibambura intwaro zabo.
Ati "Ugomba kubanza gukemura ibibazo byawe mbere y’uko ujya gufasha abandi. Igisirikare cya Afurika y’Epfo kuri ubu ntikiri ku murongo."
Kuri ubu abasirikare ba Afurika y’Epfo bari baragiye mu ntambara mu Buruasirazuba bwa RDC bamanitse amaboko ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma, ndetse kuri ubu bari mu matwara y’uwo mutwe, ndetse abagera kuri 14 ni bo byamaze kwemezwa ko baguye muri iyo ntambara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!