Inteko y’Umuco yahembye abahize abandi mu busizi n’ubuvanganzo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Mata 2021 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Inteko y’Umuco ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi n’Umuco, CNRU (Rwanda National Commission for UNESCO) yahembye abahize abandi mu marushanwa agamije gushimira abahiga abandi mu byiciro bijyanye n’umuco Nyarwanda.

Ibi bihembo byitiriwe ‘Nyirarumaga’ ufatwa nka nyirakuruza w’abasizi bose mu Rwanda.

Abahawe ibihembo ni abo mu cyiciro cy’abasizi n’abatahira. Mu mivugo hahembwe Sabayesu Emerson wabaye uwa mbere, Nikuze Adeline wabaye uwa kabiri ndetse na Terrance Muhirwa wabaye uwa gatatu, uyu yamenyekaniye kuri Radio Salus mu kiganiro cyitwa Hambere mu Rwanda.

Mu Cyiciro cy’Ubusizi bw’amazina y’inka hahembwe Maniraguha Maurice uzwi nka Mushakamba ukora ikiganiro cy’Igitaramo ku Isango Star. Aya marushanwa yari agamije kureba icyo ubusizi bumaze.

Hanahembwe ibitangazamakuru biteza imbere Umuco Nyarwanda aho Isango Star yahembewe kugira Igitaramo gisigasira Umuco.

Ibitangazamakuru biteza imbere umuco Nyarwanda byahembwe birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA], Isango Star na Radio Huguka. Abitabiriye amarushanwa boherezaga link y’igihangano n’umwirondoro wa nyiri kurushanwa kuri email y’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco.

Kajuga Jérôme wo muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO mu itangwa ry’ibi bihembo yavuze ko ubusizi ari umurage ukomeye cyane ku Banyarwanda.

Ati “Ubusizi ni umurage ukomeye cyane Abanyarwanda bakomora ku binyejana birenga bitanu, ariko ibisigo twagira ibisekuruza by’ibindi tubikomora ku ngoma ya Ruganzu II ndetse n’Umugabekazi Nyirarumaga akaba ari nawe wagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ubusizi. Buri mwaka tuzajya dutanga iki gikombe cyitiriwe Nyirarumaga, kigaragaza umugore w’Umunyarwandakazi w’icyubahiro.”

Umuhango wo guhemba abahize abandi wanyuze imbonankubone kuri Isango Star (Radio&Tv).

Nyirarumaga Awards yateguwe hagamije gukomeza kuzirikana ubutwari bwa Nyiraruganzu Nyirarumaga watangije umuco w’ubusizi ku ngoma y’Umwami Ruganzu Ndoli.

Isango Star yahembwe nk'igitangazamakuru gisigasira umuco
Maurice Maniraguha uzwi nka Mushakamba yahize abandi mu busizi bw'amazina
Ibyishimo byari byose ku bahawe ibihembo
Ibi bihembo bizajya bitangwa buri mwaka
Umuhango wo gutanga ibi bihembo wanyuze kuri Isango Star
Nikuze Adeline wabaye uwa kabiri mu mivugo yari yishimye bihebuje
Ibihembo byatanzwe ku bahize abandi mu busizi n’ubuvanganzo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .