Tariki ya 10 Werurwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Werurwe 2019 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 10 Werurwe ni umunsi wa 69 mu minsi izaranga uyu mwaka wa 2019, hasigaye iminsi 296 ngo ugere ku musozo.

Hari byinshi byaranze uyu munsi mu mateka yawo, bimwe muri byo ni ibi bikurikira:

1814: Impanuka yabereye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yahitanye abacukuzi bagera ku 1099.

1922: Mahatma Gandhi yafatiwe mu Buhinde akatirwa gufungwa imyaka itandatu, gusa nyuma y’imyaka ibiri yarafunguwe agiye kubagwa.

1945: Abasivili barenga ibihumbi 100 barishwe ubwo ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere zateraga ibisasu bya rutura i Tokyo mu Buyapani.

1952: Fulgencio Batista yayoboye ihirika ry’ubutegetsi muri Cuba maze yishyiraho nka perezida w’agateganyo.

1970: Mu ntambara yo muri Vietnam, Captain Ernest Medina yashinjwe ibyaha by’intambara n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1977: Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavumbuye uruziga ruzengurutse umubumbe wa Uranus.

1990: Muri Haiti, Prosper Avril yafunzwe amezi 18 nyuma yo kurekura ubutegetsi.

Abavutse kuri iyi tariki:

1846: Edward Baker Lincoln, umuhungu w’uwabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abraham Lincoln.

1853: Thomas Mackenzie, wabaye Minisitiri w’intebe wa Nouvelle-Zélande.

1903: Clare Boothe Luce, wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Butaliyani.

1923: Val Logsdon Fitch, wahawe igihembo cy’amahoro ‘Prix Nobel’.

1947: Kim Campbell wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada.

1952: Morgan Tsvangirai, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Zimbabwe.

1957: Osama Bin Laden, washinze umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda.

Osama Bin Laden

Abatabarutse kuri iyi tariki:

1222: Johan Sverkersson, wabaye Umwami wa Suède.

1792: John Stuart, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

1951: Kijuro Shidehara wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.

1966: Frits Zernike, Umudage wahawe igihembo cya Prix Nobel.

2014: Samuel W. Lewis, wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Israël.

2016: Anita Brookner, Umwongereza wabaye umwanditsi w’inkuru ndende akaba n’umunyamateka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza