Tariki 31 Gicurasi ni umunsi wa 151 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 214 umwaka ukagera ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wo guharanira ko isi itarangwamo itabi n’umunsi w’Ikoranabuhanga.
Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi
1279 (Mbere y’ivuka rya Yezu): Ramsès II yabaye umwami (pharaoh) wa Misiri.
1805: Ingabo z’igihugu cy’u Bufaransa na Espagne zishyize hamwe mu rwego rwo kurwanya ingabo z’Abongereza zari zarigaruriye urutare ruzwi nka Diamond Rock (Rocher du Diamant).
Uru rutare rufite ubuhagarike bwa metero 175 ruherereye mu Majyepfo y’u Bufaransa mu kirwa kidatuwe mu bigize Caraïbes, rukaba rwararwaniwe n’izi ngabo mu ntambara za Napoléon, Abafaransa bayobowe na Kapiteni Julien Cosmao bifatanyije n’ingabo za Espagne ziyobowe na Kapiteni Federico Gravina zabashije gutsinda Abongereza.
1854: Mu Bufaransa hahagaritswe itegeko ryagenaga ibihano byo kwamburwa uburenganzira bwose nk’umwenegihugu (bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Civil death).
1889: Umwuzure wiswe Johnstown wibasiye Umujyi wa Johnstown muri leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uhitana abantu 2200.
1910: Hashinzwe igihugu cy’Ubumwe bwa Afurika y’Epfo. Iyi niyo yaje gusimburwa na Repubulika y’Afurika y’Epfo mu mwaka w’1961 kuri iyi tariki, ikaba yarashinzwe nyuma yo kwihuza kwa Leta ya Cape, Natal, Transvaal, na Leta y’igenga ya Orange.
1935: Umutingito wari ku rugero rwa 7 ku gipimo cya Richter wasenye bikomeye Umujyi wa Quetta muri Pakistan, uhitana imbaga y’abantu 40 000.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1443: Lady Margaret Beaufort, nyina w’umwami Henry VII w’u Bwongereza.
1945: Laurent Gbagbo, wabaye Perezida wa kane wayoboye igihugu cya Côte d’Ivoire kuva mu 2000 kugera ku ifatwa rye mu 2011.
Uretse kuba yarabaye Perezida, yigeze kuba umwarimu w’Ubutabire n’Ubugenge
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1987: John Abraham, wabaye umuyobozi w’ikorwa ry’amafilimi mu Buhinde.
2006: Raymond Davis Jr., Umunyamerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Bugenge (Physics).
Ibitabo byasohotse
1954: The Man Who Never Was cya Ewen Montagu
1965: A Pillar Of Iron cya Taylor Caldwell
1999: The Century cya Peter Jennings, Todd Brewster
2007: Pearl Harbor cya Newt Gingrich and William R. Forstchen
1989: All I Really Need To Know I Learned In Kindergarten cya Robert Fulghum
TANGA IGITEKEREZO