Intandaro y’amasezerano ya N’Sele yafunguye bamwe mu bitwaga ibyitso by’Inkotanyi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 Kanama 2020 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Kuwa 29 Werurwe 1991, icyizere cyari cyose ku banyarwanda bari muri gereza zitandukanye bashinjwa kwitwa ‘ibyitso by’Inkotanyi’, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi yari mu buhungiro, basinye amasezerano ya N’Sele yo guhagarika imirwano.

Ayo masezerano yasinyiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa N’Sele, yafatwaga nk’agiye guhagarika intambara yari imaze amezi atandatu hagati y’ingabo za Leta n’iza FPR Inkotanyi, agafungura abafunzwe bashinjwa kuba ibyitso kandi agafungura n’inzira y’ibiganiro byo gucyura impunzi z’abanyarwanda.

Ibihugu bitandukanye birimo Tanzania, Uganda, Zaïre yaje guhinduka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi byagize uruhare ngo aya masezerano asinywe ndetse agere ku ntego ariko ntibyagize icyo bitanga kuko Habyarimana yakomeje kwinangira.

Intandaro y’amasezerano ya N’Sele

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije urugamba rwari rugamije gucyura impunzi zirimo izari zimaze imyaka isaga 30 zimeneshejwe mu gihugu cyazo.

FPR Inkotanyi yafashe icyemezo cyo gutangiza urugamba nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda igaragarije ko nta bushake bwo kuzicyura, dore ko Perezida Habyarimana ubwe yivugiye ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi, ushyizemo andi yameneka.

Ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zarwanaga n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana bafatanyaga na batayo y’Ababiligi n’aba- Zaïrois [abazayirwa], amaradiyo na televiziyo mpuzamahanga yerekanye Abazayirwa basahura ibintu, bafata abagore ku ngufu, bigera no mu Bubiligi.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yabwiye IGIHE ko u Bubiligi bwarakajwe no kubona abasirikare babo barwana ku ruhande rurimo abantu basahura imitungo y’abaturage nka televiziyo, amasafuriya ndetse bagafata n’abagore ku ngufu.

Ati “Bigeze mu Bubiligi, Leta yari iriho yari igizwe n’ihuriro [Coalition], igice kimwe mu bari bayigize baravuga bati ‘twe ntabwo abasirikare bacu baguma hariya barwana hamwe na bariya bantu bagenda basahura ibintu, bafata abagore ku ngufu n’ibindi, bati muhamagare abasirikare bacu, niba mutabahamagaye twe turava muri leta”.

Byatumye Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ingabo n’uw’Ububanyi n’amahanga b’u Bubiligi baza muri Afurika gushakisha icyo bakora, babanza kujya muri Kenya biranga, hanyuma bajya muri Tanzania, basaba Perezida Ali Hassan Mwinyi kugira icyo akora imirwano igahagarara.

Muri make, Ababiligi bashakaga uko bava mu Rwanda kuko guverinoma yabo yari igiye gucikamo kabiri.

Rutaremara avuga ko icyo gihe ari bwo Mwinyi yahamagaye Perezida Habyarimana na Museveni, bahurira i Mwanza tariki 17 Ukwakira 1990, baravugana bati “Hajyeho guhagarika imirwano hanyuma muganire na bariya bagiye [FPR]”.

Iyi nyandiko ya Mwanza ni yo yatumye Ababiligi bava mu Rwanda bahagarika gufasha Habyarimana mu mirwano. Ku rundi ruhande ariko, iyi nyandiko ntacyo yatanze ku buryo Mwinyi yongeye guhamagara Habyarimana na Museveni bagahurira i Zanzibar, bakaganira ariko ntihagire icyo basaba FPR.

Rutaremara ati “Nyuma bahuriye mu nama nini yari irimo ibihugu bikomeye n’abahagarariye Loni, baravuga bati nimurebe uko guhagarika imirwano byatangira murebe uko leta yaganira n’abo barwana. Ntabwo Habyarimana yabishakaga, yumvaga adashaka guhura natwe noneho babiha Mobutu ngo atangire abikurikirane kuko basanze yari yatangiye kugenda ashaka uko yabikurikirana.”

Perezida Mobutu wayoboraga Zaïre, yatangiye inshingano zo gushaka uko imirwano hagati ya FPR n’ingabo za leta ihagarara, habaho inama ya Gbadolite kuwa 26 Ukwakira 1990, iya Goma kuwa 20 Ugushyingo 1990, noneho asaba ko habaho amasezerano yasinyiwe i N’Sele.

Rutaremara avuga ko ‘muri ayo masezerano hari harimo ko icya mbere bafungura bariya bantu bari barafunze b’ibyitso, hakabamo kandi y’uko bahagarika imirwano ariko noneho impande zombi zigatangira zikajya mu biganiro by’amahoro. Muri ibyo biganiro hakarebwa uko hacyurwa impunzi n’ibindi’.

Ati “Ibyo rero ni byo Habyarimana atashakaga. Ibyasinyiwe i N’Sele byashyizweho umukono na Perezida Kagame, icyo gihe yari Visi Chairman wa FPR n’umuyobozi w’ingabo. Birasinywa ntibyagira icyo bitanga nanone.”

“Abari bafunzwe bamwe barafunguwe ndetse benshi ariko abandi basigaramo, icyo gihe hari n’abagiye mu nkiko barabafungura”.

Mu masezerano ya N’Sele icyo FPR yari ishyize imbere ni ugusaba ko abafunzwe barengana bafungurwa niba koko Leta yarashakaga ko guhagarika intambara bibaho.

Ibijyanye no guhagarika imirwano byagombaga kubahirizwa hahagarikwa kujyana amasasu n’intwaro ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa ku rugamba.

Kurekura imfungwa z’intambara zose n’abandi bantu batawe muri yombi biturutse ku ntambara, bigakorwa mu minsi itanu uhereye igihe amasezerano yagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Hari kandi kwemerera buri ruhande gufata imirambo y’abaguye ku rugamba, kwirukana abasirikare b’abanyamahanga bari ku rugamba, guhagarika ko hari ingabo zo ku ruhande rumwe zijya gucengera mu gice cy’ingabo z’urundi ruhande.

Amasezerano kandi yavugaga ko hahagarikwa ibikorwa byo gutega ibisasu cyangwa kubangamira ibikorwa byo kubitegura. Hagombaga kandi no gushyirwaho igice kitagira nyiracyo gitandukanya ingabo z’impande zombi kugira ngo gifashe mu kugenzura ko imirwano yahagaritswe.

Amasezerano yaheze mu nyandiko

Tito Rutaremara avuga ko mu masezerano ya N’Sele hari hashyizweho itsinda rigomba kuzaza mu Rwanda kugenzura ibijyanye no guhagarika imirwano ririmo Uganda, Burundi, Tanzania, Kenya, RDC n’u Rwanda ariko iryo tsinda rigeze i Goma u Rwanda rwanga ko abo muri FPR binjira bituma n’iryo tsinda ridakora.

Akomeza asobanura ko impamvu aya masezerano uretse gufungura bamwe mu bashinjwaga kuba ibyitso nta kindi yatanze, ari uko Habyarimana iteka yashakaga kugira ngo yerekane ko ari Uganda imutera atari abanyarwanda batera.

Ati “Nk’ubwo ubwa mbere bari bamubwiye bati reka Museveni agende ubwo ari bariya nawe Habyarimana, muhagarike intambara noneho muganire na bariya ikibazo cyabo cy’impunzi kirangire nk’uko babivuze, nyamara we ntiyashakaga kuganira natwe [FPR] yumvaga agomba kuganira na Museveni”.

Indi mpamvu kandi ni uko Habyarimana atabonye icyo yifuzaga mu masezerano ya N’Sele, kuko hajemo ko agomba gufungura abiswe ibyitso kandi noneho ikibazo cy’impunzi kikazaganirwaho ariko leta ikaganira n’abo barwana [RPF]. Ibi ntabwo ari byo yifuzaga bituma nta gikorwa mu byemejwe mu masezerano.

Rutaremara ati “[Habyarimana] yifuzaga ko Museveni yabagarura iwabo [yasubiza FPR muri Uganda], hanyuma bo bakarinda imipaka ntibongere kugaruka, nicyo yifuzaga. Ntiyakibonye rero nicyo cyatumye bikomeza bikajya mu masezerano ya za Arusha”.

Akomeza avuga ko Habyarimana yagira ngo ashake amaboko y’abashyira igitutu kuri Museveni noneho afunge imipaka arebe uko yafatanya na Habyarimana barwanye FPR. Ni cyo yifuzaga ariko ntakibone kuko Museveni na we yavuze ko ari abanyarwanda bagiye iwabo.

Habyarimana yiyambaje Abafaransa

Habyarimana amaze kubona ko ibyo yifuzaga mu masezerano ya N’Sele atabibonye, yashakishije uko yahamagara Abafaransa ngo babe ari bo bamuhuza na FPR Inkotanyi ariko nayo irabyanga isaba ko ubuhuza bukorerwa muri Afurika nk’uko byari byaratangiye.

Rutaremara ati “Baraduhamagaye turababwira duti twebwe hari ibyari byaratangiye ntabwo mwatubwiye icyatumye mubireka. Yagerageje kujya mu Bufaransa yibwira ko bazamufasha turabangira duti ‘nibigaruke muri Afurika”.

Amasezerano ya N’Sele yongeye kugarukwaho hagiye gutangira ibiganiro by’amahoro bya Arusha, aravugururwa asinywa kuwa 12 Nyakanga 1992, aho yateganyaga ko kuwa 19 Nyakanga 1992 imirwano yagombaga guhagarara ndetse hakaba hasinywe amasezerano bitarenze kuwa 10 Ukwakira 1992.

Perezida Kagame [icyo gihe yari Visi Chairman wa FPR n'umuyobozi w'ingabo] asuhuzanya na Mobutu wayoboraga ibiganiro byavuyemo amasezerano ya N'Sele
Rutaremara Tito avuga ko ibyatumye amasezerano ya N'Sele atagera ku ntego harimo ko Habyarimana atemeraga ko abamuteye ari Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .