Umwami yarindwaga n’umutwe kabuhariwe: Imiterere y’Ingabo z’u Rwanda rwo hambere

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 Werurwe 2021 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda rwo hambere habayeho imitwe itandukanye y’ingabo kandi yubatse amateka yo ku rwego ruhambaye, uwashakaga kuwujyamo yakurikiraga inzira abakurambere be banyuze kuko yagombaga kuba mu mutwe se na ba sekuru bahozemo.

Kugeza ubu imitwe y’ingabo yamenyekanye yabayeho ni 88, yose yagiye ishingwa n’Abami batandukanye bayoboye u Rwanda.

Umwami yashingaga umutwe wa mbere mu gihe cy’urwimo rwe. Icyo gihe yasabaga abatware n’abagaragu bakuru b’ibwami kumuzanira urubyiruko rutarajya mu mitwe isanzweho, akarwegeranya, akaruha izina rishya, abatoza ndetse n’abatware.

Umutwe w’ingabo wabaga ugizwe n’amatorero (Companies) yashoboraga kurenga ane. Izina bahawe n’Umwami ryabaga ari naryo riranga itorero rya mbere, rikaba naryo zina rizaranga umutwe wose.

Uko imyaka itaha rero nibwo andi matorero nayo yatoranywaga akihuza na rimwe rya mbere ryatangije umutwe w’ingabo. Buri torero ryagombaga kugira izina ryaryo ritandukanye n’iry’itorero rya mbere.

Aya mazina y’amatorero ariko yo yashoboraga guhinduka uko ibisekuru bihererekanya.

Ibi bisobanuye ko kugira ngo uve mu mutwe w’ingabo abasokuru bawe babarizwagamo, byagombaga kuba Umwami yaragutoye mu mutwe mushya agiye kurema.

Mu buzima bwe, Umwami yashoboraga gushinga andi matorero yiyongera kuri iryo yashinze akimara kwima. Icyo gihe nabwo yashoboraga gufata ingabo zisanzwe mu yindi mitwe, akazihuza zikarema umutwe mushya, bityo n’imiryango yazo ikimukana nazo.

Itorero ryagiraga ingabo zigera ku bantu 150, ariko hari n’amatorero akomeye yashoboraga kurenza uyu mubare. Umwami kandi yashoboraga guha umutware runaka uburenganzira bwo gutangiza umutwe w’ingabo, akenshi bitewe n’inshingano ashaka kuwuha.

Zari zishinzwe kurinda igihugu gusa

Inshingano za mbere z’imitwe y’ingabo kwari ukurinda inkiko z’igihugu no kwagura igihugu. Nta kandi kazi abari mu mitwe y’ingabo bari bashinzwe usibye kurwanira igihugu igihe cyose bibaye ngombwa, ibisigaye umutwe w’ingabo wasabwaga byakorwaga n’abo mu miryango yabo.

Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco, Maurice Mugabowagahunde, yabwiye IGIHE ko ingabo zashoboraga kugira izindi nshingano ariko nazo zifite aho zihuriye n’umutekano.

Ati “Mu zindi nshingano twavuga harimo nko kurinda Ingoma Ngabe ibwami, kurinda imisezero y’Abami, kurinda Umugabekazi, ndetse hari n’imitwe ishinzwe kurinda imigendekere myiza y’imwe mu mihango ikomeye mu gihugu nk’Umuganura.”

Imitwe y’ingabo yabangikanaga n’imitwe y’inka. Izi nka ni nazo zatungaga ingabo igihe cy’urugamba cyangwa cy’u rugerero.

Zabanje kuba mu rugo biza guhinduka

Mu ntangiriro, Ingabo zatumwagaho ari uko Umwami ari gutegura igitero hanze y’u Rwanda, cyangwa se ari uko igihugu cyatewe n’umwanzi, ubundi ziberaga mu miryango yazo.

Umwami Cyirima II Rujugira ni we watangije urugerero, atanga itegeko ko ingabo zigomba kuguma hamwe mu rugerero, hafi y’inkiko z’igihugu.

Urugerero rwabaga ari urugo runini cyane, imbere muri rwo ingabo zikubakamo inzu zo kubamo. Icyo gihe amatorero yarakuranwaga mu gukora amarondo kugira ngo hataba hagira umwanzi ubinjirana abatunguye.

Mu gihe babaga batewe, ingabo zakubitaga umurishyo wihariye, bityo rubanda rwose rukamenya ko batewe, rukegura intwaro rukajya gutabara.

Cyirima II Rujugira kandi azwiho cyane imvugo ye yagiraga iti “u Rwanda ruratera ntiruterwa”, ni nawe washinze amenshi mu matorero, dore ko ku Ngoma ye havutse amatorero agera kuri 13.

Habagaho umutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Umwami

Mu Rwanda rwo hambere nubwo habagaho imitwe y’ingabo myinshi, Umwami yagiraga umwihariko ndetse afite umutwe umwe wonyine ufite inshingano zo kumurinda nk’uko bimeze ku bayobozi b’ibihugu b’uyu munsi.

Umwami nawe yagiraga umutwe yabaga yaratowemo igihe cy’ubusore bwe. Uyu mutwe ni nawo wakuraga, ukaza guhabwa inshingano zo kumurinda.

Uyu mutwe wabaga ugizwe n’ingabo zatojwe byisumbuye, bitewe n’inshingano zabaga ziwutegereje. Iyo umwami yatangaga, uyu mutwe wahindukaga umutwe usanzwe, bityo umwami mushya nawe akimana n’umutwe mushya.

Uyu mutwe wagombaga kujyana n’Umwami aho agiye hose mu gihugu, ukarinda ingo ze ndetse n’abandi bantu be ba hafi.

Ababarabili: Nibo barindaga umwami Cyirima I Rugwa (1345-1378). Amateka amwe avuga ko uyu mutwe waba warazimiye ku Ngoma y’Umwami Ndahiro Cyamatare ubwo uyu Mwami yicirwaga i Rubi rw’inyundo yishwe n’Abanyabungo; abandi bakavuga ko ahubwo abarokotse iki gihe baje guhuzwa n’indi mitwe, bagahanga umutwe mushya.
Ibidafungura: Uyu mutwe niwo warindaga Umwami Kigeli I Mukobanya (1378-1411). Abari bawugize bazwiho kuba bari indwanyi zikomeye, ariko uyu mutwe nawo waje gushira igihe cy’Umwami Ndahiro Cyamatare.

Amatanangabo: Uyu niwo mutwe warindaga Umwami Yuhi II Gahima II (1444-1477). Wategekwaga na mwene se Zuba mwene Gitore cya Kigeli I Mukobanya.

Bazwi cyane nk’ingabo zari intwari, bigaragaje cyane mu gitero bagabye kuri Cyubaka mwene Nyabikezi Umwami w’u Mubari. Cyubaka uwo yari atuye ahitwa Nyagasiza hafi yahubatse ubu Paruwasi ya Kiziguro. Baramwishe ndetse n’Ingoma ye yitwaga Sera n’imfizi ye Rushya biranyagwa.

Inkindi-Ingata-Abahunga: Izi ngabo zarindaga Ndahiro II Cyamatare (1477-1510). Izi ntizabonye umwanya wo kwiyerekana no gukomera, dore ko abenshi bapfanya n’Umwami Ndahiro Cyamatare.

Ibisumizi: Uyu mutwe w’Ingabo wari uwa Ruganzu II Ndoli (1510-1543). Ni wo mutwe wamenyekanye cyane mu gihugu kubera ubutwari wagaragaje.

Wari ugizwe n’amatorero menshi, itorero rya mbere ryitwaga Ibisumizi ari naryo ryari ryarahaye umutwe wose izina, habagaho Imisambi, Abadakonja, Abakonjabyuma, Insambuzi, ndetse n’Abaganda.

Igikomangoma Semugeshi, ari nawe wasimbuye se ku ngoma, yari yaratowe mu itorero ryitwa Abaganda ryo muri uyu mutwe. Uyu mutwe wategekwaga na Muvunyi wa Karema.

Ikindi kizwi kuri uyu mutwe ni uko warasanye hagati yawo, abari bawugize hafi ya bose bagashirira ahitwa Butansinda bwa Kigoma na Muyange.

Bahisemo kurasana kuko bishinjaga kuba batarabashije kurinda Umwami, umubisha akabaca mu rihumye akabasha kumurasa. Ku bwabo bumvaga batashobora kubaho mu gihe uwo bari barasezeranye kurinda yishwe n’umwanzi.

Mu barokotse ubu bwicanyi harimo uwitwaga Mpande ya Rusanga, akaba ari nawe wazahuye uyu mutwe ku ngoma ya Mutara I Semugeshi.

Mu yindi mitwe yabayeho ishinzwe kurinda abami harimo Abaganda, Inkingi , Imitari, Intaremba, Ababito, Abatsinzi, Abadahindwa, Ingangurarugo.

Uretse ingabo zarindaga Umwami, habagaho n’Umutwe ushinzwe kurinda Umugabekazi. Urugero rwamenyekanye cyane ni umutwe witwaga Impamakwica warindaga Umwamikazi Nyirakigeli IV Murorunkwere ku Ngoma ya Rwabugili.

Imitwe yose y’Ingabo yaje gukurwaho n’ubukoloni. Umutwe wa nyuma wabayeho mu buryo bwemewe ni uwitwaga Indengabaganizi, akaba ari nawo mutwe wonyine washinzwe n’Umwami Yuhi V Musinga.

Izi ni zimwe mu ngabo zabayeho ku Ngoma y'Umwami Musinga / Ifoto yahinduriwe ibara na Kilimobenecyo Alphonse
Umwami Rudahigwa arashisha imbunda ya kizungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .