Tariki ya 6 Mata ni umunsi wa 96 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 269 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1812 : John Jacob Astor washinze icyitwa American Fur Company yabaye umumiliyoneri wa mbere.
1909 : Robert Peary na Matthew Hensen bageze ku mpera y’isi ya ruguru(Pole Nord).
1917 : Mu ntambara ya Mbere y’Isi yose Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje intambara yo gutera u Budage.
1941 : Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Abanazi bateye Yougoslavia n’u Bugereki.
1945 : Hatangiye gutangwa igihembo cyitwa Tony Awards gihabwa abakinnyi b’amakinamico.
1965 : Bwa mbere hoherejwe icyogajuru gishinzwe itumanaho cyitwa Early Bird.
1972 : Mu ntambara ya Vietnam, Amerika yatangiye ibitero by’indege n’ibyo mu mazi.
1984 : Abayoboke b’ishyaka rya Republic Guard of Cameroun bananiwe guhirika Guverinema ya Paul Biya.
1994: Indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Général Major Juvénal Habyarimana yararashwe

2004: Rolands Paksas yabaye Perezida wa mbere wayoboye Lituania.
2005: Kurdistan umuyobozi wa Jalal Talabani yabaye Perezida wa Iraki.
Abavutse kuri iyi tariki
1918: General Alfredo Ovando Candía, wabaye Umugaba w’Ingabo za Bolivie.
1928: James Dewey Watson, Umuhanga mu Butabire, wavumbuye byinshi kuri ADN, abona n’igihembo Nobel mu Buvuzi mu 1962
1988 : Juciliei da Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.
Abatabarutse kuri iyi tariki
1976: Howard Hughes, umuherwe w’Umunyamerika wari utunze miliyari z’amadolari
1994: Général Major Juvénal Habyarimana, wabaye Perezida w’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 21 (1973 - 1994)
1994: Cyprien Ntaryamira wabaye Perezida w’u Burundi mu gihe cy’amezi abiri (02/1994 – 02/1994)
2000: Habib Bourguiba, wabaye Perezida wa Tunisie mu gihe cy’imyaka 30 (1957 -1987)
TANGA IGITEKEREZO