Tariki 31 Gicurasi ni umunsi wa 152 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 214 umwaka ukagera ku musozo.
Ibyibukwa ku wa 1 Kamena
70 : Umutingito wahitanye abantu ibihumbi bitanfdatu mu Bushinwa;
1792 : Nibwo Kentucky yabaye Leta ya 15 mu zigize USA
1796 : Tennessee yagizwe Leta ya 16 mu Zunze Ubumwe za Amerika;
1879 : Napoléon Eugène Louis Bonaparte, Umuhungu wa Napoléon III Umwami w’Abami w’Ubufaransa, yiciwe muri Afrika, ahitanywe n’Abazulu bakomoka muri Afrika y’Epfo. Si Rukara rwa Bishingwe wenyine wishe Rugigana, abenshi ahubwo barivuganwe muri Afurika y’amajyepfo, iy’Iburengerazuba n’ahandi hegereye inyanja;
1965 : Impanuka mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Yamano mu Buyapani yahitanye abantu 237;
1972 : Ikipe ya Yougoslavie yihanangirije iya Venezuela ku bitego 10 - 0 mu mupira w’amaguru;
1938 : Nibwo Superman yahanzwe nk’igisubizo ngarurabuyanja ku Bayahudi bari basumbirijwe n’urwango bari bafitiwe n’Abanazi bo mu Budage, bigakazwa na Perezida wabo Hitler. Kuri iyi taliki rero nibwo abagabo babiri b’Abayahudi (Israel), bahimbye umuyahudi bise SuperJuif – Superman, ufite ububasha bwo gukora ibidakorwa na bose, ubasha kuguruka, uhangamura ibyananiranye, kandi udakangwa na mba.
Nubwo uyu muntu atabagaho, uburyo yavuzweho, akigishwa hirya no hino, bakajya banongeraho ko uko Messia yabagendereye, bashobora no kuzagendererwa n’undi uzabakiza Abadage, byatumye Abayahudi benshi basubiza agatima impembero.
Icyakora nyuma y’imyaka itari myinshi, abashushanyi b’Abanyamerika, batangiye kumugaragaza nk’umunyamerika, bituma umwimerere w’inkomoko ya Superman igenda izamo urujijo.
Ikindi kivugwa ni uko aba bahanzi babiriba superman –Super-juif Jerry Siegel na Joe Shuster, bakoreshaga inyuguti S nk’ikirango cya Superman, ariko bikanagaragariza benshi inyuguti ihuriweho n’abahanzi b’iyi ntwari y’intekerezo (super-héro mythique). Naho Jerry Siegel ufite n’ubwenegihugu bwa USA ariko agakomoka muri Israel, ni umwe mu bantu 100 bagaragara ku rutonde rw’abantu b’ingenzi kurenza abandi mu mateka y a Israel. Urwo rutonde rugaragaraho na Mose wabakuye mw’Egiputa.
1980: Nibwo CNN (Cable News Network), TV y’Abanyamerika, yatangiye ibiganiro byayo;
1987 : Nibwo bwa mbere ku isi havutse Televiziyo itagira ikindi igomba kwerekana uretse amakuru, amasaha 24/24. Iyo ni France Info.
1990 : Perezida George Bush ku ruhande rwa USA na Michael Gorbatchev, ku ruhande rw’u Burusiya basinye amasezerano yo guhagarika intwaro z’ubumara n’iza kirimbuzi. Aya masezerano ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa.
2003 : Gnassingbé Eyadéma (se wa Faure Gnassingbé), yatorewe kuyobora Togo, kuri manda ye gatanu;
2009 : Indege nini yo mu bwoko Airbus A330-200 ya Air France yasandariye mu kirere iva i Rio de Janeiro ijya i Paris, ihitana abagenzi bose 228 bari bayirimo.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1917: William S. Knowles, umunyamerika w’umuhanga mu butabire wanabiherewe igihembo kitiriwe Nobel.
1986: Dayana Mendoza, umukobwa wabaye umwari wahize abandi mu buranga mu isanzure mu mwaka w’2008 (Miss Universe 2008).
Uyu mwari Dayana Sabrina Mendoza Moncada yatsinze abandi bari bagera kuri 27 bari baturutse mu bihugu bitandukanye muri iyi si.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1979: Werner Forssmann, Umudage wari umuhanga mu buvuzi wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel
2007: Tony Thompson, Umunyamerika wari umuririmbyi mu njyana ya R&B.
TANGA IGITEKEREZO