00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Abatutsi bahungiye ku Babikira b’i Sovu, bakanga kubakira (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 April 2024 saa 07:10
Yasuwe :

Muri Mata 1994, imiborogo yari yose mu Rwanda, impuhwe za kimuntu zisa n’izabaye ingume kuri benshi mu bari abanyabubasha, barimo n’Abihayimana.

Urugero simusiga ni urw’ababikira babiri b’i Huye banze kwakira Abatutsi bahigwaga, kugeza ubwo binjiye ku ngufu abo babikira bajya kubahururiza Interahamwe ngo zibice.

Byabereye kuri kuri Monastere y’ababikira b’aba Benedigitine no ku kigo nderabuzima cya Sovu i Huye tariki 22 Mata 1994.

Ubwo Abatutsi bahahungiraga, umubikira wayoboraga iyo ‘monastere’, Mukangango Consolata uzwi nka Soeur Gertrude na mugenzi we Mukabutera Julienne uzi nka sœur Kizito, banze kubakira.

Byabaye ngombwa ko abo batutsi bahungaga abicanyi, binjira mu muri monastere ku ngufu, abandi bajya ku kigo nderabuzima.

Bamwe bari banahungiye kuri Paruwasi gatulika ya Rugango n’i Gihindamuyaga. Abari bahahungiye babarirwaga hagati ya 5000 na 6000.

Ahagana Saa Mbiri tariki 22 Mata nibwo monastere n’ikigo nderabuzima byagoswe n’Interahamwe, abasirikare, abapolisi ba komini, abajandarume n’abaturage baza kwica Abatutsi bari bahahungiye.

Abicanyi babigizemo uruhare ni Rekeraho Emmanuel wari Perezida wa MDR muri komini Huye wanemeye uruhare rwe akaba afunzwe, ababikira Mukangango Consolata na Mukabutera Julienne, Rusanganwa Gaspard (alias Nyiramatwi), Jonas Ndayisaba, Konseye Jean Baptiste Muvunyi n’abandi.

Mukangango Consolata (Soeur Gertrude) yahamijwe icyaha cya Jenoside mu 2001 n’inkiko z’u Bubiligi, akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15. Mugenzi we Mukabutera Julienne (soeurKizito) na we yahamijwe icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 12.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .