00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru y’umusirikare w’imyaka icyenda! Tujyane mu rwibutso rw’abasirikare bose ba Israel

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 December 2022 saa 08:16
Yasuwe :

Bike cyangwa byinshi tuzi kuri Israel, ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gito ku Rwanda, gifite amateka ajya gusa n’ayarwo, ariko kandi gifatwa nk’intangiriro y’imyemerere y’amadini yaba Abakirisitu cyangwa Abayisilamu.

Ibijyanye n’ingingo z’imyemerere nyobokamana tuzabigarukaho ikindi gihe, dore ko ari n’ibintu rimwe na rimwe bishobora kugorana kubisobanura cyangwa se kubisobanukirwa. Umwanya uracyahari, kuko IGIHE iri mu rugendo rwo gusura ibikorwa bitandukanye muri Israel mu mijyi itandukanye nka Yeruzalemu, Tel Aviv n’indi.

Amateka ya Israel ya kera amenshi wayabona muri Bibiliya, ibyinshi wabona kuri ubu butaka wabisoma ukabyumva, aho bitandukaniye ni uko wenda wabireba ukabihuza n’ibyo wasoma n’Isi ya none. Ibyo ni ah’ejo.

Israel ya none yubakiye ku muco uha agaciro abantu, yita cyane ku mateka y’ahazaza ariko irebeye ku hahise. Ni yo mpamvu hari inzibutso nyinshi, rumwe muri zo ni urwahariwe kwibuka abasirikare bose bapfuye mu bihe bya kera n’ibya vuba hatitawe ku mpamvu y’urupfu rwabo.

Twasuye urwibutso rw’abasirikare bose ba Israel bapfuye. Ruherereye ku musozi wa Herzl mu Mujyi wa Yeruzalemu, rwatashywe mu 2017 nyuma y’imyaka ibiri n’igice rwubakwa ndetse n’imyaka umunani hategurwa uburyo rugomba kuba rumeze.

Rugaragaza amateka y’abasirikare 24.068​ bapfuye mu bihe bitandukanye. Buri mwaka, ku itariki ya kane y’ukwezi kwa Iyar mu Baheburayo (ukwa munani) nibwo hizihizwa umunsi wo kwibuka abasirikare bose bapfuye. Uyu mwaka, uzizihizwa ku 24 Mata Saa Mbili z’Ijoro kugera ku wa 25 Mata ubwo hazaba ibirori bikuru mu gihugu.

Buri gihe uyu munsi uzwi nka Yom HaZikaron urubahwa cyane kuko abariho ubu bemera ko ukubaho kwabo gushingiye ku batanze ubuzima bwabo. Iyo Saa Mbili z’ijoro zigeze kuri uwo munsi, mu gihugu hose humvikana inzogera, iyo ivuze buri wese aho ari arahagarara, waba uri mu modoka, waba uryamye, waba uri kubyina, ibintu byose birahagarara mu gihe cy’amasegonda 60 abantu bagaha icyubahiro abasirikare bapfuye.

Igitangaje ni uko ibisobanuro byo gushyiraho uru rwibutso byose bishingiye ku byanditswe muri Bibiliya mu gitabo cya Yeremiya.

Iyo ugeze muri uru rwibutso, utungurwa no kubona uburyo rwubatse, ntabwo ari inzu isanzwe ahubwo hifashishijwe amatafari akoze mu bikoresho bifashisha bakora ibifaru by’intambara.

Buri tafari rigeretse ku rindi mu buryo bwihariye, hagati harimo umwanya, ku buryo uramutse ukuyemo rimwe n’andi yahita amanuka. Ni mu rwego rwo kwerekana uruhare rwa buri wese muri Israel ya none.

Ni amatafari arenga ibihumbi birindwi yifashishijwe mu kubaka inyubako imeze nk’igeretse gatatu. Buri tafari ryanditseho izina ry’umusirikare n’itariki yapfiriyeho ndetse imbere yaryo hakaba urumuri. Ntabwo ipeti rye ririho.

Iyo iyo tariki igeze, urumuri ruraka mu kumwibuka, ndetse saa tanu za buri munsi haba umuhango wo kwibuka abasirikare bapfuye kuri iyo tariki, mu gikorwa gifata umunota umwe.

Izina riheruka muri urwo rwibutso ni iry’umusirikare wapfuye tariki 13 Ugushyingo 2022. Mu bapfuye vuba, harimo abishwe na Covid-19, abazize ibitero by’iterabwoba biheruka n’abandi.

Urugero rw’umwe mu ba vuba wavuzwe cyane ni uwitwa Sgt. Noa Lazar wari ufite imyaka 18 wiciwe mu gace ka Shuafat tariki 8 Ukwakira 2022 mu gitero cy’iterabwoba.

Israel yemera ko n’umusirikare wapfuye yiyahuye izina rye rigomba kwandikwa kuri rimwe muri ayo matafari. Impamvu ngo ni uko nta muntu n’umwe uba uzi icyatumye yiyahura, ku buryo ngo bishoboka ko akazi ka gisirikare ariko katumye yiyambura ubuzima.

Mbere yo kuvuga amateka y’umusirikare wese no kwerekana ifoto ye, umuryango we urabanza ukabyemeza niba ibyo avugwaho ari ukuri

Yonatan Netanyahu wapfiriye muri Uganda n’umusirikare muto mu mateka ya Israel baribukwa

Muri uru rwibutso, harimo amazina yose ya buri musirikare uhereye ku uherutse gupfa vuba kugera ku wapfuye mu myaka yo hambere uzwi mu 1873.

Si abanya-Israel gusa bibukwa kuko n’abandi barwaniye iki gihugu barimo. Urugero ni umusore witwa Shilomo Adashina wo muri Nigeria wapfuye ku wa 1 Ugushyingo 2000.

Yakundaga Israel ku buryo we n’umuryango we bageze muri Israel agahita ajyana mu idini y’Abayahudi, akiga aho yari atuye mu Mujyi wa Be’er Sheva. Inshuti ze zamubwiye naramuka agiye mu gisirikare azabona akazi keza ko kujya atwara imodoka ku buryo yabaho neza.

Yishwe arashwe na mudahusha, na we yari mudahusha muri batayo yabagamo. Abasirikare babanaga bavuga ko ari umuntu waharaniraga ko akazi ke akubahiriza neza uko byagenda kose, kandi byose akabikora yishimye.

Mu bapfuye mu 1976, harimo n’umuvandimwe wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu witwa Yonathan Netanyahu wapfuye ku itariki 4 Nyakanga 1976.

Lt. Col.Yonatan Netanyahu yari yayoboye ingabo z’igihugu cye mu gikorwa cyiswe Operation Entebbe cyari kigamije kubohora imbohe z’Abanya-Israel zari zafatiwe bugwate ku Kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, nyuma y’uko indege barimo ijyanyweyo ku ngufu n’inyeshyamba z’Abanya-Palestine n’u Budage.

Hari iminsi ugeraho ugasanga harapfuye abasirikare benshi cyane, urugero nko ku itariki 6 Ukwakira 1973 ubwo mu ntambara izwi nka Yom Kippur yahanganishije Abanya-Israel n’Abarabu, hapfuye abasirikare 300.

Umusirikare muto wibukwa ni umwana witwa Nisine w’imyaka icyenda n’amezi icumi wari ku rugamba hamwe n’Ingabo za Israel. Uyu mwana yari ashinzwe kugeza amakuru ku basirikare ba mudahusha, akabarangira aho umwanzi aherereye.

Yaje kuvumburwa n’Ingabo z’Abanya-Jordania, ba mudahusha babo baramurasa. Yarashwe habura umunsi umwe ngo Israel ibone ubwigenge.

Iteka kuri uru rwibutso hahora abasirikare bafasha abagiye kurusura
Abasirikare bibukwa ni abapfuye hatitawe ku rupfu rwabo kugeza no ku biyahuye kuko bishobora kuba byaratewe n'umugogoro w'akazi
Ugezemo hagati muri uru rwibutso ukareba hejuru ni uku haba hameze
Imiryango y'abasirikare bapfuye ni yo yemeza amateka agomba kuvugwa ku buzima bwabo
Umusirikare bivugwa ko ariwe wapfuye mbere y'abandi, hari mu 1873. Imbere y'izina rye hariho amatafari atanditseho amazina yateganyirijwe abandi bamenyekana
Iyo umunsi umusirikare yapfiriyeho ugeze, imbere ye haka urumuri
Uwungirije Ambasaderi wa Kenya muri Uganda, Dvora Dorsman Yarkoni, yabwiye abanyamakuru ibyo yibuka ku musirikare wapfuye biganye bicarana ku ntebe imwe
Mu bapfuye bibukwa, harimo umuvandimwe wa Benjamin Netanyahu wiciwe i Entebbe muri Uganda ku wa 4 Nyakanga 1974
Buri munsi, amazina y'amafoto y'abasirikare bapfuye aramurikwa mu kwibuka ubutwari bwabaranze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .