Tariki ya 14 Mata 1994: Ingabo za Loni zirenga 450 zisubiriye iwabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Mata 2019 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’icyumweru Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, mu bice bitandukanye by’igihugu benshi bari bamaze kwicwa. Ku rundi ruhande ingabo za Loni aho kurinda umutekano zihitamo gufata indege zirataha.

Ingabo zirenga 450 z’Ababiligi zari mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro ni bwo zuriye indege zisubira mu gihugu cyabo.

Interahamwe n’abasirikare ba Leta biciye Abatutsi basaga 10,000 muri Kiliziya ya Nyamata, mu kibuga cya kiliziya ndetse no mu zindi nyubako zihegereye. Kugeza ubu abagera ku 45,000 bakaba bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata.

Abatutsi biciwe mu Rugarama ahahoze Electrogaz no ku ishuri rya APACE ku Kabusunzu hose hari muri Nyakabanda.

Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya Gatolika ya Kibagabaga ubu ni mu Murenge wa Kimironko barishwe.

Abatutsi bagera kuri 95 bari bahungiye kuri Paruwasi Kirambi ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza barahiciwe.

Kuva ku itariki ya 14-15 Mata 1994, Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Taba biciwe ahitwa mu Kiryamo cy’Inzovu.

Ingabo za FPR Inkotanyi zageze Kiziguro, zibasha kurokora Abatutsi 11 bari batawe mu cyobo ariko batarapfa.

Kuva ku itariki ya 14-15 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Rukondo (Mbazi), ubu habarizwa mu Karere ka Nyamagabe, bose barishwe

Interahamwe z’i Shyorongi, ahitwa Bugaragara (mu Karere ka Rulindo), zabanzaga gukusanyiriza Abatutsi mu nzu ya Nyiramana Agnes wari utuye i Kanyinya, bamaze kuba benshi zikabica zikabajugunya muri Nyabarongo.

Interahamwe zateye kandi zica Abatutsi bagera ku 30,000 bari bahungiye ku Kiliziya ya Kibeho, abagera ku 2000 gusa ni bo barokotse uwo munsi. Ku mugoroba w’uwo munsi Padiri Ngoga wari wakiriye izo mpunzi ni bwo yakoreshaga inama abarokotse ababwira ko bagomba guhunga berekeza i Butare cyangwa i Burundi kuko yakekaga ko ho nta bwicanyi buhari.

Bamwe bagerageje guhungira i Burundi bararokoka na ho Padiri Ngoga yiciwe i Butare.

Ibyo bitero by’abishe Abatutsi mu Kiliziya ya Kibeho byari biyobowe na Silas Mugirangabo, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Charles Nyiridandi, Burugumesitiri wa Komini Mubuga, Damien Biniga, Superefe wa Munini, Juvénal Ndabalinze, Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’Icyayi rwa Mata, Innocent Bakundukize, Agoronome wa Komini Mubuga na Padiri Emmanuel Uwayezu, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Marie Merci rwa Kibeho n’Umupolisi witwa Athanase Saba.

Kuri iyi tariki kandi abajandarume boherejwe gucunga impunzi z’Abatutsi zari zahungiye mu Kiliziya ya Nyange, bategeka ko nihagira uwongera kuzigemurira ibyo kurya na we yicwa. Ayo yari amayeri yo kugira ngo Abatutsi bahungiye mu kiliziya bicwe n’inzara, ntibabashe kubona imbaraga zo kwirwanaho Interahamwe nizibatera.

Hagati y’itariki ya 14-15 Mata 1994, Interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye ku Kiliziya ya Cyahinda, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

I Kamembe hishwe Abatutsi bo muri Kadasomwa bicirwa kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu. Hishwe Abatutsi bo ku Mubuga muri Gihombo bicirwa ahitwa ku Muhombori.

Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza