Uwababyeyi yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye abo mu muryango n’inshuti, imwambura ibyishimo yagiraga ubwo abantu benshi bateraniraga iwabo mbere y’aya mateka, bagasabana.
Ati “Navutse mu muryango mugari w’abana 12, unezerewe, wishimye, wifashije. Umuryango wacu wasaga n’aho uhora mu birori, hahora hari abantu benshi, hanyuma jenoside ije, byose irabirimbura."
"Ku giti cyanjye, jenoside yandimburiye umunezero, yandimburiye ibyishimo, biranyangiza, ngahora numva nkumbuye ibyo bihe, nkumbuye umuryango.”
Yakomeje ati “Ubuzima bwa nyuma ya jenoside nta shusho bwari bufite kubera impamvu zitandukanye. Impamvu ya mbere, ibintu byose n’abantu n’inshuti n’imiryango, n’abavandimwe bose bari bamaze gupfa, iwanyu hadahari.”
I Nyakabanda, Interahamwe yakuye Uwababyeyi mu mwobo yari yihishemo, imujyana iwabo, ikajya imwubikaho urusyo, imugaburira amazi yavaga mu myenda yabaga yuzuye amaraso y’Abatutsi yabaga imaze kwica.
Yatabawe n’Ingabo za RPA Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, gusa ngo mu myaka myinshi nyuma y’aya mateka, yagize ihungabana rikomeye kuko yumvaga ubuzima bwe busa n’ubwahagaze.
Ati “Mu myaka myinshi nyuma ya jenoside, natangiye kugaruka muri jenoside nk’iyabaye aka kanya, ibyari byarihishe muri njye, byose uko biza bikagenda binyangiza buhoro buhoro kugeza ku rwego binshenye. Nageze ku rwego nasenyutse, ngera kure hashoboka.”
Uwababyeyi yasobanuye ko iri hungabana ryamuteye kwanga no gutinya abagize uruhare muri jenoside, ababakomokaho n’abandi bose yakekaga ko ari Abahutu, bigera aho yaburaga umumotari umutwara mu Mujyi wa Kigali, kuko uwamugeragaho yabanzaga kumusaba kuzamura ikirahuri cya ‘casque’ kugira ngo arebe isura ye.
Ati “Umumotari yangeraho, yahagarara ngo antware, nkabanza kumusaba kuzamura ikirahuri ngo ndebe isura."
Uwababyeyi yasobanuye ko ubwoba n’urwango yagiriraga abo yatekerezaga ko ari Abahutu rwashize ubwo yegeraga umusore wabyawe n’uwagize uruhare muri jenoside, na we akamusobanurira intimba aterwa no kuba yarabyawe n’umwicanyi.
Mu bibazo yabajije uyu musore, harimo Papa wawe iyo yabaga yagiye kwica, wabaga uri gukora iki? Ese mwarajyanaga? Iyo yazaga se ikiganiro cyabaga ari ikihe? Yarazaga akababwira ati "Twabamaze?" Ubundi wabaga umeze ute? Ubundi wumva umeze ute?
Uyu musore yabwiye Uwababyeyi wari umuzi neza, ati “Kuri mwebwe munzi, njya ngerageza guhakana ko Data yishe abantu, ariko ndabizi neza ko yabishe. Ahubwo numva ntashaka kwitwa umwana w’umwicanyi.”
Kuva icyo gihe, nk’uko Uwababyeyi yabisobanuye, yamenye ko abana b’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi na bo bafite ibikomere, asobanukirwa ko abo yakekaga ko ari Abahutu atari ko bose ari abagome nk’uko yabitekerezaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!