Uyu munyamakuru ukomoka muri Nigeria, yari mu Rwanda muri Gicurasi 1994, akora inkuru zigaragaza uko Abatutsi bari bakomeje gukorerwa jenoside. Nyuma yaho, yagarutse muri iki gihugu, aganira n’abarokotse.
Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya yasobanuye ko gukumira Jenoside yakorewe Abatutsi byari gushoboka iyo abanyamakuru mpuzamahanga benshi bagera mu Rwanda mbere ya Mata 1994, bagashyira ahabona ubwicanyi bwakorwaga.
Olojele yibukije ko ubwo inzara yari yugarije abo muri Somalia, hagati ya 1991 na 1992, we n’abandi banyamakuru bakoze inkuru zigaragaza iki kibazo, George W. Bush wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereza ingabo zirwanira mu mazi zo mu mutwe wa Navy Seal, zijya gufasha abaturage baho.
Yasobanuye ko abanyamakuru bari gutuma ibihugu nka Amerika byohereza ingabo mu Rwanda kugira ngo zihagarike jenoside, nk’uko Amerika yabigenje muri Somalia ubwo yari yugarijwe n’inzara.
Mbere yo kugera mu Rwanda, yabanje gukurikirana amatora yo muri Afurika y’Epfo yegukanywe na Nelson Mandela muri Gicurasi 1994. Yagaragaje ko byari kumubera byiza iyo aza i Kigali mbere y’igihe yaziye.
Ati “Kugeza mu 1994, ibintu byari byakomeje guhishwa kugeza ubwo twageze hano, tukabigaragaza. Iyo mva muri Afurika y’Epfo, bagenzi banjye benshi na bo bakaza, byarashobokaga ko abantu miliyoni imwe batari gupfa. Byari gushoboka ko ingabo ibihumbi 100 zo hirya no hino ku Isi zari kuza guhagarika jenoside.”
Yasobanuye ko mu mpera za Girurasi 1994, abagera kuri 50% muri miliyoni imwe bari bamaze kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko amaze yasaga n’ayamaze kurenga inkombe.
Inkuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi Olojede yakoze mu 2005 yamuhesheje ishimwe ryitwa Pulitzer Prize rihabwa umunyamakuru mpuzamahanga wakoze inkuru nziza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!