Abari mu mujyi wa Goma icyo gihe bemeje ko M23 yorohewe no kuwufata kuko abajepe ba Kabila bahunze hatabayeho imirwano ikomeye, nyuma y’urugamba rwabereye ku musozi wa Goma no ku kibuga cy’indege cyayo.
Ingabo za RDC zahunze zerekeza i Katindo, izindi zinyura mu Kiyaga cya Kivu zerekeza i Bukavu, bamwe mu baturage bahungira mu Rwanda. Ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zo zirinze kugira uruhande zibogamiraho.
Colonel Vianney Kazarama wari Umuvugizi wa M23, icyo gihe yemeje ifatwa rya Goma, ati “Twafashe umujyi wa Goma saa 11:33. Nubwo FARDC yari ifite kajugujugu zigaba ibitero n’intwaro ziremereye, yemeye ko uyu mujyi ujya mu maboko yacu.”
Kabila wayoboraga RDC yatangaje ko igihugu cyabo cyinjiye mu bihe bikomeye, asaba Abanye-Congo bose kurwanira ubusugire bwabo.
Mu butumwa Kabila yatangarije kuri televiziyo y’igihugu, yagize ati “RDC uyu munsi ihanganye n’ikibazo gikomeye. Iyo ushojweho intambara, inshingano uba ufite ni iyo kurwana. Ndasaba abaturage bose kurwanira ubusugire bwacu.”
Gen Maj Joseph Nzabamwita wari Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko mbere y’uko umujyi wa Goma ufatwa, ingabo za RDC zarashe mu mujyi wa Gisenyi, umuturage umwe agapfa, abandi babiri barakomereka.
Yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yavuganye n’iya RDC, iyibaza niba ari yo yatanze amabwiriza yo kurasa i Gisenyi, isubiza ko atari ko biri ahubwo ko byakozwe n’abasirikare b’Abanye-Congo bari bayobye.
Umwuka hagati ya RDC n’u Rwanda warushijeho kuba mubi ubwo M23 yafataga Goma. Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa yashinje u Rwanda kugira uruhare mu ifatwa ry’uyu mujyi, ati “Twanze kuvugana na M23, kubera ko tubikoze, byakuraho uruhare rw’u Rwanda.”
Mu kiganiro Umugaba Mukuru wa M23, Gen Sultani Makenga, yagiranye na Jeune Afrique nyuma y’icyumweru Goma ifashwe, yasobanuye ko ibirego bya Guverinoma ya RDC ari ibinyoma.
Yagize ati “Iyo uvuga Ikinyarwanda agize icyo akora, babihuza n’u Rwanda, ariko Leta ya RDC izi ko atari byo.”
Abarwanyi ba M23 batangiye kuva i Goma tariki ya 28 Ugushyingo 2012, berekeza i Rutshuru, hashingiwe ku mwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ubwo bahuriraga mu biganiro i Kampala muri Uganda.
Umwanzuro wafatiwe i Kampala wari uwo kumvikanisha M23 na Leta ya RDC, ariko bitandukanye n’ibyo uyu mutwe wari wasezeranyijwe, warashweho n’ingabo kabuhariwe ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’iza RDC, abari bawugize barahunga.
Abari bagize M23 bavuye mu buhungiro, bongera kwisuganyiriza muri Rutshuru kugeza mu Ugushyingo 2021 ubwo batangiraga urugamba rushya. Nk’uko babigaragaje mbere, baracyasaba Leta ya RDC kuganira na bo ariko yarabyanze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!