Tariki 26 Gashyantare

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 Gashyantare 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 26 Gashyantare ni umunsi wa 57 w’uyu mwaka wa 2021 usigaje indi 308 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka

364: Valentinian I yemewe nk’Umwami w’Abami w’Umuromani.

1794: Christiansborg Palace y’i Copenhagen muri Danmark yarahiye irakongoka.

1815: Napoleon Bonaparte yahunze Elba.

1919: Perezida Woodrow Wilson yasinye impapuro z’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeza ko igice kinini cya Grand Canyon kiba pariki y’igihugu.

The Grand Canyon

1935: Adolf Hitler yatanze itegeko ryo gusubiramo Luftwaffe, binyuranije n’amasezerano y’i Versailles.

1935: Robert Watson Watt yerekaniye i Daventry ibyo yagezeho mu bushakashatsi bwe bwaje kubyara ikorwa rya RADAR.

1952: Vincent Massey yarahiriye kuba Guverineri Mukuru wa Canada, akaba ari we Munya-Canada wa mbere wabigezeho yaravukiye mu gihugu.

1961: Hassan II yabaye Umwami wa Maroc.

1980: Misiri na Israel byatangije umubano uhamye ushingiye ku bubanyi n’amahanga.

1991: Ingabo za Amerika zafashe Umujyi wa Al Busayyah mu ntambara izwi ku izina rya Gulf War.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1964: Mark Dacascos, umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika akaba n’umuhanga mu mikino yo kurwana.

Mark Dacascos

1971: Erykah Badu, umuririmbyi w’Umunyamerikakazi.

1971: Hélène Ségara, umuririmbyi w’Umufaransakazi.

1985: Fernando Llorente, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyespagne.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

1961: Umwami Mohammed V wa Maroc.

1993: Constance Ford, umukinnyi wa Filime w’Umunyamerikakazi.

Ibindi

Umunsi mwiza kuri Alexandre, Alec, Aleck, Alessandro, Alex, Alexander, Alick, Alistair, Alister, Sacha, Alexandra, Alejandra, Aleksandra, Alessandra, Alexandrie, Alexandrina, Alexandrine na Koulfinid.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .