Ingingo zihariye zaranze imbwirwaruhame ya mbere ya Perezida Kagame mu myaka 21 ishize

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Mata 2021 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Imyaka 21 irashize Perezida Paul Kagame arahiriye bwa mbere kuyobora u Rwanda. Byari kuwa Gatandatu tariki 22 Mata 2000 ubwo imbere y’abanyarwanda basaga ibihumbi 25 muri Stade Amahoro, yiyemezaga ‘kurinda Itegeko Nshinga no gushyira imbere inyungu z’abanyarwanda.’

Perezida Kagame yarahiye nyuma y’iminsi itanu atowe n’Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma, ngo asimbure Pasteur Bizimungu wari umaze ukwezi yeguye kubera ibibazo byari bimaze iminsi muri Guverinoma.

U Rwanda rwari rugifatwa nk’igihugu kidashoboye, cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi cyakunze kurangwa n’ubutegetsi bw’igitugu aho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro byafatwaga nk’inzozi guhera mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge.

Umuhango w’irahira rya Perezida Kagame witabiriwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu bitatu, uwa Zambia Frederick Chiluba, Benjamin Mkapa wa Tanzania na Pierre Buyoya w’u Burundi.

Nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda mu nzibacyuho y’imyaka itatu imbere y’uwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Simeon Rwagasore, BBC igaragaza ko Perezida Paul Kagame yafashe ijambo bwa mbere nka Perezida, avuga ko uwo munsi ari umwe mu ikomeye mu mateka y’u Rwanda.

Yagize ati “Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro n’umutekano. Ibi byerekana iterambere tumaze kugeraho mu myumvire ya politiki n’imiyoborere mu banyarwanda mu gihe gito gishize havuyeho ubuyobozi bubi.”

Perezida Kagame yavuze ko hari bamwe biyumvishaga ko u Rwanda rugomba gukomeza gushingira ku moko, nyamara ashimanbgira ko nta cyiza cy’amoko.

Ati “Impinduka z’ubuyobozi ziherutse zatweretse ko nubwo abanyarwanda hari intambwe bamaze gutera mu kumva neza ibibazo byabo n’ingaruka z’amacakubiri ashingiye ku moko, hari bamwe batarabyumva neza. Nta mwanya wo kubumva. Ndabwira abumvaga ko Perezida mushya usimbura uherutse kwegura, agomba gutorwa hashingiwe ku bwoko.”

Yakomeje agira ati “Murabizi ko dufite amoko atandukanye, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa. Hari n’abavanze ntamenya aho mbashyira muri abo, uretse kubita Abanyarwanda. Abanyarwanda b’u Rwanda rushya rero ibyo barabirenze. Bahisemo gutora umunyarwanda uzatuyobora aho dushaka kugera atagendeye ku bwoko, idini cyangwa akarere.”

Perezida Kagame yavuze ko ari intambwe ikomeye kuba Abanyarwanda babashije kurenga imyumvire y’amoko, avuga ko ari inzira iganisha kuri ejo heza.

Ubwo Perezida Kagame yavugaga iryo jambo, miliyoni z’abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bamaze gutaha ariko hari bamwe bakiri impunzi hirya no hino.

Yabasabye gutaha bakaza gufatanya kubaka igihugu, aburira abagifite umugambi wo guteza umutekano muke.

Ati “Ndahamagarira abanyarwanda bose bari mu buhungiro haba muri Afurika no hanze yayo, kugaruka mu rugo. Nibaze dufatane urununa twubake igihugu cyacu. Ndahamagarira kandi abanyarwanda bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi, bagifite imigambi yo kugaba intambara ku gihugu cyabo, nibarekere aho. Nibaze dufatanye kubaka urwatubyaye.”

Yavuze ko bamwe muri bo bemeye gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu mu nzego zitandukanye, kandi ko byatanze umusaruro. Ati “Benshi muri bo baretse iyo nzira mbi, baragarutse basubira mu buzima busanzwe. Abandi bashyizwe mu myanya itandukanye y’ubuyobozi haba mu gisirikare no mu buzima bwa gisivile.”

Mu 2000 u Rwanda rwari rumaze imyaka irenga ibiri ingabo zarwo zisubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhashya imitwe yitwaje intwaro yari yarahawe rugari ngo igaruke guteza umutekano muke.

Ni ibintu byateje impagarara ku rwego mpuzamahanga kuko u Rwanda rwashinjwaga kuvogera igihugu cy’abandi, kwigira igihangange, gushaka gusahura n’ibindi.
Kugeza muri Mata 2000, ingabo z’u Rwanda zimwe zari zikiri muri Congo. Byatumye Perezida Kagame abigarukaho mu mbwirwaruhame ye ya mbere nka Perezida.

Yagize ati “Ndashaka kumenyesha abanyarwanda n’abanyamahanga bari hano uyu munsi, ko kuba u Rwanda rugifite ingabo muri Repubulika Ihraanira Demokarasi ya Congo bidasobanuye ko rukunda intambara cyangwa se ko rushaka kuba igihangange mu karere. Nta n’ubwo bisobanuye ko rushaka ubukungu bwa Congo cyangwa kwigira kamwe mu duce twa Congo. Ibyo byose nta shingiro bifite.”

“Ndashaka kwibutsa ko impamvu abasirikare b’u Rwanda bagiye muri Congo byatewe n’uko hariyo Interahamwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda, bagize uruhare muri Jenoside. Muri Congo bahawe rugari batangira imyitozo ya gisirikare, bahabwa imbunda bakomeza kuza mu Rwanda kwica abaturage, basenya ibyari bimaze kugerwaho.Ibi byose byakozwe mu mugambi wo gukomeza Jenoside.”

Yavuze ko iyo abo banyarwanda bemera kurambika intwaro hasi bagataha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu, bitari kuba ngombwa ko abasirikare b’u Rwanda bajya kubahashya.

Perezida Kagame kandi yagaye imyitwarire y’ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyo gihe, bwemeye guha rugari abo banyarwanda bari bagiye nk’impunzi, bagakora imyitozo ya gisirkare ku butaka bwa Congo ndetse bagabwa inkunga y’intwaro, bihabanye n’amahame mpuzamahanga.

Ati “Iyo ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buhagarika gutera u Rwanda cyangwa gufasha abo batera u Rwanda, ibibazo byari kuba byarakemutse. Nta mpamvu twari kuba dufite abasirikare bacu muri Congo.”

Perezida Kagame yarahiye hashize imyaka itandatu igihugu kiri mu nzibacyuho. Bimwe mu by’ingenzi ubuyobozi bwe bwari butegerejweho ni ugutegura Itegeko Nshinga ryagombaga gufasha igihugu kuva mu nzibacyuho. Itegeko Nshinga ryarateguwe ritorwa mu 2003 ari naryo ryabaye umusingi w’amatora ya mbere ya Perezida nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amatora yabaye tariki 25 Kanama 2003.

Perezida Paul Kagame wari watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi yatsinze ayo matora ku majwi 95 %.

Tariki 17 Mata 2000 ubwo Perezida Kagame yasohokaga mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko imaze kumwemeza nka Perezida
Ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda nka Perezida nyuma yo gutsinda amatora mu 2003

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .