Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva ku wa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi ku wa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.
Akimara gutangira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabaga, umuryango we, wavuze ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu gihugu cyamubyaye, i Mwima ya Nyanza, aho yimikiwe.
Wavugaga ko agomba guherekezwa n’Abanyarwanda yakunze ubuzima bwe bwose.
Ibi bikijya hanze, Uwari Umujyanama akaba n’Umuvugizi wa Kigeli V, Boniface Benzige yatangaje ko ibyo gutabariza umugogo we mu Rwanda bidashoboka, kuko mbere yo gutanga yasabye ko atahatabarizwa kuko akiriho bitashobotse ko ataha nk’Umwami.
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, yo yari yararekeye iki kibazo abo bireba, ivuga ko yiteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe muri gahunda y’itabarizwa rya Kigeli V.
Iki kibazo cyagiye mu nkiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abatarashakaga ko atabarizwa mu Rwanda biganjemo ababanaga na we n’umuryango we, barahatana biratinda.
Umucamanza wo muri Leta ya Virginia, yaje gufata umwanzuro ko umwami agomba gutabarizwa mu Rwanda, nyuma y’uko habuze ibimenyetso bigaragaza ko yasize avuze ko atazatabarizwa mu Rwanda.
Ifaranga ryatumye umugogo uba idolari hafi kujyanwa muri Portugal
Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse kwitaba Imana, wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V na mukuru we Mutara III Rudahigwa, yigeze kuvuga ko intandaro y’ibyo byose ari amafaranga y’imfashanyo abanyamahanga barimo abo muri Portugal bahaye Kigeli akiriho, maze amaze gutanga bashaka kuyuririraho ngo bajye kumutabariza muri icyo gihugu.
Ati “Tugiye ku bitaro byari bifite Umugogo, umuzungu, niba yari mu ruhande rw’abo bantu, aravuga ngo ‘icyangombwa cy’uko yatanze bari banditseho y’uko bazamujyana muri Portugal; si no muri Amerika aho yahungiye, kuki?”
"Hari amafaranga abazungu bari bahaye Kigeli kuko bamukundaga, barebye n’ububabare yabayemo. Amwe yavaga muri Portugal […] kuko muri Portugal naho hari ubwami, hari ahantu bubatse bashyira umwami, bakahashyira bene abo, bakabacuruza. Mu nzu ndangamurage (Musée) abantu bahaje bakareba ibyo bihangange byo muri Afurika, byo mu Isi, bagatanga amafaranga.”
"Uwo muzungu yavugaga ko kugira ngo icyo cyangombwa gihinduke, aho kujya muri Portugal azajye mu Rwanda, bizatwara ibyumweru bine. Naho barabitinza ngo bazagire ikindi bakora. Ni Imana yabikoze […] Mukama (umwe mu bagize uyu muryango) n’undi muhungu baragiye batera uwo muzungu baramubwira abira icyuya, arababwira ati ‘nimuzane izo mpapuro nzandike, aho kurindira ibyumweru bine biba ijoro rimwe.”

Umugogo wazanywe mu Rwanda usa n’uhunganywe
Pasiteri Mpyisi yavuze ko mu gihe biteguraga gutwara Umugogo w’Umwami Kigeli V mu Rwanda, hari abababwiye ko hari abantu bashaka kujuririra icyemezo cyo gutabarizwa mu Rwanda, byatumye umugogo utwarwa hutihuti ngo urubanza rudasubirishwamo.
Ati “Abantu baratubwiye ngo barashaka ikindi bakora ngo banajurire, ngo byongere bizane andi mezi, nibyo byatumye mubona tuza mu ndege ebyiri.”
“Hari indege y’Abaholandi ya KLM yagombaga kutuzana, ariko tubijyamo tugira umugisha tubona indege izaza mbere y’iyo twajemo. Tuyikubitamo umugogo hamwe n’abo bakobwa; nguko uko iyo ndege yageze inaha mbere. Twarahungaga ngo batongera kuvuga ngo turajuriye.”
Amwe mu mateka y’Umwami Kigeli V Ndahingurwa
Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, yabonye izuba kuwa 29 Kamena 1936, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.
Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.
Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23. Atanze yari akiri ingaragu kuko kugeza magingo aya yari atarashaka.
Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!