Umushyikirano mu mateka y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukuboza 2018 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Umushyikirano ntabwo ari igikorwa gihahano nk’ibindi byinshi u Rwanda rwahashye mu mahanga, ni igitekerezo-muzi wa Gihanga cyagiye gikaragirwa n’abandi bakurambere mpangarwanda kugeza ku buvivure n’ubuvivagiza bwa kure, gishinga imizi mu mitima ya benshi kiba umuco karande w’ibihe byose.

Umushyikirano ni wo wagiye utuma mu Rwanda hafatwa ibyemezo bidahubukiwe no mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo bikagera ku ntego.

Nk’uko tubikesha ibitabo “Intwari z’Imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” n’ igitabo “Umushyikirano mu Muco n’amateka y’u Rwanda” byombi byanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, tugiye kubatekerereza amateka y’umushyikirano mu Rwanda.

Igikorwa cy’inama y’Umushyikirano cyahereye mu Miyoborere y’igihugu, gikomereza mu Butabera no mu Mutekano, cyatanya kijya mu mibereho n’imibanire y’abanyarwanda, mu myemerere n’icyeza-Mana.

Ni kimwe mu bigaragaza gukunda igihugu, kucyitangira n’ubwizerane bw’abayoboye u Rwanda mu gihe cy’abami, aho buri wese yashingaga ikirenge aho mugenzi yasozereje, akubaha ibitekerezo bya mugenzi we wamubanjirije.

Ni uruzitiro rwagiye rurinda benshi mu barebwa n’ubuzima bw’igihugu, gutandukira ngo bajye hirya hahabanye n’ibireba igihugu cy’u Rwanda.

Zimwe mu nama z’umushyikirano zabayeho mu Rwanda rwo ha mbere ni izi zikurikira:

Urusoro rw’Inama y’Umushyikirano y’i Nyagihanga mu Murenge wa Gatsibo, yafatiwemo imyanzuro yahaye imbaraga Gihanga zo guhanga igihugu cy’i Gasabo mu bisigara by’ubutaka byasigaye hahangwa ingoma nsangwabutaka, yabaye ahasaga mu 1000.

Hari inama y’Umushyikirano y’i Nkotsi na Bikara muri Nyakinama ya Musanze, ahatekererejwe umugambi w’igihe kirekire wo kubaka igihugu gisangiwe yabaye ahasaga mu 1100.

Inama y’ Umushyikirano y’i Nyamirembe ya Humure muri Gatsibo, aho Gihanga yatangiye umurage we wa nyuma wo kubaka igihugu gihamije igitinyiro n’ubudahangarwa, yabaye ahasaga mu wa 1120.

Inama y’Umushyikirano yahuje abo mu Bikomangoma byo kwa Nsoro Samukondo, bateranyijwe no kwiga ku bushotoranyi bw’ibihugu-nsangwabutaka byashakagaga guhanaguraho ingoma y’i Gasabo, birangajwe imbere n’i Gisaka.

Inama y’umushyikirano yo ku ngoma ya Cyilima Rugwe, yafatiwemo imyanzuro yo gushyiraho ubutabera bwunga n’imikoreshereze y’inzego z’ubutabera bukorera abaturage mu Rwanda, yabaye ahasaga mu wa 1345.

Inama y’Umushyikirano yahuje Abaryankuna, bahibikaniye kugarura Ndoli ngo yime ingoma y’u Rwanda nyuma y’ibikomangoma byo kwa Yuhi Gahima byarwaniye ingoma i Rwanda hakaba icyorezo, yabaye ahasaga mu wa 1510.

Inama y’umushyikirano yo ku ngoma ya Mutara Nsoro Semugeshi, yafatiwemo imyanzuro kuri Politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi no gushyiraho itonde ry’imisimburanire y’abami ku ngoma, bijyanye n’inshingano zabo za gahunda yo kubaka igihugu mu bikorwa bitandukanye, yabaye ahasaga mu wa 1543.

Inama y’Umushyikirano yagize ibizazane bikomeye mu gihe abakoloni bageraga mu Rwanda, bayihanaguraho burundu.

Ifatwa ry’ibyemezo biyobora igihugu barabyiharira, baganisha u Rwanda aho bashaka kandi hatari heza.

Umwami Mutara Rudahigwa agerageje kuyizahura ngo yimakaze ubusabane mu Bayobozi, baba bamucishije mu rihumye, apfa urutazwi!

Bigeze mu bihe bya Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri noneho bisya bitanzitse! Umushyikirano uba umuziro mu Rwanda rwa Gihanga, ibitekerezo bigafatwa n’abantu bamwe kandi nabwo ku nyungu zabo.

U Rwanda rwongeye kuva ibuzimu rujya ibuzima, ubwo FPR-Inkotanyi yatangiraga imishyikirano ihuje impunzi zari hanze y’u Rwanda zigamije kubohora u Rwanda.

Ibitekerezo bivuye mu nama y’Umushyikirano iba buri mwaka mu Rwanda, ni umurongo ntakebakeba w’ibyo abarebwa n’ubuzima bw’igihugu ndetse n’abaturage bifuza kugeraho.

Mu nama y'umushyikirano iherutse hafashwe imyanzuro umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza