Tariki ya 24 Mata

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 Mata 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Tariki 24 Mata ni umunsi wa 114 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 251 umwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka 1704: Bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangiye gusohoka ikinyamakuru gifite ingengabihe yo gusohoka ihamye. Cyandikirwaga mu mujyi wa Boston muri Leta ya Massachussets. 1898: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kugirana intambara n’igihugu cya Espagne. 1967: Umukosimunoti (Cosmonaut) Vladmir Komarov niwe wa (...)

Tariki 24 Mata ni umunsi wa 114 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 251 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka

1704: Bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangiye gusohoka ikinyamakuru gifite ingengabihe yo gusohoka ihamye. Cyandikirwaga mu mujyi wa Boston muri Leta ya Massachussets.

1898: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kugirana intambara n’igihugu cya Espagne.

1967: Umukosimunoti (Cosmonaut) Vladmir Komarov niwe wa mbere wapfiriye mu kirere ari mu butumwa bw’akazi, yapfiriye mu kirere ubwo umutaka we wari wanze gufunguka.

1968: Ibirwa bya Maurice byabaye umunyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye.

1970: Saterite ya mbere y’igihugu cy’Ubushinwa Dong Fang Hong I yoherejwe mu kirere.

1970: Igihugu cya Gambiya cyahindutse Repubulika kiri no mu muryango uhuza ibihugu bivuga icyongereza Commonweailth. Iki gihe kikaba cyarayoborwaga na Dawda Jawara, ari na we Perezida wa mbere wa mbere wakiyobowe.

1996: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashyizweho itegeko rihana iterabwoba , rinashyiraho igihano cy’urupfu ku barikora.

2004: Leta Zunze ubumwe za Amerika, zakuriyeho ibihano mu by’ubucuruzi, igihugu cya Libya nyuma y’imyaka 18. Iki gihe Libiya yakuriweho icyo gihano kubera ubufatanye yagaragaje mu ihagarika ry’intwaro zitemewe mu rwego rw’i si.

2005:Hizihijwe umunsi mukuru w’uko Cardinal Joseph Ratzinger yari yatorewe kuba Papa wa 265, agahabwa izina ry’ubu Papa rya Benedict XVI.

2005:Hifashishijwe uburyo buzwi nka Clonage, havutse imbwa ya mbere itarabwegetswe mu buryo busanzwe.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1897: Manuel Avila Camacho wabaye Perezida wa Mexico.

1947: Joseph Borrell Fontelles, wabaye Perezida w’inteko ishinga amategako y’ibihugu by’i Burayi.

Bamwe mu batabarutse kuri uyu munsi

1342: Papa Benedict XII

1993: Oliver Tambo wabaye umunyapolitiki wo muri Afurika Yepfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza