Mu bishwe muri uwo mwaka harimo Brig Gen Juvénal Musabyimana wamenyekanye nka Africa Jean Michel, Lt Col Habimana Jean Damascène alias Manudi Asifiwe wari umuyobozi w’umutwe w’abakomando wa FDLR (CRAP) na Col Africa Gaspard wayoboraga batayo yitwa Kanani.
Umunsi wabaye mubi cyane kuri FDLR/FOCA ni tariki ya 18 Nzeri 2019. Mu rukerera rwawo ni bwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo mu mutwe kabuhariwe wa ‘Hiboux’ zishe Komanda wawo, Général Sylvestre Mudacumura alias Mupenzi Pierre Bernard.
Igitero Gen Mudacumura yiciwemo cyaramutunguye cyane kuko muri urwo rukerera yafataga ifunguro. Byashimangiwe n’ikiyiko yapfanye ku kuguru kw’ibumoso, cyagaragaye mu ifoto y’umurambo we yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ubwo inkuru y’urupfu rwe yamenyekanaga.
Gen Mudacumura yiciwe mu birindiro bye byari biherereye mu gace ka Makomalehe kari muri Chefferie ya Bwito, teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yicanwe na benshi bakoranaga na we bya hafi barimo Col Serge wari umunyamabanga we wihariye, Maj Gaspard wari ukuriye abarinzi be na Col Soso Sixbert.
Gen Léon-Richard Kasonga wari Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, FARDC, mu gitondo cya tariki ya 18 Nzeri yatangaje ko Gen Mudacumura yazize kwigomeka kuri gahunda yo gutaha mu Rwanda ku bushake.
Yagize ati “[Mudacumura] yari ayoboye igice cya FDLR cyigometse kuri gahunda yo gutaha mu Rwanda ku bushake. Iyicwa rye ni ikimenyetso gikomeye ku yindi mitwe y’inyeshyamba.”
Mudacumura yabaye umusirikare mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), ku ipeti rya Major aba umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zarindaga Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda kugeza muri Mata 1994.
Yagiye muri RDC nk’impunzi ubwo ingabo za RPA-Inkotanyi zabohoraga u Rwanda muri Nyakanga 1994. Ni umwe mu bashinze FDLR/FOCA mu 2000, ndetse mbere yo kuyibera Komanda yabanje kuba umuyobozi wayo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.
Tariki ya 13 Nyakanga 2012, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi, ICC, rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, rumukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo nk’umuyobozi wa FDLR/FOCA.
Umuyobozi w’umuryango Human Rights Watch mu karere ka Afurika yo hagati, Lewis Mudge, yagaragaje ko nyuma y’urupfu rwa Mudacumura, abayobozi ba FDLR/FOCA basigaye bagomba kuryozwa ibyaha uyu mutwe wakoze.
Mudge yagize ati “Urupfu rwa Mudacumura ntabwo rukwiye gusobanura ko abazize ibyaha bye n’imiryango yabo bimwe ubutabera. Abayobozi basigaye ba FDLR bagomba gukurikiranwa, abagizweho ingaruka n’ibi byaha bagahabwa indishyi.”
Nyuma y’iminsi y’umwiryane hagati y’abayobozi bo muri FDLR/FOCA watewe n’urupfu rwa Gen Mudacumura, Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Gen Omega’ ni we wagizwe Komanda mushya w’uyu mutwe.
Nubwo abayobozi bo muri FDLR/FOCA nka Gen Mudacumura bishwe, abandi bagatabwa muri yombi, uyu mutwe uracyateje ikibazo ku mutekano w’akarere, kuko Leta ya RDC yigeze kuwurwanya, yarahindukiye iwuha ubushobozi.
Ubu FDLR/FOCA yifatanya n’ingabo za RDC mu rugamba rwo kurwanya M23. Binavugwa ko ishyigikiye n’ubutegetsi bw’iki gihugu cy’abaturanyi mu mugambi wo gutera u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!