Uko Amerika yihanangirije Habyarimana ikamuburira kuri Coup d’Etat yiteguriraga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Nyakanga 2019 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Impera za 1992 n’intangiriro za 1993 ni ibihe byaranzwe n’akavuyo mu Rwanda ndetse n’icyezezi cy’icyizere ku bizeraga ko ibintu bishobora gusubira mu buryo mu Rwanda.

Intambara yo kubohora igihugu yari yatangijwe na FPR Inkotanyi yasaga n’igera ku ntego yayo kuko Guverinoma y’u Rwanda, mu mpera za 1992 yemeye guhagarika imirwano ndetse no gutangira ibiganiro bya Arusha byaganishaga igihugu ku mahoro.

Raporo ya Human Rights Watch yo mu 1993, ivuga ko guhera mu 1992, mu Rwanda hagaragaraga ‘Intambwe imwe ijya imbere, hakaba n’indi imwe isubira inyuma.”

Imyaka ibiri hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu, muri Nyakanga 1992 Guverinoma y’u Rwanda na FPR basinye amasezerano yo guhagarika intambara, mu kwezi gukurikiyeho hasinywa imbanzirizamushinga y’amasezerano ya Arusha.

Nubwo igihugu cyari kikiri mu bibazo byasizwe n’intambara, ubugizi bwa nabi mu gihugu n’ubukene bwari bwugarije, ariko bamwe batangiye kwizera ko noneho ibintu bigiye kujya mu buryo.

Icyakora si ko byagenze kuko umunsi ku munsi ubugizi bwa nabi n’akavuyo byarushagaho kwiyongera, ku isonga bihemberwa na bamwe mu bari ku butegetsi icyo gihe batifuzaga ko habaho gushyikirana na FPR Inkotanyi kugeza ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihanangirije Perezida Habyarimana, ko nadahagaruka ubugizi bwa nabi bazahagarika ibikorwa byabo mu Rwanda.

Tariki 20 Kanama 1992 hashize iminsi mike hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano, abatutsi 85 bo muri Gishyita na Rwamatamu ku Kibuye barishwe abandi basaga 200 barakomereka. Byagizwemo uruhare n’abarwanashyaka ba MRND, ishyaka ryari ku butegetsi icyo gihe.

Nta kintu kigaragara Leta yakoze ngo ikumire cyangwa itange umurongo kuri ibyo bikorwa bibi byabaye, ahubwo tariki 21 Nzeri 1991, igisirikare cya Leta nacyo cyakwirakwije inyandiko ivuga ko abatutsi ndetse n’abahutu badashyigikiye Leta ari abanzi b’igihugu bafatanyije na FPR kugambanira ubutegetsi.

Tariki 30 Ukwakira 1992, hasinywe igice cya mbere cy’amasezerano ya Arusha hagati ya FPR na Guverinoma y’u Rwanda ku ngingo yo kugabana ubutegetsi.

Ni ingingo yashimwe n’amahanga n’abandi bakurikiraniraga ibintu hafi, kumva ko Leta yemeye kuganira n’abayirwanya bikazafasha miliyoni y’abari barakuwe mu byabo n’imirwano gusubira mu byabo, ubwicanyi bugahagarara.
Nyamara ibyo byishimo ntibyamaze kabiri kuko tariki 5 Ugushyingo 1992, MRND yamaganye amasezerano ya Arusha, ivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Boniface Ngulinzira, wayasinye akorana na FPR.

Mu Ugushyingo 1992 ubwo yari mu Ruhengeri, Perezida Habyarimana na we yavuze ko amasezerano ya Arusha ‘ari ibipapuro biri aho’.

Muri uko kwezi nibwo habaye imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta, bashyigikiye amasezerano banamagana ibyari bimaze iminsi bikorwa n’amashyaka ashyigikiye Leta. Abantu 66 barakomeretse muri iyo myigaragambyo. MRND ishinjwa kuba inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.

Abakozi ba USAID barahohotewe, Amerika yihangiriza Habyarimana

Uko iminsi yakomeje gushira, ibintu byarushijeho gukara mu gihugu, urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi (Interahamwe) n’urw’ishyaka CDR rukomeza ibikorwa byo kugirira nabi abo bakekaga ko badashyigikiye Leta, ku isonga Abatutsi.

Ubwo bugizi bwa nabi bw’Interahamwe bwaje kugera ku bakozi b’Umushinga waterwaga inkunga n’Umuryango w’abanyamerika ugamije iterambere (USAID). Abo bakozi bakoreraga muri perefegitura ya Byumba.

Ni gikorwa cyarakaje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zandika igitaraganya zisaba Perezida Habyarimana gusobanura ingamba afite kuri ibyo bibazo biri mu gihugu.

Mu nyandiko y’ibanga Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika byandikiye Ambasade yabo mu Rwanda muri Mutarama 1993, bavugamo ko ‘Ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko buherutse kwibasira abakozi b’umushinga uterwa inkunga na USAID bugomba gusobanurwa byihuse.”

Muri iyo nyandiko, Amerika yavuze ko Perezida Habyarimana yigize ntibindeba ku mvururu zimaze iminsi mu gihugu, kugira ngo nibimara kuba bibi azategeke ko bihagararara maze agaragare nk’aho ari we wenyine ushoboye gukemura ibibazo biri mu gihugu.

Bavugaga ko nihatagira igikorwa, bishobora kugira ingaruka ku bikorwa bya USAID mu Rwanda, bagasaba ubuyobozi bwa Ambasade guhura byihuse na Habyarimana akabisobanura.

Bati “Mugomba gusaba byihuse guhura na Perezida Habyarimana mukamusobanurira impungenge dufite.Tubabajwe cyane n’ubugizi bwa nabi buherutse kwibasira abakozi b’umushinga ufashwa na USAID i Byumba. Bigaragara ko byashingiye ku moko kandi bigaragara ko ntacyo ubuyobozi bwakoze ngo bubihagarike.”

Bakomeza bagira bati “Ubwo bugizi bwa nabi nibukomeza, bizabangamira gahunda zacu zo gufasha mu iterambere ry’u Rwanda. Twumva ko ari nshingano za Perezida gukemura ubwo bugizi bwa nabi by’umwihariko kuba bwarakozwe n’urubyiruko rwa MRND.”

Amerika yihanangirije Habyarimana kuri ‘Coud d’Etat’ yiteguriraga

Iyo nyandiko ya Amerika yoherejwe hashize iminsi hashinzwe ihuriro ry’abasirikare bakuru biyise ‘AMASASU’ (Alliance des Militaires Agacés par les Séculaires Actes Sournois des Unaristes) ngo bari barambiwe n’ibikorwa byari bimaze iminsi bikorwa n’abatutsi.

Muri Mutarama 1993, iryo huriro ryandikiye Habyarimana, rimubwira ko ryumva ‘abashyigikiye FPR bakabaye bava mu gihugu kare inzira zikigendwa.’

Bavuze ko Leta igomba kubikora, itabikora bakabyikorera. Muri iyo baruwa babwiye Habyarimana ko FPR niyongera kugaba igitero, “Uzabasha ute kuduhagarika guha isomo abagambanyi bari imbere mu gihugu? Twamaze kubamenya kandi tuzabarwanya nk’umurabyo.”

Iyo baruwa yanditswe hashize iminsi Guverinoma y’u Rwanda isinye amasezerano ya Arusha, ku ngingo yo kugabana ubutegetsi. Hari hashize iminsi 10 kandi Bagosora yikubise avuye Arusha ahaganirirwaga amasezerano, akavuga ko ‘aje gutegura imperuka’.
Mu bari bagize AMASASU, bivugwa ko hari harimo abasirikare bakomeye barimo na Col Bagosora Théoneste n’abandi bari bakomeye. Ibyo bavugaga ntibyize byamaganwa na Perezida cyangwa Guverinoma.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ibaruwa basabyemo Ambasade yayo i Kigali kwihutira kuganira na Perezida Habyarimana, bakanamuganiriza ku makuru y’uko yaba ari kwitegurira ihirikwa ry’ubutegtsi kugira ngo aryuririreho agaruka mu gihugu abone uko asubiza ibintu ku murongo, maze afatwe nk’intwari.

Muri Gashyantare 1993, byari biteganyijwe ko Perezida Habyarimana azagirira uruzinduko hanze y’igihugu ndetse akanitabira amasengesho yo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast) yagombaga kubera i Washington muri Amerika tariki 4 Gashyantare uwo mwaka.

Mu ibaruwa Amerika yabujije Habyarimana kuva mu gihugu kuko nabikora ubugizi bwa nabi buziyongera kurushaho.

Bati “Hari amakuru avuga ko uruzinduko Perezida agiye kugirira hanze ruzahurirana n’akavuyo gakomeye, ndetse biranashoboka ko hazabaho guhirika ubutegetsi bikozwe n’igisirikare, ibyo bikazamufasha kugaruka agasubiza ibintu ku murongo.”

Amerika yasabye ubuyobozi bwa Ambasade kumenya neza iby’ubwo bugizi bwa nabi ndetse n’iryo hirikwa ry’ubutegetsi Habyarimana ari kwitegurira.

Bati “Mugomba kuhava mumenye neza ko Perezida yumva impungenge zacu kuri ubu bugizi bwa nabi bushobora gukomeza ubwo azaba ari mu mahanga, binajyanye n’ibivugwa kuri Coup d’Etat iri gutegurwa. Mugomba kumumenyesha ko twe twumva byaba byiza asubitse urwo rugendo.”

Ntabwo bizwi igihe Ambasade ya Amerika yaba yaraganiriye na Habyarimana kuko mu nyandiko z’ibanga zasohowe na Amerika, iz’uwo muhuro nta zirimo.

Icyakora, tariki ya 4 Gashyantare ntabwo Habyarimana yagiye muri Amerika nkuko byari biteganyijwe, gusa tariki ya mbere uko kwezi yari yagiye muri Uganda guhura na Perezida Museveni.

Amerika yaburiye Habyarimana kuri 'Coup d'Etat' yiteguriraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .