00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Ban Ki-Moon yaje mu Rwanda bwangu nyuma y’uko ruteguje ko ruzakura Ingabo mu butumwa bwa Loni

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 September 2024 saa 10:56
Yasuwe :

Kera habayeho, ubwo umwuka mubi watutumbye mu kanya nk’ako guhumbya hagati y’Umuryango w’Abibumbye na Guverinoma y’u Rwanda biturutse kuri raporo yashinjaga Ingabo z’iki gihugu gukorera ibyaha mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi raporo itari yakanogejwe izwi nka ‘Mapping Report’ yasohotse “bitunguranye” mu binyamakuru mpuzamahanga mu mpera za Kanama 2010. Icyo gihe yari igitunganywa n’ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ni raporo yanenzwe kutagaragaramo ubunyamwuga na mba! Ibi byari bitewe ahanini n’uko hatagaragaragamo icyo Guverinoma y’u Rwanda ivuga kuri ibi birego izi Ngabo zishinjwa gukora kuva mu 1996 kugeza mu 1997.

Ben Rutsinga wari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda icyo gihe yamaganye iyi raporo, agaragaza ko ari ikimwaro ku muryango mpuzamahanga wananiwe gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Biteye isoni kandi ntibikwiye ko Loni, umuryango wananiwe gukumira Jenoside mu Rwanda ubu uri gushinja Ingabo zayihagaritse ko zakoze ibyaha muri Congo.”

Ubwo iyi raporo yasohokaga mu binyamakuru, u Rwanda rwari rufite Ingabo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu Ntara ya Darfur muri Sudani, zari zimazeyo imyaka itandatu.

Icyo gihe Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze gufata icyemezo cyo kuzikurayo mu gihe yari itegereje kumva icyo Loni ivuga kuri iyi raporo.

Mushikiwabo yagize ati “Duhereye kuri Darfur, twamenyesheje Umuyobozi w’Ingabo zacu gutegura uburyo bwo kuzicyura vuba mu gihe dutegereje kureba uko Loni ifata iyi raporo.”

Uyu mudipolomate yagaragaje ko bitumvikana ko Umuryango w’Abibumbye witabaza Igisirikare cy’u Rwanda ugishimira imyitwarire myiza, ku rundi ruhande ugahindukira ugishinja gukorera ibyaha mu gihugu cy’abaturanyi.

Ban Ki-moon yaje mu Rwanda bwangu

Ban Ki-Moon wari Umunyamabanga Mukuru wa Loni tariki ya 7 Nzeri 2010 yuriye kajugujugu y’Igisirikare cya Autriche, yerekeza i Munich mu Budage. Aho ni ho yavuye, akomereza i Kigali nk’uko byemezwa n’urubuga rw’uyu Muryango.

Yari aherekejwe n’abarimo Roger Meece wari umuhagarariye muri RDC, Alain Le Roy wari ushinzwe ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro muri Loni na Ivan Simonovic wari Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda ye, yari aje kuganira na Perezida Paul Kagame, Mushikiwabo n’abandi bayobozi bo muri Guverinoma y’u Rwanda, kuri iyi raporo.

Mu gitondo cya tariki ya 8 Nzeri, Moon yahuye na Perezida Kagame, amushimira intsinzi yari aherutse kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 9 Kanama 2010, amushimira n’uko igikorwa cyo kurahira cyari cyagenze.

Ubwo Moon yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, asubira i New York, yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Kagame bagaragaje ko bababajwe no kuba iyi raporo yarasohotse itaranozwa.

Moon kandi yavuze ko yasabye Perezida Kagame ko u Rwanda rwakomeza akazi karwo k’intangarugero mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, binyuze mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Yagize ati “Ni ingenzi ko u Rwanda rukomeza gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro. Umusanzu warwo ni ingenzi cyane mu gihe dutegereje amatora ya kamarampaka ebyiri muri Sudani azaba muri Mutarama. Dukwiye gukora ibirenzeho mu kurinda abasivili, cyane cyane abagore n’abana.”

Moon yasabye Guverinoma y’u Rwanda kugaragaza aho ihagaze kuri ibi birego kugira ngo igisubizo cyayo kizongerwe muri iyi raporo yagombaga kunozwa, igasohoka mu Ukwakira 2010.

Ibiganiro byarakomeje na nyuma y’uruzinduko rwa Moon i Kigali, mu mpera za Nzeri 2010 Loni yemeza ko u Rwanda rwemeye kudakura Ingabo zarwo i Darfur.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, inyuma ya Népal n’u Buhinde nk’uko byemejwe n’uyu Muryango muri Kamena 2024.

Ban Ki-moon yasabye Perezida Kagame ko u Rwanda rutakura ingabo mu butumwa bwa Loni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .