00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 19 Nzeri

Yanditswe na

Williams N. John

Kuya 19 September 2022 saa 07:16
Yasuwe :

Tariki ya 19 Nzeri ni umunsi wa 262 w’umwaka ubura 105 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1180: Mu Bufaransa, Umwami Philippe II yasimbuye ku ngoma Louis VII, wari umaze gutanga.

1551: Havutse Henri III, Umwami w’u Bufaransa.

1946: Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wari umenyerewe cyane ku izina rya "Winston Churchill" yasabye ko habaho Itegeko Nshinga rigenga Leta Zunze Ubumwe z’u Burayi. Yabaye umusirikare, yarwanye mu Ntambara ya Mbere y’Isi, azwi mu ntambara zo mu Buhinde no muri Sudani. Yabaye kandi umunyapolitiki urangwa n’impinduramatwara. Umushinga we wa Leta Zunze Ubumwe z’u Burayi ntiwahise ugerwaho ariko nyuma y’igihe kirekire haje gushingwa Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

1955: Habaye Coup d’Etat muri Argentine, Perezida Juan Peron ahirikwa ku butegetsi n’agatsiko k’ingabo.

1957: Abanyamerika bagerageje bwa mbere igisasu cya kirimbuzi giturikirizwa mu butaka. Byabereye muri Nevada.

1985: Abantu ibihumbi icumi bahitanywe n’umutingito wari ku gipimo cya 8,1.

1988: Israel yohereje Satellite yayo ya mbere mu kirere.

1991: Biélorussie yatangarije Umuryango w’Abibumbye ko izina ryayo ryahindutse Bélarus.

1991: Abashakashatsi b’Abadage bavumbuye umurambo ukigaragaza isura, w’umuntu wari umaze imyaka 5000 apfuye. Ni mu bushakashatsi bakoreraga mu buvumo bunyuranye bwa Autrichia.

2002: Hatabarutse Général Robert Gueï, wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire, igihugu yari yaranabereye Umugaba Mukuru w’Ingabo. Yishwe arashwe nyuma y’amezi make hari umwuka mubi hagati ye na Laurent Gbagbo wayoboraga iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .