Rudahigwa yishwe n’urushinge rw’ingusho yatewe n’umuganga Dr Julien Vinck, watumwe n’Ababiligi, ubwo yashakaga i Bujumbura icyangombwa kimufasha kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusaba Loni ko yaha u Rwanda ubwigenge.
Abazi neza Rudahigwa bagaragaza ko kuva yima ingoma mu 1931 kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe mu 1959, yaranzwe no kurwanya akarengane, aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, aharanira ubwigenge n’ishema by’u Rwanda.
Mu bamuzi harimo Kamanzi Onesphore w’imyaka 80 y’amavuko. Aganira na IGIHE yagize ati “Ni Umwami wakunze u Rwanda, ushakira u Rwanda amahoro n’amahirwe, iterambere n’ubukungu. Ni na byo yazize mbega! Kuko abamuhitanye, si ibanga, ni abakoloni. Ababiligi ni bo bamwishe.”
Kamanzi yasobanuriye IGIHE ko ubwo Rudahigwa yimaga ingoma asimbuye se Yuhi V Musinga, yemeye kwiyoroshya, akorana n’Ababiligi, ari na ko azirikana ko u Rwanda rugomba kubona ubwigenge.
Ati “Araje, yemeye guca bugufi, yumviye Ababiligi, ibyo bamubwiye akabyemera ariko ari ukugira ngo abone ikibuga akiniramo. Ku rwego rurebana na politiki y’igihugu n’iterambere ryacyo, yashakaga ko u Rwanda rwigenga, ari na yo ntandaro y’urupfu rwe.”
Uko Rudahigwa yashakaga ubwigenge bw’u Rwanda, ni na ko yaharaniraga icyateza imbere Abanyarwanda bose, ahereye ku guca ubuhake.
Kamanzi yasobanuye ko Rudahigwa yafashe icyemezo cy’uko nta Munyarwanda ukwiye gusumba undi, kandi ko nta mugaragu ukwiye kuba mu Rwanda, ategeka ko Abanyarwanda bose bagabana inka, abakora imirimo y’imbaraga bakagabana nyinshi.
Ati “Bagiraga imigabane itatu. Umugaragu kuko ari we wavunitse kandi unakora, ati ‘Azajya atwara ibiri, shebuja atware umwe’. Birakorwa mu gihugu cyose kuko uwo wari umuco kandi tumenyereye twese. Yari Umwami w’intore, w’umuhigi, w’umuco, akajya afata umuheto we n’imbunda, akajya mu mashyamba. I Nyanza mu Mayaga hari inyamaswa, akazirasa, bakaziheka, bakaza kugaburira abantu b’abashonji inzara yari yarishe.”
Nk’uko Kamanzi yakomeje abisobanura, Rudahigwa yagiraga urukiko yaciragamo imanza i Nyanza, umunsi umwe hajya kuburanira abantu ba kure, rubura gica. Ngo ubwo Umwami yarahagurutse, afata imodoka ye yitwaga ‘Isasu’, yerekeza aho aba baturage baturutse, ahakura ubuhamya bwa rubanda rugufi, agaruka aruca araramye ashingiye ku kuri yari amaze kumva.
Umunsi umwe kandi, Rudahigwa yagiye guhiga mu ishyamba, we n’umukogoto (umuhanga mu gufora) witwaga Kagenza bavumvura impongo, Kagenza ahamya iyi nyamaswa, umwami ayirasa nyuma, ni ko gusaba abaturage bibonye kuvuga uwayirashe mbere.
Ati “[Rudahigwa na Kagenza] bombi barivuga, babaza abantu bari aho bati ‘Uko mureba, buriya ni nde wahamijwe inyamaswa?’ Umwami we yari azi icyo ariho akora. Abo bita inkomamashyi, imburakuri kandi ku bwinshi baravuga ngo ‘Umwami ni we wayihamije’. Haza kuvamo umugabo umwe witwa Bazatoha, aramuramya, aramubwira ati ‘Nyagasani, umuntu warashe inyamaswa ni Kagenza. Ndabivuze’.”
Kamanzi yasobanuye ko Rudahigwa yasabye Bazatoha kumwitaba ku munsi wakurikiyeho. Ati “Bagezeyo mu gitondo, Umwami aribambura, baraza, barabakira, agira atya, ati ‘Icyo naguhamagariye rero bazatoha, wowe ubaye Umucamanza kuko uri umunyakuri’. Hano hari Urukiko rwa Bazatoha.”
Rudahigwa n’Abanyarwanda baraye inkera, babyina intsinzi y’ikipe y’u Rwanda
Munyakayanza Stanislas w’imyaka 81 y’amavuko, yasobanuye ko yabonye Rudahigwa mu 1957 ubwo Umwami yari yagiye kuri sitade ya Butare kureba umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga ikipe y’Abanyarwanda na Kigezi y’i Bugande.
Yasobanuye ko Rudahigwa yasanze ikipe y’Abanyarwanda yari yiganjemo abakinnyi b’Amagaju n’Ibihogo by’Umwami imaze gutsindwa ibitego bibiri ku busa.
Ati “Bamubonye baba intare! Baravuga bati ‘Turatsindwa turi imbere y’Umwami wacu’.”
Nyuma y’umwanya muto, Maboneza Frédéric yatsinze Kigezi igitego cya mbere. Rudahigwa yazamuye ukuboko k’uyu mukinnyi, amubaza icyo yifuza kuba, undi amusubiza ko ashaka kuba umugaragu w’Umwami. Icyo gihe yamugabiye inyana y’umusengo n’ikimasa cy’urusengo.
Igitego cya kabiri cy’u Rwanda cyatsinzwe na Burimba w’i Nyamagabe, icya gatatu gitsindwa na Kabirima wari umupolisi wa Sheferi muri Nyaruguru, Rurindwubugi w’i Nyaruguru atsinda icya kane, Mbirizi ashyiramo agashinguracumu, Kigezi y’Abagande itahira kuri bibiri.
Ubwo Rudahigwa yajyaga kureba uyu mupira, yari atwawe n’imodoka ye ya ‘Porsche’ yahawe n’Abadage. Gusa nyuma y’intsinzi y’ikipe y’u Rwanda, nk’uko Munyakayanza yabisobanuye, Umwami yagenze n’amaguru hamwe n’abandi Banyarwanda, babyina intsinzi.
Munyakayanza yavuze ko Rudahigwa yarebaga kure cyane.
Yagize ati “Abami babaga mu mazu y’ibyatsi, ariko we guhera mu 1931, aho bita mu Rukari hari inzu yubatswe icyo gihe, ntabwo irahengama cyangwa ngo yiyase umututu kandi iracyari ya yindi. Akaga ni uko yatanze atarayitaha, ngako agahinda mfite. Umwami yari yariteguye, yarateguye u Rwanda, ari na yo mahoro n’amahirwe dufite ubu. No mu ntwari uzi umwanya afite uwo ari wo mu gihugu. Imena!”
Nyuma y’iminsi itatu Mutara III Rudahigwa atanze, Kigeli V Ndahindurwa ni we wimye ingoma, yirukanwa n’Ababiligi amaze umwaka, ubutegetsi buhabwa abari mu ishyaka Parmehutu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!