00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isano ya Nyabingi n’aba Rasta yamuteye kwandika igitabo

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 11 May 2016 saa 09:21
Yasuwe :

Bamwe bashobora kutabyemera cyangwa bakabishidikanyaho baramutse babwiwe ko Nyabingi ufatwa nk’ikizira na benshi mu b’ubu mu Rwanda afitanye isano ya bugufi n’aba Rasta.

Ibi ariko ni ukuri ndetse na rimwe mu matsinda arindwi agize umuryango w’aba Rasta ku rwego rw’isi (Rastafari movement) yabayeho mbere ryaramwitiriwe aho rizwi nka “The Nyabinghi Order” (Nyabingi) kuko rimufata nk’intwari. Muri make Nyabingi usigaye yaratewe na benshi umugongo kubera kuyoboka Yesu, muri Jamaica no mu birwa biyegereye afatwa nk’ikirangirire.

Aha ni na ho umwanditsi w’Umunyarwandakazi Scholastique Mukasonga wanditse ibitabo byagiye bikundwa cyane birimo icyo yise "Notre-Dame du Nil" cyamuhesheje igihembo cya Renaudot, yakuye inganzo yamuteye kwandika igitabo cye “Coeur tambour” aherutse gushyira ahagaragara.

Igitabo “Coeur tambour” gikubiyemo inkuru y’umuhanzikazi witwaga ’Kitami’ wari ukunzwe cyane ku isi yose kubera indirimbo ze ndetse ibitaramo bye bikitabirwa cyane kubera uburyo byabaga bisa n’imigenzo ya kera (Ceremonie rituelles).

Uku gukundwa na benshi ku indirimbo ze, Kitami utarigeze yiha umugabo n’umwe yabikeshaga ingoma ivugwaho kuba yari ifite imbaraga zidasanzwe ikomora kuri Nyabingi ndetse na we akaba yarayubahaga ndetse yari yarayeguriye ibye byose.

Nyuma ariko uyu muhanzikazi yaje gupfa ndetse urupfu rwe rushegesha abamukundaga ariko nyuma y’umwaka umwe apfuye umunyamakuru yakiriye inyandiko yasize yanditse yagarukaga ku buzima bwe akiba mu Rwanda, aho yitwaga Prisca.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, Mukasonga yavuze ko Nyabingi yari umugore w’umunyarwandakazi wabayeho mu kinyejana cya 18 ariko akaza kugaruka mu kinyejana cya 20 yitwa ‘Muhumuza’ aho yarwanyije abakoloni b’abadage n’ababiligi nyuma bakaza kumuta muri yombi ariko kubera imbaraga ze zidasanzwe ntibamufunge ahubwo bamwohereza kuba mu gace ka Uganda kahanaga imbibi n’u Rwanda.

Mukasonga wavutse mu gihe idini gatolika ryari ryarageze mu Rwanda ndetse rirwanya bikomeye imyemerere ya kera abazungu bitaga ko ari iya gipagani yamenye ubwenge abanyarwanda batinya kandi bubaha “Nyabingi” ku buryo ntawatinyukaga kumuvuga ari kumanywa.

Ibi byatumye amara imyaka isaga 50 atavuga iri zina ariko biza guhinduka ubwo yakoreraga urugendo mu birwa bya Guadeloupe ajyanywe no gushakisha inganzo.

Ubwo yari mu gace ka Pointe-Noire rero yaje kuhahurira n’abakaraza maze umwe muri bo aza kubona ko nubwo asa nabo, imivugire yabo itandukanye niko kumubaza aho akomoka undi na we ntiyazuyaza kuvuga ko ari mu Rwanda.

Iki gisubizo cyatunguye uwo mukaraza wahise amubaza niba yaba azi Nyabingi ndetse amuha amakuru y’uko hari itsinda ry’aba rasta bo muri Jamaica bitwa iryo zina.

Ati "Hamwe n’iri zina nashyizeho ikiraro kiva muri Afurika kijya muri Jamaica no mu birwa bya Caraibes. Nsa naho nabonye umuyoboro uduhuza.”

Aha rero niho yahise akura inganzo y’igitabo cye “Coeur tambour” kivuga kuri Kitami n’ingoma ye kuko udashobora kuvuga Nyabingi ngo ingoma isigare.

Ese aba Rasta bahurira he na Nyabingi?

Amwe mu mateka atandukanye yagiye yandikwa kuri Nyabingi cyangwa se Nyabyinshi avuga ko yari umwamikazi wo muri Uganda wavukanaga na Ryangombe bombi bakaba bararwanyije bivuye inyuma Ubukoloni n’abarabu bazaga gutwara abirabura ngo bajye kubagurisha, ibikorwa byatumye bubahwa ndetse bakaniyambazwa n’abatari bake.

Uko iminsi yagiye ishira ariko ndetse n’amadini yazanywe n’abazungu akagenda akwirakwira mu Banyarwanda, Nyabingi na Ryangombe batangiye kwitwa amashitani aho kubizera cyangwa kuvuga amazina yabo byahindutse ikizira ndetse kugeza n’ubu akaba ariko bagifatwa.

Umunyarwandakazi Scholastique Mukasonga, aherutse gushyira ahagaragara igitabo yise 'Coeur Tambour'

Ibi ariko siko bimeze ku itsinda ry’aba Rasta ryitwa Nyabinghi(Nyabingi) ryigisha gukunda abantu bose ndetse no kurwanya ubugizi bwa nabi kuko bemera ko Imana (Jah) ariyo yo nyine ifite ububasha bwo kurimbura.

Mu myemerere yabo abo ba Rasta bavuga ko Nyabinghi (Nyabingi) yari umwamikazi w’ubwoko bw’abanyarwanda n’abagande uvugwaho kuba roho ye yarinjiye (Possess) mu mugore witwaga Muhumusa(Muhumuza) wakomokaga muri Uganda wabayeho mu kinyejana cya 19, uyu akaba yararwanyije abakoloni abifashijwemo n’umutwe w’ingabo yari yarashinze.

Nubwo ariko yaje gutabwa muri yombi 1913, roho ya Nyabinghi yakomeje kujya yinjira mu bantu benshi biganjemo abagore.

Aba ba rasta bemera ko ingabo zifite inkomoko ya bugufi kuri Nyabingihi zagiye gutura muri Dzimba dze Mabwe (Zimbabwe).

Hari kandi n’umuziki witiriwe Nyabinghi, aho wumvikanamo ingoma (Bingh drums), iyi miririmbire ikaba atari iy’abo mu Itsinda rya Nyabinghi ahubwo iba mu ba rasta bose.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .