00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ingabo z’u Rwanda zacyuye impunzi z’Abanyarwanda zirenga miliyoni 1,1 mu mezi abiri

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 November 2024 saa 09:08
Yasuwe :

Nyuma y’uko muri Nyakanga 1994 ingabo za RPA Inkotanyi zitsinze urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, urugamba rwari rukurikiyeho rwari urwo kurinda umutekano w’imbere mu gihugu no gucyura impunzi z’Abanyarwanda zabarirwaga hafi ya miliyoni ebyiri zari zarahungiye mu bihugu by’akarere.

Uru rugamba ariko rwaje kubamo imbogamizi, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari icyitwa Zaire, kuko muri iki gihugu, hafi yo ku mupaka w’u Rwanda hari ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’Interahamwe ziteguraga kugaruka guhungabanya umutekano.

Ex-FAR n’Interahamwe bagabye kenshi ibitero mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, by’umwihariko muri Perefegitura ya Gisenyi, Kibuye na Ruhengeri, kandi byibasiraga ahanini Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bigaragara ko bari bafite umugambi wo gusubukura jenoside.

Ikindi gikomeye ni uko mu mugambi wo kugaruka bagafata u Rwanda, Ex-FAR n’Interahamwe bagerageje gufata bugwate Abanyarwanda bari barahungiye muri Zaire, babizeza ko ari bo bazabicyurira mu gihe bazaba batsinze uru rugamba rwarangiriye mu nzozi.

Byabaye ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zinjira mu burasirazuba bwa Zaire kuko ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko bwari bwaranze kwambura Ex-FAR n’Interahamwe intwaro, no kubashyira kure y’umupaka kugira ngo badatera u Rwanda, ndetse no gucyura Abanyarwanda bari baragizwe imbohe.

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga bigaragaza ko hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 1996, Abanyarwanda barenga miliyoni 1,1 batashye, biganjemo abari barahungiye mu burasirazuba bwa Zaire, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Guverinoma y’u Rwanda yafashije impunzi z’Abanyarwanda gusubira muri komini zari zituyemo, ibabarira aba Ex-FAR n’Interahamwe bakoze ibyaha by’intambara, ita muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Impunzi z’Abanyarwanda zavuye muri Zaire hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 1996 zabarirwaga mu bihumbi 600, izaturutse muri Tanzania zo zabarirwaga mu bihumbi 480. Hagati ya Nyakanga na Kanama uwo mwaka, u Burundi na bwo bwari bwarohereje abandi barenga 50.000.

Leta y’u Rwanda yakomeje kwakira Abanyarwanda bahungiye mu burazuba bwa RDC, ibifashijwemo n’Umuryango w’Abibumbye. Aba bose bakirwa na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, RDRC, mbere yo kwinjira muri sosiyete nyarwanda.

Muri Gicurasi 2024, RDRC yagaragaje ko kuva mu 1997 u Rwanda rwasubije mu buzima busanzwe Abanyarwanda 71.658 barimo abahoze muri EX-FAR, mu mitwe yitwaje intwaro no muri RPA/RDF, ndetse n’abarenga ibihumbi 12 bo mu miryango y’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

Nyuma y’imyaka 30, mu burasirazuba bwa RDC haracyari Ex-FAR n’Interahamwe babarizwa mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse n’abo mu miryango y’abarwanyi bayo. Leta y’u Rwanda igaragaza ko uretse kuba aba barwanyi bashobora guhungabanya umutekano warwo, bakomeje kubiba mu karere ingengabitekerezo ya jenoside.

Igihangayikishije kurushaho ni uko Leta ya RDC ifasha iyi mitwe, ikayiha intwaro, imyitozo ya gisirikare n’amafaranga, nyamara izi neza ko imaranye igihe umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ni amakuru ashimangirwa na raporo z’impuguke za Loni zasohotse mu bihe bitandukanye.

Ingabo z'u Rwanda zagiye gucyura Abanyarwanda bari baragizwe imbohe na Ex-FAR n'Interahamwe muri Zaire
Abanyarwanda bari barahungiye muri Tanzania na bo baratashye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .