Tariki 15 Nzeri ni umunsi wa 258 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 107 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1857: Havutse William Howard Taft, waabye Perezida wa 27 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika. Ayiyobora hagati ya 1909 na 1913
1898 : Hatabarutse Williams Burroughs, wavumbuye imashini yo kubara yizewe mu bikorwa by’ubucuruzi
1812 :Nibwo byamenyakanye ko Rostopchine ariwe wategetse Abanya –Moscou gutwika umugi wabo, aho kugira ngo Ingabo z’Ubufaransa ziwigarurure
1821 : Nibwo ibihugu bitanu byaboneye rimwe ubwigenge. Ibyo bihugu ni Costa-Rica, Salvador, Honduras, Nicaragua na Guatemala
1917 : Nibwo u Burusiya bwahindutse Repubulika. Byatangajwe na Alexander Kerensky.
1935: Abayahudi bafite ubwenegihugu bw’Ubudage barabwambuwe, jashyirwaho n’itegeko ribuza ishyingiranwa hagati y’umuyahudi n’utari we.
1949 : Nibwo Konrad Adenauer, yabaye Perezida w’u Bbudage
1963 : Nibwo Ahmed Ben Bella yatorewe kuyobora Algeria
1978 : Nibwo Mohamed Ali yasubiranye agahigo ke, nyuma yo gutsinda Leon Spinks mu mikino y’iteramakofe

1981 : Nibwo Vanuatu yakiriwe muri ONU
1982 : Nibwo Papa Yohani Pawulo II yagiranye ikiganiro na Yasser Arafat, bigafatwa nk’intandaro yo kumenya ko Abanyapalestine nabo nka Leta bakeneye ubutaka ntavogerwa bw’abayikomokamo
TANGA IGITEKEREZO