Kantengwa yasobanuriye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abakozi n’abakiliya ba Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) ko ari umwe mu Banyarwanda bari barahunze ubugizi bwa nabi bwatewe na politiki y’amacakubiri n’irondabwoko. Icyo gihe yari umwana.
Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kantengwa yaje mu Rwanda gushakisha imibiri y’abo mu muryango we bishwe kugira ngo abashyingurwe mu cyubahiro. Yamaze imyaka ibiri ayishakisha.
Ati “Nitegereza kino gihugu, ndeba ubuyobozi buhari, ndeba ingabo, nkajya ngumya kubitegereza muri iyo myaka ibiri. Ngeze aho ndavuga nti ‘Reka noneho ngume hano, ahubwo ndebe ukuntu nasana’. Ndagira ngo mbabwire ko nafashe icyemezo cyo guhama hano.”
Kantengwa yavuze ko nyuma ya jenoside, abantu bamwibutsaga ko Lando yabafashaga, bamusaba gukurikiza musaza we. Yasobanuye ko ari bwo yaje gushaka ubushobozi, asana inyubako za Hôtel Chez Lando iherereye mu karere ka Gasabo.
Uyu Muyobozi Mukuru wa Hôtel Chez Lando yagize ati “Hari abantu bibaza bati ‘Kuki Anna Maria yatanze ubuzima bwe, akinjira mu matongo?’ Kuko hari abantu bato bahareba kuriya, bakagira ngo ni ko hari hameze.”
Yasobanuye ko ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) zari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe zarashe kuri iyi hoteli, zirasa n’imashini itanga ingufu yaho kugira ngo hashye hose kandi byihuse.
Ati “Ibikuta byari byaraguye, kugera hariya byari biteye agahinda. Turi abantu bari bazwi cyane. N’umunyamahanga washatse iwacu baramwishe. Icyahansigaje, nkinjira muri ariya matongo si uko nari mfite izindi ngufu zikomeye. Ni cyo kigo nagerageje gusana ariko kubera ubuyobozi bwiza, icyo gihe hariyongereye.”
Ndasingwa Landouard yabaye Umuyobozi Mukuru w’ishyaka P.L riharanira ukwishyira ukizana, aba na Minisitiri w’Umurimo n’Imibereho y’Abaturage muri guverinoma yari yarashyizweho hashingiye ku masezerano ya Arusha.
Abasirikare barindaga Habyarimana Juvénal tariki ya 7 Mata 1994 bamwiciye hamwe na nyina, umugore we Hélène Pinski wakomokaga muri Canada n’abana babo babiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!