00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki umwami wicwaga n’ingabo z’u Rwanda yagombaga gushahurwa?

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 28 June 2022 saa 08:39
Yasuwe :

Mu mateka y’u Rwanda, harimo byinshi byagiye bimera nk’ibanga ntibipfe kumenywa na buri wese, hakaba n’abagira ibyo bamenya ariko kubisobanukirwa mu buryo burunduye bikabagora, ubundi bakarekera iyo.

Mu bitero byose ubwami bw’u Rwanda bwagiye bugaba mu mateka, itegeko ku ngabo yose yabaga yarugiyemo, ni ugushahura cyangwa se gukata igitsina cy’umwanzi wishwe, nk’ikimenyetso cy’uko koko byabaye, ibyo bishahu bikambikwa ingoma ngabe.

Iyo byageraga ku bami b’ibindi bihugu banze kuyoboka, byo byabaga ibindi bindi. Yagombaga gushahurwa, hakiyongeraho no gucibwa igihanga byose bikambikwa Kalinga, ingoma ngabe yari iriho ubwo iryo teka ryacibwaga.

Ingoma Ngabe, ni yo yari Ibendera ry’igihugu, akaba ari na yo yari nkuru mbere y’Umwami n’Umugabekazi. Umurimo wayo ukaba wari uwo kwimika Abami no guhuza Umwami na Rubanda.

Ingoma Ngabe ntiyari ingoma nk’izindi zakoreshwaga mu misango no mu mihango y’ibwami, kuko yo ntiyavuzwaga, ahubwo izindi zarayayivugirizwaga zikayitaramira nk’uko zataramiraga Umwami Nyirigihugu.

Mu mateka y’u Rwanda rwagize Ingoma Ngabe ebyiri ari zo ‘Rwoga’ ndetse na ‘Kalinga’.

Ruganzu Ndoli ni we wadukanye amatwara akakaye y’ibigomba gukorerwa abami bigize ibyigomeke bakanga kuyoboka amasezerano y’ihuzabihugu yemeranyijweho i Nkotsi na Bikara ahasaga mu wa 1100.

Yaciye iteka rivuga ko umwami wese uzatsindwa akamburwa igihugu na we atagomba kubaho agomba kwicwa. Agena ko bagomba kubaca igihanga, bakanabashahura (kubaca ibirangagitsina), ubundi byose bakabizana i Rwanda.

Ingoma ngabe z’ibihugu banyagaga, zagiraga ububiko bwazo, naho ibishahu byo babisigaga imiti kugira ngo bidashanguka, ubundi bakabyambika Kalinga bigatendera.

Ibihanga by’abo bami nabyo byasigwaga imiti ngo bidashanguka, ubundi bakabyegereza Kalinga bikaba hafi y’ibishahu byabyo.

Impamvu yo kwambika Kalinga ibyo bishahu, impamvu y’iyicwa ry’abami b’ibihugu u Rwanda rwigaruriye, kubaca ibihanga no kunyaga ingoma ngabe z’ibyo bihugu, kwari ukubika amateka y’ubuhangange bw’u Rwanda ku bihugu rwatsinze, no kurushaho kurwubakira igitinyiro mu mahanga aruzengurutse.

Ikindi kandi byari n’uburyo bwo gutera ubwoba abami b’ibindi bihugu bitarayoboka, kugira ngo bayoboke ku neza.

Ingoma ngabe Kalinga, niyo yari ikirango cy'igihugu. Niyo yambitswe ibishahu by'abami u Rwanda rwabaga rwatsinze, kuva ku ngoma ya Ruganzu Ndoli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .