00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhare rw’abari abayobozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali muri Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 June 2022 saa 07:15
Yasuwe :

Kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishoboke, abayobozi bariho icyo gihe babigizemo uruhare rufatika, yaba mu buryo bwo kwigisha n’ubukangurambaga, gutera inkunga n’ubundi butandukanye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari Urwego rwa Perefegitura ya Kigali icyo gihe, nabwo bwagize uruhare rufatika muri Jenoside, nk’uko bigaragazwa n’Igitabo cy’Umwanditsi Dusabemungu Gervais, yise ‘Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo mu bategetsi n’abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali (1990-1994).’

Dusabemungu yavukiye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, mu 1963. Amashuri abanza yayize kuri EPA Kigali, ayisumbiye ayiga muri Seminari Nto ya Mutagatifu Vincent y’i Rulindo ndetse n’iya Mutagatifu Léon y’i Kabgayi, aho yavuye akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) i Butare na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK). Afite Impamyabumenyi mu Mategeko.

Yakoreye Leta muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Amahugurwa y’Abakozi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Aho Perefegitura y’Umujyi wa Kigali (PVK) itangiriye gukora mu Ukwakira 1990 yayibereye umukozi kugeza ku wa 6 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa.

Nyuma yo kurokoka, uyu mugabo yakoreye Leta muri Minisiteri y’Umurimo n’Imibereho Myiza y’Abaturage, aho yavuye mu ntangiriro z’Ugushyingo 1994 agiye mu mirimo ya politiki mu buyobozi bwa PVK.

Yabaye Burugumesitiri wa Komini Nyarugenge, aba Superefe n’Umukuru w’Imirimo muri PVK. Aho Umujyi wa Kigali utangiriye gukora muri Werurwe 2001, yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamirambo. Kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ye itanga serivisi zitandukanye yitwa La Triple c&S Ltd.

Mu kiganiro na IGIHE, Dusabemungu yasobanuye byinshi ku gitabo yanditse, agaruka ku ruhare rw’abari abayobozi ba PVK mu gukongeza Jenoside muri Kigali n’uburyo ibi bikorwa byari byarateguwe na Perezida Habyarimana.

Nk’umuntu wari mu myanya y’ubuyobozi, Dusabemungu ni umwe mu bari mu mwanya mwiza wo kugaragaza uruhare rwagizwe n’abari abayobozi icyo gihe mu gushyigikira Jenoside.

Yagize ati “Mbona ari inshingano yanjye kumenyesha Abanyarwanda n’amahanga uruhare abari abategetsi n’abakozi b’urwo rwego bagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa by’iyo Jenoside. Nta cyo natanze ngo mbeho ahubwo ni ubuntu Imana yangiriye kugira ngo mbe umutangabuhamya.”

Uyu mwanditsi yasobanuye ko kwandika iki gitabo yabitewe no kubona ko nta muntu wari waranditse ku buryo abari abayobozi b’Umujyi wa Kigali bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ukuntu yahagaritswe n’Ingabo zari iza RPA.

Ati “Nabonaga kuva Jenoside ihagarikwa n’Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, nta muntu n’umwe wari warafashe umwanya ngo yandike kuri ayo mateka kandi arahari. Naje kureba nsanga nta kintu nabonye cyandikwa ku buryo abitwaga abategetsi ba PVK (Umujyi wa Kigali) bateguye Jenoside.”

Yasobanuye uburyo Urwego rw’Umujyi wa Kigali rwashyizweho. Ati “Guhera ku itariki ya 26 Mata 1986, Inama y’Abaminisitiri yarateranye ifata icyemezo cy’uko Umurwa Mukuru wagombaga kuba Perefegitura ifite ubuzima gatozi n’ubwigenge ku mari. Mu nama zayo zo ku wa 29 Ukuboza 1986 no ku wa 16 Kamena 1988, Kongere ya MRND ya Perefegitura ya Kigali na yo yasuzumye ikibazo cy’inyito n’icyicaro cya Perefegitura yagombaga gushingwa.”

Yasobanuye uburyo gutoranya umuyobozi w’uyu mujyi bitari byoroshye, ati “Nyuma gato y’aho Ingabo za RPA zitangirije urugamba rwo kubohora igihugu, Leta ya Habyarimana yarabyitwaje itangira gushyira abasirikare mu myanya y’ubuyobozi, ari nabwo Colonel Renzaho Tharcisse, yagirwaga Perefe wa Perefegitura ya Kigali.”

Renzaho icyo gihe yari afite ipeti rya Colonel, yaje yirukana abayobozi atiyumvagamo, by’umwihariko abacuruzi 14 yise ibyitso by’Inkotanyi. Yahise anashyiraho Komisiyo ayishinga Bakomere Jean Pierre wari Burugumesitiri wa Nyarugenge, byavugwaga ko yari igamije gukemura ikibazo cy’abo bacuruzi.

Dusabemungu yagize ati “Ibintu by’abo bacuruzi biswe ibyitso baje kwirukanywa byaracurujwe, byatejwe cyamunara ku mafaranga make, ndetse binagurwa n’abo bakoreshaga cyamunara ubwabo.”

Akomeza agaragaza ko ibintu byabaye bibi cyane ubwo amashyaka yari amaze gukomorerwa ku wa 10 Kamena 1991, ubwo hajyagaho itegeko ryemera amashyaka menshi. Muri Nyakanga, ayo mashyaka yahise atangira ibikorwa byayo.

Col Renzaho yaje ari gatumwa

Umwanditsi Dusabemungu avuga ko Col Renzaho Tharcisse, nk’umusirikare wari inkoramutima ya Perezida Habyarimana, yari afite gahunda yo kubangamira ibikorwa by’amashyaka, mu rwego rwo kuyaca intege no gutuma Habyarimana aguma ku butegetsi nta nkomyi.

Ati “Renzaho yazitiye ayo mashyaka mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo ntagaragaze gahunda zayo n’abantu bayayoboke.”

Bimwe mu byo Col Renzaho yakoze harimo ko “Yapfukiranye amashyaka akayaniga, yuririye ku ntambara yari za Kagitumba, maze akimana uburenganzira bwo kugira ngo ba burugumesitiri bajye bemerera amashyaka kujya akora imyigaragambyo n’aho bakorera, byose ahita abyiha ku buryo ba burugumesitiri batari bakigira ijambo.”

Ibikorwa nk’ibi ni byo Perezida Habyarimana yakundaga muri rusange, kuko ari nacyo yari yarashyiriyeho Renzaho.

Yasobanuye ko ukutumvikana hagati y’abakomoka mu bice bitandukanye by’u Rwanda yagize ingaruka ku bagombaga kuyobora Perefegitura y’Umujyi wa Kigali.

Ati “Perezida Habyarimana Juvénal yari yarabujijwe epfo na ruguru n’abanyembaraga bo muri Kigali yitwaga iy’amajyaruguru, n’abo mu maperefegitura bitaga ‘Urukiga,’ ari yo Ruhengeri na Gisenyi barwaniraga ko gutegeka Umurwa Mukuru bihabwa umuntu wahakomokaga.”

Yongeyeho “Ni yo mpamvu kuva muri Gicurasi na Kamena 1990 amategeko agenga PVK asohoka mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda agatangazwa kugira ngo abaturage bayamenye, urwo rwego rutigeze rukora. Komini y’Umujyi ya Nyarugenge yakomeje kubaho no gukora nyamara itegeko ryari ryarayikuyeho. N’amasegiteri yagombaga kuva mu makomini yandi akajya muri PVK yari akibarizwayo.”

Ku butegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri kurwana ku karere abategetsi bakomokagamo byamungaga amajyambere rusange y’igihugu. Umuntu yamaraga kugera ku butegetsi, akumva ko byanze bikunze yagombaga kuzamura aho yakomokaga kugira ngo abahatuye bamwemere kandi bumve ko yari umutegetsi koko.

Dusabemungu ati “Buri wese yakururaga yishyira, noneho ugasanga bibangamiye ifatwa ry’ibyemezo ku mishinga. Aka wa mugani twasigiwe n’abakurambere, inzovu (abategetsi) zararwanaga hakababara ubwatsi (abaturage).”

Intambara yatangijwe n’Inkotanyi ku wa 1 Ukwakira 1990 yafashije Perezida Habyarimana Juvénal mu gushyiraho umutegetsi yifuzaga nta nkomyi kuko mu bihe by’amage, Perezida agira ububasha budasanzwe n’abijujuta cyangwa abamuvuguruza bakaruca bakarumira.

Yongeyeho ati “Uwo mutegetsi yabaye Col Renzaho Tharcisse navuze. Ni umuntu utari uzwi n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali atangira akazi ko gutegeka PVK. Yumvikanye bwa mbere yashyizwe muri Komisiyo Perezida Habyarimana Juvénal yashyizeho mu 1990. Yabaye icyamamare mu bibi kubera imivu y’amaraso, inkongi y’umuriro, ibyobo rusange n’amatongo yasize mu Mujyi wa Kigali awuhunze muri Nyakanga 1994, akerekeza muri Zaire.”

N’ubwo Renzaho Tharcisse yaje muri PVK bucece, ntiyatinze kugaragaza ubugome bwe, atangirira ku bakozi b’Abatutsi ababuza amahwemo, akomereza ku banyepolitiki bo muri MDR, PL na PSD hanyuma arundurira ku Batutsi muri Jenoside yabakoreye mu 1994.

Perefe ni we wategekaga PVK. Itegeko ryateganyaga ko ashyirwaho na Perezida bimaze gusuzumirwa mu Nama y’Abaminisitiri kandi bisabwe na Minisitiri ufite Ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano ze.

Perefe ni we wari ufite ubutegetsi bwa Leta (Symbole de l’Autorité de l’Etat) muri PVK kandi akaba yari ahari nk’intumwa ya Guverinoma. Ntabwo itegeko ryateganyaga ko yari ahagarariye Perezida kuko icyo gihe uyu ari we wari umukuru wa Guverinoma kandi ayiganisha aho yifuzaga ko ijya mu murongo w’ishyaka rimwe rukumbi rya MRND. Perefe yari afite kandi inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Umujyi.

Komite y’Umujyi Ishinzwe Umutekano yari urwego rwarimo abantu babaga bafite aho bahurira n’umutekano n’ituze rusange kandi bakagira uruhare rwo kubibungabunga kubera inshingano cyangwa imirimo bakoraga.

Itegeko ryari ryarahaye urwo rwego inshingano yo gutanga ibitekerezo ku bibazo byose byarebaga umutekano. Komite ishinzwe Umutekano yayoborwaga na Perefe ikamuhuza n’abari bahagarariye Ingabo na Jandarumori, ba burugumesitiri ba komini, Perezida w’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo, Umushinjacyaha wa Repubulika, abashinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu, abashinzwe abinjira n’abasohoka n’Umuyobozi wa Gereza bakoreraga mu ifasi ya PVK.

Mu gitabo yamaze imyaka irindwi yandika, Dusabemungu avugamo ko mu bakonseye (abayoboraga secteurs) b’icyahoze ari PVK, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari 15, bane gusa nibo batijanditse muri ibyo bikorwa.

Perefe Col. Renzaho Tharcisse wari umusirikare mukuru mu ngabo z’igihugu. Ibi byamuhaga igitinyiro. Yategetse PVK nk’akarima ke yitwaje ibihe by’intambara n’impinduka muri politiki atemeraga cyangwa se yemeraga agononwa.

Dusabemungu yavuze ko yanditse iki gitabo mu rwego rwo guhorera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ati “[Icyanteye kwandika] iki gitabo, nibutse abo twakoranye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nta kundi nari kubahorera, ndabavuga abo nabashije kubonera amafoto nyashyiramo.”

Yongeyeho ati “Benshi mu bakozi PVK yari ifite mbere ya Jenoside ni abo yasanganye Komini y’Umujyi ya Nyarugenge. Ngitangira akazi ku wa 2 Ukuboza 1988, nasanze abakozi 80% bari Abahutu bakomokaga mu Karere k’Ubumbogo. Burugumesitiri Karera François yakomokagayo. Iwabo hari ku Rushashi. Hari Abatutsi babarirwaga ku ntoki z’ikiganza.”

Mu gusoza igitabo cye Dusabemungu ari igika yise ‘Nyuma y’Urupfu haje icyizere.’

Avuga ko nyuma y’uko Kigali ifashwe n’Inkotanyi, batahwemaga kwibaza niba igihugu kizasubira ibuntu.

Ati “Kigali igifatwa n’Inkotanyi, umuntu yaribazaga ati ’Iki gihugu kizongera kuba igihugu, cyangwa uyu mujyi uzongera kuba Umujyi? Nta gihugu twari dufite pe! Cyari cyaragiye hasi, cyari cyarakojeje inda mu ndiba y’Isi neza neza.”

Mu 1995 yinjiye mu buyobozi bwa PVK asangamo ibibazo birimo inzu zabohojwe ku buryo byabasabaga gukorana imbaraga zidasanzwe.

Ati “Uburyo twakoraga, ibintu byose byarihutirwaga; hakaza ikibazo cy’umupfakazi, hakaza icy’imfubyi, hakaza icy’interahamwe, umutekano, ugasanga nta mwanya wo gutekereza twagiraga.”

Nubwo byari bimeze bityo ariko avuga ko ibintu byatangiye kujya ku murongo gahoro gahoro, ubu akaba ashimishijwe naho u Rwanda muri rusange rugeze, naho Umujyi wa Kigali ugeze mu bwiza n’imikorere ijyanye n’igihe.

Aya mateka ya Dusabemungu, yatumye tumubaza uko yarokotse ubwo bwicanyi. Yagize ati “Narakubiswe ncibwa mu maso ndahigwa, ntabwa mu mwobo ariko ibyo byose ndabikira, ari ho navomye impamvu umusanzu n’imbaraga zo kuvuga ibyo nabonye, ibyo ntazi nkabikoraho ubushakashatsi bigashyirwa muri iki gitabo.”

Uyu mugabo yavuze ko iyo atari mu kazi, akunda gusoma ibitabo by’amateka, ibya politiki n’ibivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Dusabemungu Gervais ku mateka akubiye mu gitabo cye

Dusabemungu Gervais, yashyize hanze igitabo yise ‘Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo mu bategetsi n’abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali
Iki gitabo kigaragaza uruhare abayobozi ba Perefegitura y'Umujyi wa Kigali bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Iyo atari mu kazi, Dusabemungu akunda gusoma ibitabo by’amateka, ibya politiki n’ibivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .