00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko urupfu rwa Habyarimana rwatumye Mitterrand apfana umwikomo ku Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 April 2025 saa 04:30
Yasuwe :

Turi mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata, 1994, i Champs-Élysées mu Bufaransa, mu nyubako ikoreramo Perezida w’icyo gihugu, icyo gihe wari François Maurice Adrien Marie Mitterrand.

Miterrand n’abajyanama be bari mu gahinda, nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwa Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda, ariko akaba inshuti magara ya Mitterrand yafataga nka se umubyara.

Iby’ubu bucuti byari bimaze igihe kuko u Bufaransa bwari bwaratangiye kwinjira cyane muri politiki y’u Rwanda nyuma gato y’uko rubonye ubwigenge.

Mu Ukuboza 1962, u Bufaransa bwasinye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, arimo gufatanya mu nzego za gisivile ndetse n’inzego za gisirikare. Muri Nyakanga, 1975, ibihugu byombi byagiranye amasezerano yihariye mu bya gisirikare mu mwaka wakurikiye, u Bufaransa bwohereza ibikoresho byo kwifashishwa mu gutoza Ingabo z’u Rwanda icyo gihe.

Nyuma y’imyaka itandatu, mu 1981, Mitterrand yageze ku butegetsi asanga umubano w’impande zombi umeze neza, ahitamo kuwushimangira kuko mu 1983, ya masezerano yihariye mu bya gisirikare yavuguruwe, hongerwamo ingingo zirimo ko Ingabo z’u Bufaransa zishobora kujya mu ntambara zigafatanya n’Ingabo z’u Rwanda.

Icyakora muri ibi byose, u Bufaransa bwashyigikiraga Leta y’u Rwanda mu buryo bwa gihumyi kuko yari imaze imyaka yica Abatutsi abandi bagahunga, mu gihe politiki y’irondabwoko yari yarimakajwe mu nzego zose.

Aya masezerano yasinywe nyuma y’umwaka umwe Leta y’u Rwanda icyo gihe yirukanye impunzi zari zavuye muri Uganda zimeneshejwe, zigahungira mu Rwanda aho zikomoka naho bikagenda uko.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye mu 1964, nayo yari yerekanye ko hari impunzi z’Abanyarwanda zirenga ibihumbi 300 zari zarahungiye mu bihugu birimo Tanzania, Uganda, u Burundi na Zaire. Izi mpunzi zari zarahunze ubwicanyi zikorerwa bigizwemo uruhare na Leta, ariko ibyo ntibyatumye u Bufaransa bufunga amaso.

Uyu mubano ni wo watumye Mitterrand ata umutwe ubwo yamenyaga amakuru y’urupfu rwa Habyarimana, aho we n’abajyanama be bahise bashinja Ingabo zahoze ari iza RPA guhanura iyo ndege.

Icyakora ibi byakozwe nyuma y’uko u Bufaransa bwari bumaze igihe kinini buha Leta ya Habyarimana intwaro karundura zo gukoresha ku rugamba, zirimo n’ibisasu kabuhariwe bya rocket bishobora kurasa indege, byageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku itariki ya 10 Ukwakira, 1990, nk’uko byagarutsweho n’umwe mu bajyanama ba Perezida Mitterrand.

Mitterrand yakomeje gukanda u Rwanda, arusiga rwemye

Nyuma yo gutakaza uwo yafataga nk’umuhungu we, Perezida Mitterrand ntabwo yigeze yiyumva muri Guverinoma nshya yari igiyeho mu Rwanda, iyobowe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Uyu mugabo yakomeje gusiragiza u Rwanda, akarwima ijambo ku ruhando mpuzamahanga, kandi rwari mu bihe rukeneye ubufasha bwa buri wese ushobora kugira icyo afasha.

Mu Ugushyingo, 1994, Mitterrand yari yateguye Inama yakundaga cyane izwi nka ‘Sommet France-Afrique,’ abakuru b’ibihugu 25 bya Afurika bashyizemo amakoti yabo, bitabira ibyo biganiro.

Ku ngingo y’ibyigwa, harimo umubano w’u Bufaransa na Afurika ndetse n’u Rwanda by’umwihariko, nk’igihugu cyari kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyakora ntabwo u Rwanda rwari rwatumiwe, kuko Perezida Mitterrand yafataga Guverinoma ya FPR-Inkotanyi nk’abanzi bayo, nk’uko byagarutsweho na Dr. Charles Murigande wari Umujyanama wa Perezida mu bijyanye nUububanyi n’Amahanga.

Yaragize ati “Nta n’ubwo kuba tutaratumiwe muri iriya nama ya Biarritz, bivuze ko ibihugu byayitabiriye byafataga u Rwanda nk’igihugu kirwaye ibibembe […] birumvikana nta kuntu Perezida w’u Rwanda yari gushobora kujya mu Bufaransa atatumiwe.”

Uyu mugabo yongeyeho ko ikimwaro kuri Perezida Mitterrand cyari kimaze kujya ku mugaragaro ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Kandi kudatumirwa n’u Bufaransa rwose ntabwo byadutangaje kuko perezida wari uriho icyo gihe niko yari ameze, niyo mitekerereze ye, yari yifatanyije n’abamaze guhekura u Rwanda, urumva yari afite ikimwaro nta kuntu yari gutinyuka ngo atumire Perezida w’u Rwanda i Biarritz.”

Magingo aya, umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze neza nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron agaragaje ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Urupfu rwa Habyarimana rwatumye Mitterrand apfa afite umwikomo ku Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .