Kuva tariki ya 8 Ukuboza 2024, imiryango AERG, GAERG na IBUKA twarihuje dushinga Umuryango umwe uduhuza: IBUKA! Bavuga ko iyo umuryango urera abakura, usubiza amaso inyuma maze ukareba kure, ukongera ukisuganya.
Ubwo duteruye ikindi kivi rero, ngwino dusubize amaso inyuma mu nzira twanyuzemo, tukubwire umuryango watudadije, duhamye intambwe tugezeho, “IBUKA”, maze dushimire u Rwanda rwatureze. AERG, Muryango watureze, ibyiza waduhunze ni byinshi cyane.
Muryango mwiza, uwarondora ibyiza watuzaniye yarunda imizingo amagana n’amagana. Wadusanganiye tugukeneye cyane! Waje kuduhoza amarira twari tumaze gusigirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatugize imfubyi, kandi twese twari urubyiruko rwari rugikeneye kwitabwaho n’ababyeyi.
Wazibye icyuho cy’ababyeyi bacu, uduha abavandimwe bashya n’inshuti nyanshuti. Watumye duhuza dutwaza gitwari, tunafasha ubuyobozi bw’igihugu kuturera tutabuvunnye. Waturinze guheranwa n’agahinda turatekana, none ngaha twarashibutse, turirumuna, turanashyingira none dukikiye abuzukuru!
Hari muri Mata 1995 ubwo twahuriraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Ruhande (Akarere ka Huye) tuvuye imihanda yose. Ntitwasaga n’abandi, kuko imitima yacu yari isobetse amaganya n’agahinda. Ubwo bagenzi bacu bari mu byishimo byo gutangira cyangwa gusubukura amasomo ya kaminuza, twe imitima yacu yari iremerewe cyane. Ibikomere bya Jenoside byari bikiri bibisi, ariko twanze guheranwa n’agahinda.
Kumenyana nk’abahuje ibibazo ntibyatinze. Nyuma gato yo gutangira amasomo twatekereje uko twakwishyira hamwe ngo dufatane mu mugongo ubuzima bukomeze, dore ko kuba imfubyi tutari kubasha kubihindura, ahubwo twagombaga kwiga kubana na byo kandi ntibitubuze kubaho neza.
Ntitwigiriraga gusa, twatekerezaga cyane cyane abato duhuje ibibazo, twishyira hamwe ngo tubabere ijwi, tubahereze akaboko dufatanye kwirenga, duhangane n’ingaruka n’ibikomere Jenoside yadusigiye maze tubone uko duhobera ubuzima. Nguko uko Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) wavutse ku wa 20 Ukwakira 1996.
Kuva uwo munsi AERG ishingwa, abanyamuryango bayo twatangiye komorana ibikomere, dufatanya mu masomo twigaga tubasha gutsinda, abari bafite ibikomere ku mubiri no mu marangamutima bashakirwa inkunga, bategwa amatwi na bo barasindagira dukomeza urugendo rwo kwiyubaka.
Ntitwihariye ibyiza AERG yatuzaniye, ahubwo twahise dutangira kuyigeza ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yari akikije Kaminuza y’u Rwanda i Butare, i Save, i Nyanza, Byimana, Kigali n’ahandi. Bidatinze AERG twayigejeje no mu yandi mashuri makuru yari akivuka nka KIST, ISAE, KIE na ULK. Mu gihe gito cyane AERG yakwiriye mu mashuri yisumbuye n’amakuru hafi ya yose yo mu Rwanda.
Ibyiza dushimira AERG harimo guterana inkunga no kugarura icyizere mu buzima bw’amashuri twarimo, guherekezanya hirya no hino mu turere dukomokamo twibuka kandi dushyingura mu cyubahiro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyo byose kandi tukabifatanya no kwiga kandi tukagomba gutsinda nk’abandi ndetse tukarushaho kugira ngo amahirwe yo kongera kubaho ataducika!
Ubuzima bwarakomeje, tugera n’aho bamwe batangira kwagura imiryango no gushaka. Tugashyigikirana mu bukwe, tukaba abakwe bakuru, tugahemba ababyaye, byose dufatanyije n’ababyeyi batwitangiye bakajya bahagarara aho abacu batari.
Hari urugendo rukomeye twakoze rwo gushyigikirana mu gihe cy’imanza z’Inkiko Gacaca,…..Ni impamo hari benshi batabashaga gusubira aho bavuka, ariko kugendana nk’abanyamuryango ba AERG byatinyuye benshi nako twese gusubira ku ivuko, kubyaza umusaruro imitungo ababyeyi bacu basize, gusura abarokotse Jenoside, mbese kongera kumva ubuzima bushoboka. Ibyo ntibihagarara turakomeje!
Aho turangirije kaminuza, twasanze ari byiza kugumana, maze dushinga Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG-AHEZA) kubera ko ingaruka n’ibikomere Jenoside yadusigiye byari bikiriho, byongeye kandi barumuna bacu bo muri AERG bari bakidukeneye ngo dukomeze kubafasha. GAERG-AHEZA na yo yaratwubatse, ibyo twanyuzemo ntibyaduherana, twigiramo ubudaheranwa, dukomeza gushyigikirana mu buzima binyuze mu miryango twiremeye (recomposed families).
Dukomeza gufasha barumuna bacu bo muri AERG tubasura ku mashuri aho bigaga, dukemura ibibazo byabo, dusura kandi duhumuriza abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu, tubafasha mu byo bakeneye, tubasanira inzu, turwana urugamba rw’abapfobya bakanahakana Jenoside yadukorewe, tugira uruhare mu gushakisha no gushyingura mu cyubahiro abacu bazize Jenoside yadukorewe.
Ikindi kandi dutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda dufatanyije n’Abanyarwanda bose n’inzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu. Ibyo byose ntibihagaze, turakomeje!
Mutwemerere gato twitse ku miryango twiremeye (recomposed families) ngo hatagira n’umwe tuzimiza. Uko AERG na GAERG-AHEZA yagukaga, umuryango twiremeye wabaye ’Urugo’ turererwamo kandi tukarurereramo barumuna bacu n’abo twibarutse!
Mu ntangiriro iyo miryango yacu twifuzaga kuyitirira udusozi tuvukaho twanyoye amaraso y’abacu. Bamwe bati ’tuyite Kaduha, Murambi, Kibeho, Nyanza, Kabgayi, Ntarama, Bisesero, Nyamagumba, Nyundo, Ruhanga, Nyarubuye’, n’ayandi.
Ariko twaje kwanzura ko tuyita amazina y’ubuhizi bikadukuriza ubudaheranwa, guharanira kubaho no kubaka igihugu ari byo byiza dukwiye gushingiraho. Ni uko havuka Cyuse, Inganji, Imenagitero, Abahizi, Intaganzwa, Abavandimwe, Ingeri…n’indi miryango myinshi.
Ntituzibagirwa AERG-GAERG week dufatanyije twese tugannye impande zose z’igihugu twubakira abatishoboye, dusura inzibutso za Jenoside abato bakiga amateka, tugaba ’inka y’ineza’ ku batabaye abacu bahigwaga mu gihe cya Jenoside. Ibi bikorwa kandi tuzabikomeza!
Jenoside yasize turi ingimbi n’abangavu none turi ibikwerere cyangwa amajigija. Ababyeyi bake barokotse Jenoside ubu bageze mu zabukuru, bageze kuri “Ndinda mwana wanjye”, natwe kandi bararenga duhinguka. Barumuna bacu bamaze kuba inkumi n’abasore.
Ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo, ihungabana rihererekanwa biragenda byiyongera. Ni ngombwa rero gutekereza guhindura umuvuno no guharanira kubaka u Rwanda n’Isi bizira Jenoside.
Duteruye ikindi kivi, dukomereje ingamba mu muryango mushya: ’IBUKA.’ Muhumure ntidukuye mu ruge! Ahubwo dukataje intambwe! Nta mpungenge n’ubwoba ko kwihuriza hamwe mu muryango mushya ’IBUKA’ bizajyana no gusenya ibikorwa byakorwaga n’ibyakozwe na AERG/GAERG. Ahubwo kwishyira hamwe ni uguhuza imbaraga, ndetse tugahanga n’ibishya bihangana n’ibibazo dufite kandi byubaka umuryango ukomeye w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu muryango mushya IBUKA ushinzwe, tuzakomeza ubudaheranwa, tuburage abadukomokaho, dukomeze kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no ku Isi yose. Dukomeze kubaka Umunyarwanda uhamye, uzakomeza kubaka iki gihugu abacu batabonye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!