Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Mata 2019 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Ku wa 16 Mata 1994, Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, baricwa. Interahamwe n’abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya, abangavu b’abatutsikazi bafatwa ku ngufu n’abajendarume n’abapadiri.

Uwo munsi i Nyange hageze amakamyo yuzuye amabuye yo gukwirakwiza mu Nterahamwe n’abaturage b’Abahutu kugira ngo bayakoreshe bica Abatutsi mu kiliziya.

Padiri Seromba Athanase yatumije imashini ya Tingatinga, ategeka ko isenya kiliziya yari yuzuyemo Abatutsi. Uko tingatinga yasenyaga kiliziya ni ko abajendarume n’abapolisi bateraga za gerenade mu kiliziya, naho abashatse guhunga Interahamwe zikabatera amabuye cyangwa abajandarume bakabarasa. Icyo gitero cyishe abatutsi bagera 1500.

Ku munsi ukurikiyeho, Interahamwe zagarutse gushaka abarokotse igitero cy’umunsi wari wabanje, zirabica, zisenya uduce twa kiliziya twari twasigaye. Icyo gihe abana bavuka kuri ba Nyina b’abahutukazi na ba Se b’abatutsi barishwe.

Kuri uwo munsi kandi Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama mu Bugesera bishwe n’Interahamwe n’abasirikare bo mu kigo cya Gako n’abandi baturutse i Kigali.

Icyo gitero cyayobowe n’uwitwa Karera François. Izo Nterahamwe zakoreye ubwicanyi ndengakamere abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Ntarama, bafomoza abagore b’abatutsikazi batwite ngo barebe uko uruhinja rw’umututsi utaravuka ruba rusa, bacurikaga amaguru y’abana b’ibitambambuga, bakabakubita ku nkuta z’inzu ngo kuko badashaka gupfusha amasasu ubusa, n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byinshi.

Kuri iyo tariki, Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Gishali kimwe n’abari bahungiye ku musozi wa Ruhunda (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) bishwe n’abajandarume n’Interahamwe, abandi batabwa mu mazi ku mwaro wa Kavumu.

Ibindi mu byaranze uyu munsi
-  Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya Mutagatifu Aloys (Rwamagana) barishwe.

-  Abatutsi bari bahungiye i Ruramira (mu Karere ka Kayonza) barishwe bajugunywa muri Barrage.

-  Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Rutonde (mu Karere ka Rwamagana) barishwe bose.

-  Hishwe Abatutsi bo mu Muganza muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA.

-  Hishwe Abatutsi muri Nzahaha (Murya) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.

-  Hishwe Abatutsi muri Gashonga (Karemereye, Kabahinda) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza