Iya 22 Mata 1994: Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Nyaruhengeri na Kigembe barishwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Mata 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Ku wa 22 Mata 1994, nk’ahandi hose mu gihugu, mu Ntara y’Amajyepfo ubwicanyi bwakomeje gufata intera mu zahoze ari Komini zo muri Butare, Gitarama na Gikongoro.

Uwo munsi ni bwo Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Nyaruhengeri na Kigembe, ubu ni mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, bishwe bose barashira.

Icyo gihe kandi Abatutsi bagera 6,500 bicishijwe imbunda, imihoro n’impiri, abagera kuri 500 batwikirwa mu igaraje ry’Ababikira mu Kigo i Sovu. Ni na bwo kandi Abatutsi bari bahungiye ahitwa Kabakobwa na Sahera muri Komini ya Ngoma bishwe.

Mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Abatutsi bari batuye mu yahoze ari Komini Kayenzi, biciwe ku musozi wa Bibare, ubu akaba ari mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi.

Muri Komini Ntongwe ho, Abatutsi bari bahungiye Nyamukumba mu kabande, ku nzira igana mu Ruhango, ubu ni mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, Interahamwe zarabagose zirabica bose.

Kuri uwo munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nzaratsi, ubu ni mu Murenge wa Mbuye, mu Karere ka Ruhango, nubwo bari babanje kwirwanaho, nyuma baje kwicwa n’abasirikare bakoresheje imbunda.

Mu yahoze ari Komini Masango, kuva tariki ya 22-25 Mata 1994, Abatutsi benshi biciwe ku Kabere (Bweramvura), ubu ni mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango.

Mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, abayobozi ba leta bacukurishije ibyobo rusange maze bajugunyamo imirambo y’Abatutsi bose bari biciwe i Murambi tariki ya 21 Mata, nyuma yaho, mu kwezi kwa Gatandatu, abasirikare b’Abafaransa bubaka hejuru y’ibyo byobo ikibuga bakiniragaho Volleyball.

Hishwe Abatutsi bose bari bahungiye kuri Komini Musange muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu akaba ari mu Karere ka Nyamagabe.

Ibindi biri mu byaranze iyi tariki

• Abatutsi bari bahungiye muri Centre ya JOC muri Nyarugenge barishwe.

• Hishwe Abatutsi bo mu miryango y’Abahima n’Abanunzi b’ i Kabakobwa muri Gashonga (Cyangugu)

• Hishwe Abatutsi benshi ku Bitaro bya Mibirizi

• Hishwe Abatutsi kuri Paruwasi ya Muhororo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza