00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 8 Mata

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 8 April 2022 saa 07:02
Yasuwe :

Ni umunsi wa 99 mu igize umwaka, hasigaye iminsi 267 umwaka ukagera ku musozo.

Ibyaranze uyu munsi mu mateka:

1866: U Butaliyani n’igihugu cya Prusse bafatanyirije hamwe kurwanya ubwami bwa Australiya.

1904: U Bufaransa, u Bwongereza na Ireland byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane ajyanye n’ubukoloni.

1950: U Buhinde na Pakistan byashyize umukono ku masezerano yiswe “Liaquat-Nehru Pact”.

1952: Amatwara ya Mau Mau yahindutse icyiswe British Kenya rules, Umuyobozi wayo Jomo Kenyatta akatirwa n’abakoloni b’Abongereza.

1993: Repubulika ya Macedonia yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

2004: Hashyizwe umukono ku masezerano yo guhagarika intambara hagati ya Guverinoma ya Sudani n’imitwe ibiri y’inyeshyamba arebana n’uburyo hahagarikwa amakimbirane yabereye i Darfur.

2005: Abarenga miliyoni enye bateraniye i Roma mu muhango wo gusezera kuri Papa Paul II wayoboye Kiliziya Gatolika kuva tariki 16 Ukwakira 1978 kugera tariki 2 Mata 2005. Nyuma y’imyaka 26 n’iminsi 168, yarabarutse afite imyaka 84 n’iminsi 319. Ni Papa wa kabiri wamaze igihe kirekire ayobora iri dini nyuma ya Papa Pius IX wariyoboye mu gihe kirenga imyaka 30.

2008: Umugore ukomoka muri Koreya, Yi So-Yen yabaye uwa mbere ukomoka muri Koreya n’uwa kabiri ukomoka ku Mugabane wa Aziya wagiye mu kirere.

  Abavutse kuri uyu munsi

1905: Helen Joseph ukomoka muri Afurika y’Epfo warwanyije icyiswe Apartheid.

1918: Betty Ford wigeze kuba umufasha w’uwahoze ari Perezida wa Amerika.

1919: Ian Smith, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Rhodesie.

1938: Kofi Annan ukomoka muri Ghana wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye. Kofi Atta Annan yavutse tariki 8 Mata, avukira ahitwa Kofandros, avukana n’impanga y’umukobwa yitwa Efua Atta wapfuye mu 1991. Yabaye Umunyamabanga wa karindwi wayoboye Umuryango w’Abibumbye, yayiyoboye kuva tariki 1 Mutarama 1997 kugeza ku wa 31 Ukuboza 2006.

Annan yahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel kubera gushinga Ikigega cyiswe Global AIDS and Health Fund mu rwego rwo gufasha abaturage baturuka mu bihugu bikennye kuva mu bibazo.

Abatabarutse kuri uyu munsi

1364: Umwami Yohani II wayoboye u Bufaransa.

1981: Omar Bradley ukomoka muri USA wari Jenerali mu Ngabo za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .