Sinwar ari ku isonga ku rutonde rw’abarwanyi ba Hamas Israel ishaka kwica, kuko yahigiye ko igomba kumaraho uwo mutwe n’abayobozi bawo, nyuma y’igitero wagabye muri Israel ku wa 7 ukwakira 2023 kikica abantu 1200 abandi 250 bagafatwa bugwate.
Mu itangazo ryasohowe na Hamas kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko yashyizeho Sinwar kugira ngo asimbure Ismail Haniyeh wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wayo wiciwe muri Iran mu cyumweru gishize, mu gitero bikekwa ko cyagabwe na Israel.
Israel kandi iherutse kwemeza urupfu rw’umuyobozi w’igisirikare cya Hamas Mohammed Deif, bivugwa ko yahitanywe n’igitero cy’indege icyo gihugu cyagabye muri Gasa n’ubwo Hamas itaremeza ibyo urwo rupfu.
Bitandukanye n’uko byari bimeze kuri Haniyeh wari umaze imyaka aba mu buhungiro muri Qatar, Sinwar, Umuyobozi mushya we yagumye muri Gaza ndetse ari na we muyobozi w’uwo mutwe kuri ubwo butaka kuva mu 2017, gusa ntiyakunze kugaragara mu ruhame.
Nyuma y’igitero cyo ku ya 7 Ukwakira, Sinwar yagumye mu buhungiro mu gihe cyose Israel yagabye ibitero muri Gaza, aho bivugwa ko bimaze guhitana Abanya-Palestine bagera ku 40,000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!