Tariki 20 Nyakanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 20 Nyakanga ni umunsi wa Magana abiri n’ibiri, hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu n’itatu uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1810: Abaturage ba Bogota muri New Granada batangaje ko bibohoye ubukoloni bw’igihugu cya Espagne.

1871: British Columbia, ni intara iherereye mu Burengerazuba bw’igihugu cya Canada, yihuje n’igihugu cya Canada.

1951 :Umwami Abdullah I wa Jordan yiciwe muri Palestina, mu masengesho yo kuwa Gatanu yari yagiriye i Yerusalem.

1959: Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu, wemeye ubufatanye n’igihugu cya Espagne.

1960: Igihugu cy’u Bubiligi cyagaragaje ukwihagararaho mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye ku mpamvu cyari mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe guverinoma ya Congo yo yasabaga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete kohereza ingabo zabo kuza gutsimbura no kwirukana Ababiligi mu gihugu cya Congo-Kinshasa.

Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyetete zabujijwe kwivanga muri ibi bibazo bya Congo-Kinshasa n’Ababiligi, bikozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’igihugu cy’u Bufaransa ndetse n’Umuryango wa Atlantic (Atlantic Treaty Organization).

1968: Hashinzwe Special Olympics, imikino ihuza imbaga nyamwinshi y’abakuru n’abato, by’umwihariko abafite ubumuga butandukanye.

1969: Gahunda ya Apollo yageze ku ntego zayo, kuko Apollo ya cumi n’imwe yashoboye kugeza bwa mbere umuntu ku butaka bwo ku kwezi. Extra-vehicular activity (EVA) yashoboye kugendera ku kwezi.

1969: Harangijwe intambara hagati ya Honduras na El Salvador, nyuma y’iminsi itandatu yari imaze itangiye.

Iyi ntambara yatejwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe y’ibihugu byombi, biturutse ku makimbirane ya politiki yari hagati y’ibyo bihugu.

1977: Ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika CIA (Central Intelligence Agency) cyashyize ahagaragara inyandiko z‘amabanga ziba zigenzurwa na Guverinoma, zikubiye mu cyo bita Freedom of Information Act (FOIA).

1980: Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kemeje mu buryo budasubirwaho ko Jelusalem idafatwa nk’umurwa mukuru w’igihugu cya Israel.

2000: Mu gihugu cya Zimbabwe, hatangijwe imyanya igenewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu nteko ishinga amategeko, bwa mbere mu mateka.

2006: Ingabo z’igihugu cya Ethiopia zinjiye muri Somaliya.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

356 mbere y’ivuka rya Kirisitu: Havutse Alexander the Great, umwami wa Macedonia.

1822: Gregor Mendel, umushakashatsi ukomoka mu gihugu cy’u Budage, ufatwa nk’umubyeyi wa siyansi yiga ibijyanye n’uruhererekane (Genetics).

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

985: Papa Boniface VII

1982: Okot p’Bitek, umuhanzi w’umusizi wo mu gihugu cya Uganda.

1992: Václav Have yabaye Perezida wa Czechoslovakia.

2009: Mark Rosenzweig, Umunyamerika w’umushakashatsi mu bijyanye n’ubwonko.

Gregor Mendel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza