00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 7 Ukwakira

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 07:09
Yasuwe :

Tariki 7 Ukwakira ni umunsi wa 281 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 85 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Serge na Justine de Padoue.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1840: Willem II yabaye umwami w’u Buholandi.
1924: Andreas Michalakopoulos yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, wayoboye guverinoma igihe gito cyane.
1949: Hashinzwe Repubulika ya Demokarasi y’u Budage, iki gihugu nicyo cyiswe u Budage bw’u Burasirazuba.
1958: Perezida (...)

1958: Perezida Iskander Mirza, wa Pakistan afashijwe n’umugaba w’ingabo w’iki gihugu Ayub Khan bakuyeho itegeko nshinga ryo mu 1956 bashyiraho ko igihugu kigendera ku mategeko ya gisirikare ndetse bakuraho na gahunda y’amatora.

1960: Igihugu cya Nigeria cyashyizwe mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye.

1971: Oman yinjiye mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye.

1993: Nyuma y’iminsi 103 hari imyuzure ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatewe no kuzura k’umugezi wa Mississippi iyi myuzure yarahagaze.

1998: Yakubiswe na bagenzi be babiri biganaga bamuhora kuryamana n’abo bahuje igitsina Matthew Shepard, yigaga muri Kaminuza ya Wyoming.

2001: Ibitero bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byibasiye igihugu cya Afghanistan byaratangiye, bibimburirwa n’ibyakozwe n’indege nyuma hakurikiraho ibyo ku butaka.

2004: Umwami Norodom Sihanouk wa Cambodia yasimbuwe n’umuhungu we Norodom Sihamoni.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1952: Vladimir Putin, Minisitiri w’Intebe muri ibi bihe w’igihugu cy’u Burusiya, yahoze kandi ari umukuru w’iki gihugu.

Vladimir Vladimirovich Putin

2001: Umwamikazi Senate Seeiso, umukobwa w’umwami wa Lesotho Letsie III.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2007: George E. Sangmeister, Umunyapolitiki wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

2010: Milka Planinc, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Yugoslavia.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .