Ntabwo u Buhinde bwicaye ahubwo bwakoze ibisa nko kwihorera kuko tariki 7 Gicurasi bwagabye ibitero by’indege mu duce icyenda bihitana abantu 31 ndetse Pakistan yavuze ko mu bahitanywe nacyo harimo n’abana babiri.
Amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi ntabwo ari aya vuba kuko amaze imyaka myinshi. Ibi bihugu byombi byatangiye kurebana ay’ingwe kuva mu 1947 bipfa Intara ya Kashmir.
Kuva mu 1858 kugeza mu 1947 Pakistan n’u Buhinde byari igihugu kimwe kizwi nka ‘British India’ kuko cyakolonizwaga n’u Bwongereza. Kashmir yari kamwe mu duce tugize iki gihugu, ariko yo ikaba intara ifite ubwigenge ku kigero gito.
Nyuma y’uko ubukoloni burangiye British India yabonye ubwigenge, hafatwa umwanzuro wo kuyigabanyamo kabiri, Abahindu bakagira igihugu cyabo n’Abayisilamu bakagira icyabo.
Abahindu bahawe u Buhinde tubona uyu munsi, Abayisilamu bahabwa Pakistan y’uyu munsi.
Pakistan yabonye ubwigenge tariki ya 14 Kanama mu gihe u Buhinde byabubonye ku wa 15 Kanama 1947. Umuyobozi wayobora Kashmir Maharaja Hari Singh we yahisemo gukomeza kwigenga.
Ibyo ariko nubwo byabaye ntabwo byatumye amahoro aboneka ahubwo byatumye abantu bagera kuri miliyoni 15 bava mu byabo ndetse byateje imirwano n’imvururu hagati y’Abayisilamu, Abahindu, n’Abasikh mu duce twinshi.
Ibintu byaje gufata indi ntera mu Uwakira 1947, aho abantu bitwaje intwaro bo muri Pakistan bagabye ibitero mu Ntara ya Kashmir.
Icyo gihe umuyobozi wayobora iyi ntara yasabye ubufasha u Buhinde bwo kurwana n’abo barwanyi bamubwirako ko kugira ngo bamuhe ubufasha ari uko yakwemera ko Kashmir iba igice cy’u Buhinde, uwo muyobozi na we arabyemera.
Aya masezerano yahaye u Buhinde kugira uburenganzira ku migezi itatu yo mu Burasirazuba bwa Kashmir ari yo Ravi, Beas na Sutlej. Mu gihe Pakistan na yo yagumanye imigezi itatu yo mu Burengerazuba irimo; Indus, Jhelum na Chenab.
Mu 1963, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Buhinde, Swaran Singh na mugenzi we wa Pakistan, Zulfiqar Ali Bhutto, bagirana ibiganiro ku bijyanye n’Intara ya Kashmir gusa ntacyo byatanze. Mu 1964, Pakistani yagejeje ikibazo cya Kashmir muri Loni.
Mu 1965, ibihugu byombi byongeye kubura imirwano ku nshuro ya kabiri mu ntara ya Kashmir nyuma y’uko abasirikare bo muri Pakistani bari hagati y’ibihumbi 26 na 33 bambaye nk’abaturage ba Kashmiri bagaba ibitero mu gace kagenzurwaga n’u Buhinde.
Intambara yarakomeje kugeza ubwo u Buhinde burenze imipaka bukinjira ku butaka bwa Pakistan.
Mu 1966 intambara yaje kurangira ariko ntawe utsinze. Nyuma Minisitiri w’intebe w’u Buhinde, Lal Bahadur Shastri na Perezida wa Pakistani, Mohammad Ayub Khan, bashyize umukono ku masezerano y’amahoro babifashijwemo Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti.
Amasezerano yafashije ibihugu byombi kongera kuvugana ndetse bitangira gukorana ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibindi bya dipolomasi.
Gusa ntabwo ayo masezerano yarambye kuko byakomeje gushotorana uko imyaka yagiye ishira ndetse hakomeza gusinywa amasezerano atandukanye.
Ibi bihugu byakomeje ibikorwa by’ubushotoranyi bitandukanye kugeza mu 1998, aho u Buhinde bwagerageje ibisasu bitanu bya kirimbuzi Pakistani na yo mu gusubiza yahise igerageza ibisasu bitandatu aho byombi byahise bifatirwa ibihano n’ibindi bihugu.
Amakimbirane yongeye kuburwa nyuma y’uko u Buhinde bishinje Pakistan gutera inkunga umutwe witwaje intwaro wa The Resistance Front (TRF) usanzwe uharanira ko Kashmir yabona ubwigenge gusa Pakistan yakomeje guhakana ibyo gufasha uyu mutwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!