Tariki ya 8 Ukwakira 2013 ni umunsi wa 281 w’umwaka ubura iminsi 84 ngo ugere ku musozo
451 : Hatangiye inama ihuza abayobozi bakuru muri Kiliziya ngo barebere hamwe uko iyobowe n’ibyanozwa izwi ku izina rya Concile yabereye i Chalcédoine.
600 : Hashyizweho Itegeko Nshinga mu gihugu cya Repubulika ya Saint-Marin cyahise kinabona ubwigenge
1809 : Klemens Wenzel von Metternich yabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga aba n’umuyobozi mukuru (Chancelier) wa Autriche
1912 : Hatangiye intamabra ya mbere yaciyemo ibice Balkan
1967 : Che Guevara ukomoka muri Bolivie yafashwe n’abamurwanyaga bo mu ngabo z’iki gihugu zatojwe zikanayoborwa n’ibiro by’ubutasi bya Amerika bikorera hanze yayo. Uyu musirikare wanayoboye iki gihugu afatwa nk’intwari ku isi yarwaniriye ukwishyira ukizana kw’abatuye iki gihugu.
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1585 : Heinrich Schütz, umuhanga muri muzika n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka mu Budage
1883 : Otto Heinrich Warburg, umuganga ukomoka mu Budage, wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu mikorere y’umubiri (Prix Nobel de physiologie) mu 1931.
1895 :Juan Perón, perezida wayoboye Arijentine, hari kandi na Zog I, umwami wa d’Albanie
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1820 : Henri Christophe, wigeze kuyobora Haiti
1967 : Clement Attlee, umunyapolitiki w’Umwongereza wabaye minisitiri w’intebe kuva mu 1945 kugera mu 1951
1992 : Willy Brandt, wabaye chancelier w’u Budage kuva mu 1969 kugera mu 1974 wahawe igihembo cyitiriwe Nobel cyo guharanira amahoro mu 1971
TANGA IGITEKEREZO