Col Theoneste Bagosora yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo; azwi ku mvugo zibiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Nko ku wa 9 Mutarama 1993 i Arusha muri Tanzania ubwo hari hamaze gusinywa amasezerano ya Arusha ku gice kirebana no kugabana ubutegetsi, Bagosora yasohotse arakaye avuga ati “Ndatashye ngiye gutegura imperuka.”
Bivugwa ko kandi ubwo yari mu mishyikirano ya gisirikare yabereye i Byumba ahitwa i Ngondore, yeruye ko nta mututsi uzakandagira mu Ngabo z’u Rwanda icyo gihe.
Izo mvugo n’imyitwarire byatumye ubwo Jenoside yatangiraga tariki 7 Mata 1994, aba umwe mu bagize uruhare mu kuyikwirakwiza no kuyicengeza mu baturage, byatumye Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rumukatira imyaka 35 y’igifungo.
Uyu mugabo yapfuye mu 2021 aguye aho yari afungiye muri Mali.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi mu 2024, ubwo abakozi b’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma n’aba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, Gen (Rtd) James Kabarebe yongeye kugaruka ku myitwarire y’ubuhezanguni ya Bagosora.
Gen (Rtd) James uri mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu ariko kuri ubu akaba ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko hari igihe uyu mugabo yigeze kwerurira RPA, ayibwira ko nta Mututsi uzajya mu Ngabo z’Igihugu.
Ati “Imishyikirano ya Arusha itangiye muzi ko byageze aho n’inzego za gisirikare za RPA n’Ingabo za Leta, FAR zihura kugira ngo duhuze uko tuzakorana. Mu byukuri aho twahuraga nabo bo mu Ngabo z’igihugu baratwibwiriraga ngo nubwo mwagira mute nta Mututsi uzakandagira mu Ngabo z’Igihugu.”
Yakomeje avuga ko “Ayo ni amagambo njyewe ubwanjye hariya muri Gicumbi, Col Bagosora yatwibwiriye mu nama yari iyobowe na Gen Roméo Dallaire wari uyoboye Ingabo za MINUAR yahereye saa Tanu za mu gitondo igeza Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo turara tuganira twananiwe kumvikana uburyo tuzakorana nk’Ingabo za RPA n’iza FAR, icyo gihe Bagosora yaravuze ati ‘ariko iri joro ryose twaraye twarirajwe n’iki? Ko nta kizavamo, ko nta Mututsi n’umwe uzemererwa gukandagira mu Ngabo z’Igihugu’.”
Kabarebe yavuze ko iyi mvugo ya Bagosora yaberetse ko nta musaruro amasezerano ya Arusha azatanga, cyane ko ari imyumvire yari asangiye n’abandi basirikare bakuru barimo Ntiwiragaba na Anatole Nsengiyumva.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!