00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 9 Ukuboza

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Bimwe mu byaranze uyu munsi:
1905: Mu gihugu cy’u Bufaransa hatowe itegeko ritandukanya imikorere ya Leta n’iya Kiliziya.
1961: Icyahoze ari igihugu cya Tanganyika cyigobotoye ubukoloni bw’Abongereza, gitangira kwigenga.
2008: Uwahoze ari Guverineri wa Leta ya Illinois witwa Rod Blagojevich yatawe muri yombi n’inzego z’ubuyobozi akurukiranweho ibyaha bitandukanye birimo gushaka kugurisha umwanya wa Barack Obama muri sena, icyo gihe wari utararahirira kuba Perezida.
2016 : Mu gihugu cya (...)

2016 : Mu gihugu cya Nigeria, abakobwa babiri biturikirijeho ibisasu mu isoko riherereye mu mujyi wa Madagali maze abagera kuri 57 bahasiga ubuzima abandi 117 barakomereka.

2016 : Park Geun-hye, wari Perezida wa Korea y’Epfo yegujwe n’Inteko y’Igihugu ashinjwa amakosa ya politiki.

2017 : Australia yabaye igihugu cya 26 cyemeye kuzajya gisezeranya abashaka kubana bahuje igitsina.

2019 : Ahazwi nko ku Cyirwa Cy’Umweru mu guhugu cya New Zealand, iruka ry’ikirunga ryahitanye abagera kuri 18.

Abavutse

1973 : Venuste Niyongabo, umurundi wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku maguru wanabaye uwa mbere watsindiye umudari wa zahabu mu mikino ya Olympike.

1987: Kostas Giannoulis, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bugereki.

1988 : Kwado Asamoah, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Ghana.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1565 : Papa Pius IV, wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatulika mu kinyejana cya 16.

1669 : Papa Clement IV, wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatulika mu kinyejana cya 17.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .