00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zhejiang, Intara ituwe cyane mu Bushinwa yagize Xi uwo ari we inafite icyitegererezo cy’umudugudu w’abakene

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 November 2024 saa 12:49
Yasuwe :

Intara ya Zhejiang ni imwe mu zifite amateka akomeye mu Bushinwa. Iherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’iki gihugu cya kabiri gikize, kikaba icya mbere gituwe cyane n’icya kane kinini ku Isi.

Ni cyo gihugu gifatwa nk’intangiriro y’ubuvumbuzi burimo impapuro, poudre yifashishwa mu gukora amasasu, ikoranabuhanga ryo kwandika ku mpapuro, boussole iranga amerekezo n’ibindi byinshi.

Mu bya vuba, ni cyo gihugu gifite inzira ndende ya gari ya moshi yihuta ku Isi, Sosiyete z’ikoranabuhanga nka Huawei, Tencent, Alibaba n’izindi zikomeje gukataza mu guhanga ibishya.

Ubu kirakataje kandi mu kubyaza umusaruro isanzure harimo no kohereza abahanga hafi y’ukwezi no kubaka Sitasiyo y’ibyogajuru mu isanzure. Nubwo bimeze bityo, ni iterambere rigezweho mu gihe gito, kuko mu myaka ya za 70, u Bushinwa bwari igihugu gikennye.

By’umwihariko mu myaka ya 1990, abagera kuri 60% by’abaturage b’u Bushinwa bari bakennye ariko ingamba zikomeye zafashwe, zatumye bigera mu 2020, igihugu cyarasezereye ubukene bukabije burundu.

Iyo umuntu avuze u Bushinwa, benshi bumva imijyi nka Beijing, Umurwa Mukuru cyangwa Shanghai, umujyi utuwemo n’abanyamahanga benshi, wahoze warigaruriwe n’Abongereza hamwe n’Abafaransa. N’ikimenyimenyi, ibice byinshi by’uyu mujyi bifite amazina y’abo banyamahanga.

Iyo utumvise iyo mijyi ibiri, wumva Guangzhou ufatwa nk’igicumbi cy’ubucuruzi. Iyo mijyi tuzayigarukaho ubutaha, uyu munsi turavuga ku Ntara ya Zhejiang, iherereye mu misozi miremire, ahantu hari ishyamba ryinshi.

Uyu mujyi ni ikimenyetso cy’uburyo imiyoborere myiza ishobora guhindura ibintu. Perezida Xi Jinping yanditse igitabo kuri iyi ntara cyitwa “Zhejiang, China: A New Vision for Development”.

Umurwa Mukuru w’iyi ntara witwa Hangzhou, ni ka gace twavuze ubushize karimo ya nzu yakiniwemo ya film ya Jet Li. Xi Jinping ajya kwandika iki gitabo, ntibyaje gutyo gusa.

Mbere y’uko aba Perezida w’u Bushinwa, yabaye muri iyi ntara hagati ya 2002 na 2007 ari Guverineri n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CPC riri ku butegetsi.

Bivugwa ko kenshi Xi akurikirana iyi ntara ashaka kureba aho igeze itera imbere, ndetse ngo mu biruhuko aheruka kugira muri uyu mwaka, ni ho yamaze iminsi we n’umuryango we.

Ayiyobora, yashyize imbaraga mu kubaka urwego rw’abikorera, ateza imbere inganda nto n’iziciriritse na gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo. Hubatswe imihanda migari ibice by’imijyi n’icyaro.

Abashinwa bari hafi ye icyo gihe, bavuga ko yari afite politiki yitwa Zahabu n’Umuringa, ishatse gusobanura ko amashyamba n’amazi meza bigomba kwitabwaho mu kurengera ibidukikije.

Mu Mujyi wa Hangzhou muri iyi ntara ni ho hari icyicaro gikuru cya Alibaba, Sosiyete yashinzwe na Jack Ma wahoze ari Umukire wa Mbere mu Bushinwa. Ubwo nari mpari, hari ahantu abantu bazindukira bagiye kureba izuba rirasa, ngo kenshi hari ubwo bahajya bagahura na Jack Ma ari muri siporo azenguruka. Uwo munsi ubanza yarayikoreye mu bindi bice :)

Abakuze muri ako gace, baba bari gukina Tai Chi, umwe mu mikino abanyeshuri biga mu ishuri, ufasha mu mitekerereze ya muntu

Mu gihe Xi yayoboraga iyo ntara, ntiyari yagateye imbere. Nibwo hatangiye gushyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda n’inyubako ndende. Yabyaje umusaruro abaturage benshi bayituye cyane ko ariyo ituwe cyane mu Bushinwa kuko ubu ibarirwa miliyoni 65.

Kubera ko ariho Alibaba ivuka, izindi sosiyete zitanga serivisi z’ubucuruzi bwo kuri internet zahise zitangira kuzamuka, cyo kimwe n’izindi zihanga udushya mu ikoranabuhanga. Higanje cyane inganda zikora imyenda.

Ni yo ntara ifatwa nk’iya mbere mu buhinzi bw’icyayi ikagira n’utundi duce nyaburanga nka Xī Hú ahazwi nka West Lake, ahantu ku nkengero z’amazi hakundwa na ba mukerarugeno.

West Lake ibarizwa mu Murage w’Isi wa UNESCO. Ubusitani bwinshi bwo mu Bushinwa bwakozwe hagendewe ku buryo West Lake iteye. Ni cyo kimwe no mu bindi bihugu by’ibituranyi nka Koreya n’u Buyapani.

Kuko ari ahantu hari hafi y’amazi, usanga abaturage bakunda kurya Ifi. Bayiteka mu buryo bwihariye kuko bayishyira muri Vinaigre, bakayiguha mbere y’ibindi, umuceri ukaza nyuma cyane ko bawufata nk’ifunguro umuntu utijuse afata.

Ni yo ntara irimo icyitegererezo cy’umudugudu w’abakene

Tahou Village ni umudugudu uherereye mu misozi y’ahitwa Chicheng mu Burasirazuba bwa Zhejiang. Izina ryaho rifitanye isano n’imyizerere ishingiye kuri Buddha cyane ko hafi yayo nko muri metero 1000, hari urusengero rw’abizera Buddha.

Ta iri mu izina Tahou, ni ikimenyetso gikoreshwa mu bemera Buddha kivuga “mbere na nyuma” mu gihe “hou” bisobanura ubwami. Byose iyo ubihuje, bagenekereza ko bivuze Ubwami bw’ijuru n’Isi.”

Muri uwo mudugudu hari abantu batuye mu buryo bujyanye n’igihe kandi mu nzu zitangiza ibidukikije. Benshi mu bahaba, bakora ubuhinzi bugezweho. Buri muntu uhatuye bibarwa ko ibikorwa by’ubuhinzi akora bimwinjiriza agera ku bihumbi 300$ ku mwaka.

Ni umudugudu ufite inzu zigezweho 68, ibyumba 476 n’ibitanda bigera hafi ku 1000. Ufite inzira yo mu misozi ya kilometero eshatu aho abaturage bakoresha mu bikorwa bya siporo.

Ufite ivuriro ryawo ryihariye rikoresha imiti gakondo yo mu Bushinwa, ahantu hihariye hashobora kubera ibirori. Ufite hotel icumbikira ba mukerarugendo biganjemo abanyamahanga bakomeje kujya muri aka gace ku bwinshi.

Uyu mudugudu utuwe cyane n’abantu bakuze, watangiye kubakwa mu 2011 wuzura mu 2020. Inkengero zawo zaravuguruwe bijyana n’igihe.

Intara iwufata nk’icyitegererezo cy’umudugudu nibura buri muntu utifite wese mu Bushinwa akwiriye guturamo.

Mu busitani buri mu Mujyi rwagati wa Hangzhou, uhasanga ibibumbano bigaragaza amateka y'umujyi
Mu masaha y'igitondo, abantu benshi baba baramukiye muri siporo
Ubusitani nk'ubu bufasha benshi baba bashaka kuruhuka
Ibibumbano nk’ibi bishishikariza abantu umuco wo gusoma ubisanga ahantu henshi
Mu masaha y’igitondo, abantu bazindukira hafi y’uyu mugezi uri mu Mujyi bagiye kureba izuba rirasa. Abenshi baba biganjemo ba mukerarugendo n’urubyiruko rushaka gufata amafoto
Mu masaha y'igitondo, abasaza baba bitoza karate abandi bakina Tai Chi
Abakuze bari mu baba bakina Tai Chi mu busitani bwo mu Mujyi wa Hangzhou
Abantu baba bahageze Saa Kumi n'imwe z'igitondo
Ubashije gufotora izuba rirasa mu museso aha hantu atahana akanyamuneza
Mu Mujyi rwagati, inyubako nyinshi zihari zuzuye mu myaka mike ishize
Abantu batemberera kuri West Lake mu masaha y'amanywa na nijoro bitewe n'ubwiza bwaho
Hangzhou ni wo Mujyi wakiriye imikino ya Aziya mu 2022. Inyubako nyinshi ziwurimo zubatse kubera iyo mikino
Agace k'ubucuruzi ka Hangzhou ni uku kaba kagaragara mu masaha y'ijoro
Ahantu henshi uhasanga amagare afasha abantu mu ngendo zitari iza kure cyane
China CITIC Bank ni yo banki nini y'ubucuruzi mu Bushinwa
Iyi ntara ni yo ibamo umuvundi myinshi w'imodoka mu Bushinwa
Imodoka rusange zitwara abantu ziracyari uburyo bworoshya ingendo kimwe n'ahandi ku Isi
Xiaomi ni uruganda rugezweho mu gukora imodoka nziza mu Bushinwa. Ubusanzwe ruzwi cyane gukora telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga
Izi nyubako hafi ya zose zubatswe hitegurwa imikino ya Aziya
Mu nzu ndangamateka zose zo mu Bushinwa, uhasanga ibibumbano bigaragaza imibereho ya kera
Herekanwa n'uburyo abakurambere bambaraga ku minsi y'ibirori nk'igihe umusore yarongoye
Imwe mu nzu ndangamateka iri mu mujyi umwe ugize iyi ntara
Inzu za kera zigaragaza imibereho y'Abashinwa ziracyagaragara hose
Imodoka zikoresha amashanyarazi n’iza Hybrid ziba zifite plaque yihariye iri mu ibara ry’icyatsi mu gihe iza lisansi ziba zifite iy’ubururu
Amagare aba aparitse ahantu henshi ku buryo urishaka arifata. N'abakozi bo mu nzego zo hejuru z'igihugu bagenda ku magare

Imiterere ya Tahou

Ni umudugudu uri ahantu hasa no mu ibanga ry'umusozi ku buryo abaturage baho bahumeka umwuka mwiza
Ibiribwa byose bikoreshwa muri uyu mudugudu abaturage ni bo babihinga kandi mu buryo butangiza ibidukikije
Ufite ivuriro rigezweho rikoresha imiti gakondo y'Abashinwa
Ubuyobozi bw'iyi ntara busobanura ko nibura buri muturage wese akwiriye gutura mu mudugudu uteye nk'uyu
Ni hamwe mu hantu Abanyaburayi basigaye bajya bashaka kuba
Abatuye muri uyu mudugudu bahoze mu bukene ariko ubu ni abantu bafite amikoro afatika biturutse ku bikorwa by'ubuhinzi bakora
Buri wese afite inzu ifite isuku, ifite uruganiro rumeze gutya
Amikoro y'abawutuyemo azamuka umunsi ku wundi kubera ibikorwa bakora
Inzu zo muri uyu mudugudu ni uku ziteye
Mu masaha y'umugoroba uyu mudugudu ni uku uba ugaragara
Ni inzu ikikijwe n'ibyatsi impande zose ku buryo abantu bazibamo baba bahumeka umwuka mwiza
Ni umudugudu ufite ibikorwa remezo byose nkenerwa kuva ku mashuri, ivuriro, ibikorwa by'imyidagaduro, siporo n'ibindi
Ufite ahantu habera ibirori byitabirwa n'abantu benshi bo muri aka gace
Mu nkengero z'uyu mudugudu hari amazi ku buryo hakorerwa n'ubworozi bw'amafi bugezweho
Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu uhaba agubwa neza
Mu marembo y'uyu mudugudu ni uku hameze
Uwurebeye hejuru, uyu mudugudu ni uku uteye

Amafoto: Philbert Girinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .