Ni ubusabe yatanze ubwo yamurikaga iki gitabo cy’impapuro 294, gikubiyemo ubuhamya bwe bwite nk’uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, abana bo mu miryango yarokotse, abana bo mu miryango yagize uruhare muri jenoside n’ababyawe n’ababyeyi basambanyijwe ku gahato.
Muri iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa 27 Mata 2024, Uwababyeyi yasabye abafite ubuhamya bose kugira ubushake bwo kubushyira mu nyandiko, abadafite ubushobozi bagafashwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Yagize ati “Hari abandi bafite izo nkuru ariko batazi n’aho bahera. Ahubwo tubafashe, mwese muri hano tubigire umukoro, MINUBUMWE ibidufashemo, bashyireho ikigega gifasha abantu kwandika. Kandi reka nanababwire, biranahenda, birakomeye. Ese ugira ngo kwandika si umushinga? Ni umushinga munini cyane.”
Uwababyeyi yagaragaje ko kubika ubu buhamya mu nyandiko bizafasha igihugu gusigasira aya mateka, kugira ngo azigishwe abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Biradusaba icyo kintu tukigire icyacu, mu gihugu hajyeho icyo kigega, dushake abo bantu, udashoboye kwandika, habe hari amatsinda y’abanditsi, babafashe bajyeyo, bafate ubuhamya, bwandikwe, bubikwe, buzabwirwe abuzukuru n’abuzukuruza bacu.”
Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri MINUBUMWE, Dr Rutayisire Théoneste, yamaze impungenge abifuza kwandika ibitabo n’abandi bose bifuza ko ubuhamya bwabo bubikwa mu nyandiko, abamenyesha ko iyi Minisiteri ifite inshingano yo kubafasha.
Dr Rutayisire yagize ati “Izo ni inshingano zacu muri MINUBUMWE, birakorwa kandi bizakomeza gukorwa kugira ngo amateka yacu asigasirwe. Cyane nk’abakuze, turakora ibishoboka byose kugira ngo ubuhamya bwabo bwandikwe mu mateka, amenywe, abikwe neza. Aho nabamara impungenge ko icyo gikorwa.”
Umuryango yashinze, washibutse ku buhamya yahawe n’umwana w’uwagize uruhare muri jenoside
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ubwo Uwababyeyi yari afite imyaka umunani y’amavuko. Icyo gihe yari yaravuye iwabo i Runda, ajya gusura abo mu muryango wabo muri Nyakabanda, mu mujyi wa Kigali.
Uwababyeyi yasobanuye ko Interahamwe yamukuye mu mwobo yari yihishemo, imujyana iwayo mu rugo ahitwa Karabaye, ikajya imwubikaho urusyo, imugaburira amazi y’imyenda yabaga yameshwe irimo amaraso y’Abatutsi yicaga.
Ati “Iyo nterahamwe yavaga kwica, ikazana imyenda yuzuye amaraso, hanyuma igafata ibase y’amazi, ikajandikamo ya myenda, yarangiza ikampa ya mazi. Nabayeho ntunzwe n’amaraso igihe cyose namaze aho, ariko nari nandikiwe gukubitwa gatatu ku munsi.”
Muri ubu buhamya, Uwababyeyi yasobanuye ko yabayeho igihe kinini afite ihungabana rikabije ryagize ingaruka zirimo indwara y’igifu n’umutima, ku buryo byasabye ko yitabwaho n’abaganga.
Ati “Mu myaka myinshi nyuma ya Jenoside, natangiye kugaruka muri Jenoside nyirizina nk’iyabaye aka kanya, ibyari byarihishe muri njye, byose uko biza bikagenda binyangiza buhoro buhoro kugeza ku rwego binshenye. Nageze ku rwego nasenyutse, ngera hasi hashoboka.”
Mbere yo guhura n’aba baganga, ngo yangaga cyangwa agatinya umuntu wese yatekerezaga ko ari Umuhutu, bigera aho yaburaga moto imutwara mu mujyi wa Kigali kuko buri mumotari wamugeragaho, yabanzaga kumusaba gukuramo ingofero kugira ngo arebe isura ye.
Ubufasha yahawe na muganga wari inzobere mu buzima bwo mu mutwe, Dr Munyandamutsa Naasson, bwamufashije kugarura icyizere cy’ubuzima, atekereza ku buryo yashakisha ubuhamya kuri jenoside buturutse mu miryango irimo iy’abishe Abatutsi, kugira ngo azabuhurize mu nyandiko.
Uwababyeyi yaje kuganira n’umusore ufite se wari ufungiwe uruhare yagize muri jenoside, amusobanurira uko aterwa ipfunwe no kuba umubyeyi we yarijanditse muri ubu bwicanyi, ku buryo uyu musore yari yarafashe icyemezo cyo kwiyita Umurundi.
Ngo yaramubwiye ati “Kuri mwebwe munzi, njya ngerageza guhakana ko Data yishe abantu, ariko ndabizi neza ko yabishe. Ahubwo numva ntashaka kwitwa umwana w’umwicanyi.”
Uwababyeyi yagize ati “Iryo jambo arimbwiye, rirantangaza, arimbwira ababaye, atangira kuvuga ubwo buzima. Numva amakuru atandukanye n’ayo nari mfite, mpura n’umuntu umpa amakuru rw’abagize uruhare muri Jenoside. Uko yabimbwiraga, na we bimukoraho, tugira icyo kiganiro, nanjye biramfasha. Twakomeje ibyo biganiro, turongera turahura ikindi gihe.”
Nyuma yo kumva ubu buhamya, Uwababyeyi yatekereje gushinga umuryango Hope and Peace Foundation uhuza abana b’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ab’abayigizemo uruhare ndetse n’ab’abasambanyijwe ku gahato.
Ati “Mpita menya uburyo uruhande arimo ruremereye, nahise numva ko nkwiye gushyiraho urubuga, noneho tukaba urubyiruko rwinshi. Nahise mbona ko urubyiruko rw’Abanyarwanda rushibuka muri ayo mateka atandukanye rufite ibikomere, kandi tugomba kwishakamo ibisubizo. Nabonye ukuri gufite imbaraga zitangaje.”
Uwababyeyi yashinze Hope and Peace Foundation mu 2013. Kugeza ubu, uyu muryango uharanira ubumwe n’ubwiyunge ukorera mu turere turindwi tw’igihugu. Ufite abanyamuryango 567.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!