Tariki ya 22 Kamena ni umunsi wa 173 w’umwaka. Uyu mwaka usigaje iminsi 192 ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
431: Hatangiye inama y’abayobozi ba Kiliziya Gatolika yabereye muri Ephese (Concile d’Ephèse).
1815: Napoléon Ier yeguye ku bwami bw’u Bufaransa.
1940: Hasinywe amasezerano yo kurangiza intambara hagati y’u Bufaransa n’u Budage.
1948: Hasinywe umwanzuro wa 52 w’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi uvuga ku igenzura mpuzamahanga ku ngufu zifitemo uburozi (énergie atomique)
1980: Marie Guyard yagizwe umuhire.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1684: Francesco Manfredini, umuhanga muri muzika ukomoka mu Butaliyani.
1757: George Vancouver, umusirikare mukuru mu bijyanye n’amato yo mu nyanja n’umuvumbuzi ukomoka mu bihugu by’u Bwongereza.
1887: Julian Huxley, umuhanga mu binyabuzima, umufilozofe, umwarimu, n’umwanditsi w’ibitabo ukomoka mu bihugu by’u Bwongereza.
1888: Selman Waksman, umuhanga mu bijyanye na mikorobe ukomoka muri Amerika wahawe igihembo cya Nobel cy’Ubuvuzi mu mikorere y’umubiri (Prix Nobel de Physiologie ou Médecine) mu 1952.

1910: Enjeniyeri Konrad Zuse wahimbye imibare ya porogaramu (pionnier du calcul programmable).
1947: Pete Maravich, umukinnyi wa Basketball ukomoka muri Amerika.
1984: Nicolas Godemeche, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Bufaransa.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1276: Papa Innocent V wasimbuye Gregoire X.
1925: Felix Klein, umuhanga mu mibare ukomoka mu Budage.
1942: August Froehlich, umupadiri ukomoka mu Budage wishwe n’Abanazi kubera kurengera Abagatolika mu Budage no kuvuganira abakozi bakomokaga muri Pologne bakoreshwaga imirimo ivunanye.
1995: Yves Congar, umukaridinali wo mu muryango w’Abadominikari akaba n’umuhanga mu nyigisho z’iyobokamana ukomoka mu Bufaransa
Abatagatifu ba Kiliziya Gatolika
Hari Aaron, Alban, Consorce, Eusèbe na Paulin.
TANGA IGITEKEREZO