Tariki 15 Mata

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 15 Mata 2021 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Tariki 15 Mata, ni umunsi wa 106 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 260 umwaka ukagera ku musozo.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka
1892: Hashinzwe kompanyi ikora ibijyanye n’amashanyarazi yitwaGeneral Electric Company.
1912: Ubwato bwa RMS Titanic bwararohamye.
Mu Nyanja nini ya Atlantic y’Amajyaruguru, ahagana saa munani n’iminota makumyabiri z’urukerera ugendeye ku isaha ngengamasaha GMT, ubwato bwa Titanic bwagonze urubura rwo mu mazi(Iceberg), abantu bagera ku (...)

 

 
Tariki 15 Mata, ni umunsi wa 106 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 260 umwaka ukagera ku musozo.

Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka

1892: Hashinzwe kompanyi ikora ibijyanye n’amashanyarazi yitwaGeneral Electric Company.

1912: Ubwato bwa RMS Titanic bwararohamye.

Mu Nyanja nini ya Atlantic y’Amajyaruguru, ahagana saa munani n’iminota makumyabiri z’urukerera ugendeye ku isaha ngengamasaha GMT, ubwato bwa Titanic bwagonze urubura rwo mu mazi(Iceberg), abantu bagera ku 1517 mu bantu 2240 bari bayirimo bahasize ubuzima.

Ubu bwato bwari bwahagurutse tariki ya 10 Mata 1912 mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa Southampton bwerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika butwawe na Captain Edward J.Smith; bwari burimo utwato duto tuzwi mu rurimi rw’icyongereza nka Tenders twifashishijwe mu kurokora abantu bake. 

image
Ikarita igaragaza aho ubwato bwari kunyura hose 

Gusa ijoro ryo ku Cyumweru tariki 14 Mata 1912, ntiryabaye rihire ku bantu bari muri ubu bwato, aho igipimo cy’ubushyuhe cyari cyamanutse hafi kuba zero, inyanja yari ituje, ndetse ukwezi kutagaragara, ikirere na cyo cyari gikeye. Nyuma yaho nibwo imapnuka yabaye, ihitana imbaga y’abantu.

image
Uru ni urubura(Iceberg) ubwato bwa Titanic bwagonze

1923: Hatangiye gukoreshwa Insulin ku bantu barwaye indwara ya Diabetes.

1970: Mu ntambara ya Cambodge, ubwicanyi bwakorewe abaturage 800 bakomoka muri Vietnam, baroshywe mu mugezi wa Mekong.

1979: Habaye umutingito ukaze wibasiye wibasiye Montenegro.

2002: Indege y’Ubushinwa yitwa Air China Boeng 767-2000, yagize impanuka ihitana abantu 128.

Abavutse kuri uyu munsi

1894: Nikita Khrushchev, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’Uburusiya.

1920: Richard von Weizsacker, wabaye Perezida w’Ubudage.

Abapfuye kuri uyu munsi

1912: Bamwe mu baguye impanuka ya Titanic

-Edward Smith
-Henry Tingle Wile
-William Mcmaster Murder

Hejuru ku ifoto:Ubwato bwa Titanic

 

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .